Ufite igitekerezo? Ushobora kugitanga Imana ikacyakira


Imana ni nziza ibihe byose, ntabwo ihinduka. Ikindi ntabwo igira ikibazo mu gufata imyanzuro ku kintu cyose wenda ngo isabe ibitekerezo umuntu, ntigisha inama irihagije mu isi no mu ijuru. Gusa urukundo ikunda umuntu rukomeye ku rwego rushobora kuyibuza gukora icyo yagambiriye ikigarura, rero Imana yacu ibasha kwigarura kubera inshuti yayo. (Yona 3: 10.)

Umugaragu w’Imana Mose mu gihe yari mu butayu we n’ubwoko bwa Isiraheli, yagize uruzinduko ajya ku musozi kubonana na Nyakubahwa, bagirana ibihe byiza aratinda. Mu gihe yahidukiraga atashye, yumvaga umutima we unezerewe kuko yari azanye impamba avanye mu rugendo ariyo mategeko yari yanditse ku bisate by’amabuye.

Ahari yumvaga nahinguka mu bwoko bwa Isiraheli bari bumusanganire n’amatsiko menshi n’urukumbuzi rwinshi. Ageze ahitegeye aho bari bakambitse, Uwiteka amukora ku maso yitegereza abaturage ayoboye ibyo barimo biramuyobera, asa n’unaniwe kwihangana.

Kumbi burya igihe we yari kumwe na Nyakubahwa Uwiteka Imana yabakuye mu buretwa kwa Farawo, abisirayeri bo barivumbuye bigira inama mbi yo kwimika indi mana. Bahuza uwo mugambi mubisha, ndetse Aloni arayibabariza rwose iri mu ishusho y’ikimasa, barayiramya bayitura ibitambo, ndetse bayegurira n’icyubahiro cy’Uwiteka bavuga ko ariyo yabavanye kwa Farawo.

Ibyo byose babikoraga iyabakoreye ibyo byose ibareba yiturije, gusa uburakari ari bwose birumvikana.

Mugihe Imana icyihanganye kandi yarabirebaga kuva mbere ndetse barabipanze ibareba inabumva, Mose we abikubise amaso ak’ubumuntu karanga karamuganza, bya bisate aba abikubise ahasi biramenagurika.

Imana imuha isezerano rikomeye ariko imusaba igikomeye nanone. Imwemerera ko izamuhindura ubwoko bukomeye bwayo, hanyuma abisiraheri ayoboye ikabasukaho uburakari bwayo bose ikabatsembera aho.

Mose abitekerezaho bihagije, ashingiye ku gihe yari amaranye n’Uwiteka, ashingiye ku mubano bari bafitanye, afata icyemezo asubira gusenga. Amara ukwezi n’iminsi 10 yose asabira ubwoko ayoboye, maze ashira amanga nawe atanga agatekerezo ke uko abyumva.

Abwira Uwiteka ati: “Ibuka isezerano ryawe wasezeraniye basogokuruza, maze wirengagize amafuti y’aba bantu bawe ntubice. Hato iyo twavuye batazavaho bakuvuga nabi bagatanga n’ibimenyetso by’ibyo bavuga.” (Tukiri aha hari igihe umuntu aba ari umukirisitu pe, ariko satani akamuhagurukiriza abanyamagambo, nawe akananirwa kwirinda agatuma babona byinshi bavuga, mbega atanga ibimenyetso, tujye twirinda guha abapagani ibimenyetso by’uko ibyo batuvuga ari ukuri, Imana ijye idushoboza kurinda ubuhamya bwacu).

Nuko ikiganiro kirakomeza asobanurira Imana uburyo bazavuga ko yanga ubwoko bwayo ndetse ko yananiwe no kubugeza mu gihugu cy’isezerano hanyuma ikabuvanayo ikabwicira mu butayu.

Imana yumva ako kantu kari mo ingingo zumvikana. Niko guhindura gahunda. Ariko kuko ayibujije gukora icyo yari igiye gukoreshwa n’uburakari, nawe icyo yakoreshejwe nabwo yagombaga kucyishyura. Imusaba ko abaza ibindi bisate bisa na bimwe yameneshejwe n’umujinya. Icyakora kuko n’ubundi Mose bari basanzwe banga kumwumva, imwemerera ko izongera ikamwandikiraho, iranabikora koko imwandikiraho ubuzima burakomeza.

