Ufite inyota? (Igice cya 2) - Xavier Lavie

2. Imana wayibona ute?

Niba turi Abakristo b’akamenyero, tukaba tudashaka Imana n’imitima yacu yose, niba tutumva tugomba kugirana na yo umubano wihariye, niba kandi niba tunezezwa n’ibyo tubamo mu buzima bwacu bwa buri munsi, birumvikana ko nta cyo tuziyungura.

Ikibabaje ni uko hari Abakristo bemera bakicwa n’inyota ntibagire icyo babikoraho, kuko bamenyereye kudashishikarira iby’Umwuka. Ushobora kumenyera kunywa amazi yanduye, arimo icyondo cyangwa ukanywa make. Ariko ukuri ni uko ubugingo bwacu buhazaharira cyane, twabimenya cyangwa ntitubimenye. Abantu bamwe bamaze gupfa bishwe n’inyota kuko batemera ko bakeneye amazi yo kunywa, nyamara ubugingo bwabo buri mu kaga gakomeye!

Mu buryo bw’umwuka, abantu benshi cyane bafite iyo myitwarire: bicwa n’umwuma wo mu bugingo ntibabimenye, bagahitamo gupfa cyangwa kunywa ku mariba yanduye aho kunywa ku mazi y’isoko nziza.

Yeremiya 2:13 haravuga ngo "Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye kandi ari jye soko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi."

Imbere y’Imana hari isoko nziza kandi idakama! Kandi iyo tumaze kumenya neza ibyiza byo kuba imbere y’Imana, no gusoma ijambo ryayo, n’amavuta yayo n’amasezerano yayo, tugenda turushaho gukunda kubana na yo, dushakisha iteka kuyimenya birushijeho, no kuyegera, ntituba tucyifuza kunywa ku masoko yanduye isi itwuhira!

Iyo tumenye isoko y’amazi y’ubugingo, turushaho kugira inyota mu mitima yacu, kandi iyo nyita izakingura amarembo y’ijuru natwe tunywe dushire inyota. Kugirira Imana inyota kugomba kudutera guhora “dushikamye” ku isoko! Niba twumva ko twamenyen byose, tukumva nta cyo umuntu wese yatwigisha ku bijyanye n’inzira y’Imana, ni ukuvuga ko tudafite ako kamenyero ko kwicisha bugufi, ari na ko kazadufasha guhabwa amazi meza y’ubugingo ava ku Mana.

Ako kamenyero ni ikosa rikomeye, rishobora gutuma dupfa mu buryo bw’umwuka kuko niba tutacyumva inyota, ku iherezo tuzapfa tugwe kure y’isoko y’amazi y’ubugingo. Amazi twanyweye ejo ntabasha kuba akiduhagije uyu munsi, ahubwo buri munsi tuba dukeneye kunywa. Tugomba guhora dushikamye ku isoko. Turi ibivomesho bitega amazi ava mu ijuru, akaduha ubugingo. Ntituri amariba, ntituri n’amasoko.

Umusamariyakazi wahuye na Yesu ku iriba ry’i Sikari , yajyaga kuvoma buri munsi yitwaje ikibindi, ariko Yesu yamubwiye ko ashobora kumuha amazi y’ubugingo adakama, agatemba muri we.

Umusamariyakazi yaramushubije ati "Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota ukundi, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure" (Yohana 4:15).

Abantu bamwe bameze nk’Umusamariyakazi, bakanezezwa no kuvoma amazi inshuro nyinshi mu cyumweru. Nyamara twebwe twese Yesu arashaka kuba muri twe, akatubera isoko y’amazi y’ubugingo, iyo tuzajya tunywaho buri munsi tugashira inyota.
Urahitamo iki?
Urahitamo igitonyanga cy’amazi, ikirahure, ikibindi cyangwa urashaka ko umugezi utemba mu bugingo bwawe bunyotewe?

Niba iby’Imana bitadushishikaza cyane, niba tutumva umumaro wo kubana na yo, kugeza ubwo nta kintu na kimwe kidukora ku mutima, kugeza ubwo tutabasha gutandukanya amazi meza n’amazi yanduye, cyangwa kugeza ubwo tutumva dufite inyota muri twe, ni igihe cyiza cyo kwibaza, tugashaka mu maso h’Imana, tugaca bugufi imbere yayo, tukisuzuma maze tukayibwira ibitagenda mu bugingo bwacu!
twe kuguma uko turi, kuko Imana ifite inyota yo kubona tuyifitiye inyota, kandi inezezwa no kubona dushaka mu maso hayo.

Kugira ngo tubone mu maso h’Imana, hari ikintu cy’ingenzi tugomba gukora: ni ukumvira! Kuko ushobora kugira inyota nyinshi kurusha abandi bose, ariko ntiwumvire ushaka kuguha amazi. Icyo gihe ntuzabasha kubona isoko y’amazi y’ubugingo.

Kugira ngo ubyumve neza, uramutse wumvise ufite inyota nyinshi kandi uri mu butayu, ariko ugahura n’umuntu ushobora kukurangira ahari amazi (oasis), mbese icyo usabwa, niba ushaka kunywa amazi, si ukumukurikira ukumvira ibyo akubwira kugira ngo ugere kuri ayo mazi? Nuramuka wihagazeho ukanga kumwumvira, umenye ko uzazerera mu butayu ugapfiramo.

Ni uko rero, icy’ingenzi niba ushaka kwakira ibyiza Imana igufitiye, ni ukumvira Umwuka Wera we uzi amasoko ushobora kunywaho, ari na we uzakuyobora mu nzira y’ubugingo n’umugisha!

3. Umwanzuro

Abafite inyota Imana ibahishiye iki?

Yesu yatanze igisubizo muri Yohana 7:37-38, ati "Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga."

Kugira ngo ube umuragwa w’ayo masezerano atangaje, icyo usabwa gusa ni ukugira inyota! Imana ifite imigisha myinshi yaduhishiye, kandi urufunguzo rudukingurira amasoko yo mu ijuru ni ukuyagirira inyota.

Ni ngombwa kwizera, ukizera ko Imana igororera abayishaka. Yesu yabivuze neza muri Matayo 7:7 ati "Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa."

Xavier Lavie