Uhagarariye ubuhe bwami mu isi?

Iyo umuntu akijijwe, akakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ntabwo Imana iba imuhamagariye gushyingura ubwo butumwa yakiriye.

Hari indirimbo ivuga ngo ‘’numara kumwemera nk’umukiza wawe, uhamye mu bandi ibyo yagukoreye hanyuma ngo usabe Imana ibahishurire byose, bahabwe ubwo buntu wahawe nawe.’’

Tugomba kugira umwete wo gusangira ubutumwa bwiza n’abakiri mu mwijima wa Satani. Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana itanga Yesu yagiraga ngo umuntu wese umwizera atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Yohana 3:16

Bibiliya ikavuga ko umuntu wese akwiye kwambaza Umwami Imana, agakizwa, ariko ikongera ikabaza ngo mbese bamwambaza gute bataramwizera? Wenda bamwizera da! ariko ngo ntibishoboka ko bamwizera bataramwumva, bamwumva bate se ari nta wababwirije? kuko kwizera kuzanwa no kumva. Abaroma 8:14

Iyo Imana iguhamagaye iba ikugize umuvugizi wayo aho ukorera, aho utuye, aho usengera, aho ugenda, mu rugo iwawe cyangwa iwanyu kugira ngo ube ambasaderi w’ubwami bw’Imana, kuko uhagarariye Imana mu isi. Abahagarariye ubwami bwa satani barakorana umwete ngo bakwirakwize ibyabo vuba na vuba.

Icyaba kibabaje kurushaho ni igihe umuntu yaba yitwa Ambasaderi w’ijuru mu isi, kandi akamamaza ubwami bwa satani.

Wowe urimo gusoma ubu butumwa, tekereza neza niba agakiza Imana yaguhaye ugafata nk’ubuntu yakugiriye, ukaba wumva n’abandi babugirirwa.
Kuko aho nubwo turi mu isi ariko twahinduwe abana b’Imana kuva umunsi twizera Yesu. Yohana 1:12

Imana yaduhamagariye kuyihagararira mu isi. Ntabwo abayituye babasha kuyirebesha amaso, ariko haranira ko nibakureba byimenya. Ijambo ry’Imana riravuga ngo nibareba imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. 1 Petero 2:12
Ngaho rero ibaze niba ubwami uhagarariye ari ubuhe mu isi?

Ese abo mubana murugo, mukorana, muturanye, mugendana, musengana bashobora kureba imirimo yawe myiza bagaherako bahimbaza So wo mu ijuru cyangwa baramutuka?

Ese urumva Imana ikwiye kunezezwa no kwitwa So?
Mu magambo magufi uhagarariye ubuhe bwami mu isi?
Imana igushoboza gukora ibyakunaniraga ariko uzirikane ko ukenewe ngo uhagararire Imana mu isi. Yesu akubashishe!!!!!