Uganda:Abava muri Isilamu berekeza mu matorero ya gikristo bakomeje kwibasirwa

Mu gihugu cya Uganda, imitwe y’intagondwa z’abagendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu ikomeje kwibasira bikomeye abava mu idini yabo bakerekeza mu matorero ya gikristo, ibintu byari bisanzwe bimenyerewe mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya isilamu.

Muri iki gihugu kuri ubu haravugwa abarimu bizeye Yesu nk’umwami n’umukiza bakunze kwibasirwa n’amatsinda y’abayisiramu yo mu duce batuyemo ikunze kubibasira ibaziza guhinduka abakiristu bakava mu idina ya isilamu.

Aka karengane kagaragajwe n’urubuga Morning Star News rwatangaje ko mu kwezi gushize ahiwa Bufuja muri Uganda bibasiwe. Abayisilamu muri aka gace bibasiye imirima y’ibigori y’uwitwa Malik Higenyi w’imyaka 30, ndetse bakundaga kumubwira amagambo yo kumutera ubwoba kuri telefone, bigera naho bamufashe baramukubita cyane, ndetse bamubwirako natava mu nzu ye we n’umuryango we bazahura n’akaga gakomeye, ndetse ko bakurikije amategeko ya isilamu we akwiriye gupfa kuko yatatiye igihango.

Abayisilamu ariko bagize umubare muto kuko ari 13,7% w’abaturage m gihe abakirisitu bagize 85 ku ijana.

Higenyi yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza nyuma yuko umupasiteri amusuye iwe mu urugo akamuganiriza ibya Yesu ahita afata umwanzuro wo kumwizera no kumukurikira.

Higenyi yavuze ko yakubiswe ibintu by’ibyuma ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cyo muri aka gace, avuga ko avuyeyo mbere yuko agera iwe murugo yatewe n’abantu 3, bazaga basakuza bavuga ko yatatiye igihango agahemukira n’umusigiti wa Lubanga.

Aba bagizi ba nabi batangiye kumukubita ibintu by’ibyuma yitura hasi ntiyamenye ibyakurikiyeho uko byagenze.

Muri aya mezi ashize ibitero byibasira abakirisitu byariyongereye kuko no mukwezi kwa cyenda umugore yakubiswe n’umugabo we ku uburyo bukabije bitewe nuko yari yagiye gusenga mu bakirisitu ahita yizera Yesu nk’umwami n’umukiza kandi umugabo we ari umu isilamu.

Fatuma Baluka w’iburasirazuba mu karere ka Budaka yatangaje ko yakubiswe n’umugabo we Hussein Kasolo nyuma yuko yari avuye gusenga mu bakirisitu, igihe yari ageze mu rugo umugabo we yatangiye kumukubita bigezeho afata ibintu by’ibyuma aba aribyo atangira kumukubita uyu mugore w’imyaka 21 avugako nyuma yo kwitura hasi yaje kwisanga kwa muganga yakomeretse bikomeye.

Mu gace k’amajyepfo mu karere ka Luuka naho abana 8 bo mu mudugudu wa Busalamu bakubiwe by’intangarugero n’ababyeyi babo babahora ko bizeye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

@christianpost.com