Guhanwa ko abanze kumvira byarangiye bahanwe, ariko igitekerezo cya Mose cyagize umumaro, Imana yaracyakiriye kandi ikigenderaho hakira ubuzima bwa benshi.

TUGERERANIJE N’IBIRIHO MURI IYI MINSI YACU HARI ICYO TWAKWIBAZA TUGAKURAMO ISOMO:

1. Itorero ryo muri iyi minsi rifite abashumba bangana iki Imana yabwira ko izabubakaho ubwoko bwayo hanyuma ikarimbura ubuhari, bakirengagiza ayo mahirwe bakitambikira abantu babo kandi ari abanyabyaha?

Simvuze ko badahari, ariko simpamya ko ari benshi, kandi amatorero yo ni menshi, ubwo rero amatorero menshi yaba ari mu kaga kuko iryo sezerano ritanahari twirirwa tubona ibyo ubutunzi n’icyubahiro bikoresha abakozi b’Imana mu matorero atandukanye, rimwe na rimwe binatuma bahemukira za ntama baragiye.

2. Haboneka abantu bangahe muri iki gihe babona umwanya wo kwihererana n’Imana ngo ibagire Inama y’uko bayobora umukumbi? Kandi ko Imana idusaba mu ijambo ryayo gushakashaka uko twamenya ibyo ishima aho nibyo bikorwa? Cyangwa dusha ibyo dushima? (Abefeso 5: 10)

3. Ese aho kuba gahunda zitumvikana mu bakwiye kuzishyira mu bikorwa si uko zanditswe n’abantu? Kuki Mose atiyandikiye amategeko kandi yarayibukaga ariko agasubira kureba Imana ngo yongere imwandikireho?

Aho si cyo gituma intambara hagati mu murimo w’Imana ziba urudaca? Si uko abashyize ho amabwiriza bayarwanirira kugira ngo yubahirizwe kuko ari ayabo? Ntekereza ko ari ay’Imana batarwana ahubwo basubira aho yayabahereye bakayigisha inama y’icyo bakwiye gukora mu gihe ibyo yababwiye bitari kubahirizwa.

4. Ese ubu haboneka abakirisitu bangana iki banezeza umutima w’Imana ku buryo baganira nayo ku byenda kuba mu bantu bayo nk’uko byagendaga kuri basogokuruza cyera? Aho siyo mpamvu ibizira byinjira ahera ntihagire ubimenya hanyuma ingaruka zikazaza kuri bose kuko ntawababereye mason ngo abimenye bitaraba?

5. Ese niba hari abababimenya bo bibamarira iki? Aho si bwa buhanuzi bwo kwiyubakira izina no kwishakira amaramuko twirirwa twumva? Ese bafata umwanya bagasengera ibyo babwiwe, kandi bikagera kubo bireba mu buryo bwiza bigifite umwimerere wabyo? Cyangwa bigerayo byahindutse bitakiri nk’uko babihawe bavanze mo n’ibyabo? cyangwa bakabihindura igishoro cyo gushakamo makeya?

6. Ese hari abakirisitu cga abashumba bangahe bumvira ijwi ry’Imana bakamenya ko bakosheje bagasubira inyuma bagakosora ibitaragenze neza? Aho ntibihagararaho bagashaka kwereka Imana ko nabo bakeneye kubahwa nta mpamvu yo gusubira inyuma ngo batunganye ibidatunganye?

None se kuki Mose we yemeye ko yakosheje ndetse agaca bugufi akabaza amabuye nk’ayo yamennye mbere? Ntiyari kubwira Imana ati: "Aho wakuye ayambere hakure n’ayandi?" Kuki yemeye gusana ibyo yasenye?

Aho aba bakozi b’Imana bagira umwanya wo kwitunganya no gusana ibyo bangije?Singombwa ko aho bihaniye hamenywa na buri wese, ariko se nibura birakorwa?

Niba hari umuntu imibereho ye ibasha gusubiza ibi bibazo neza Imana ikamuha amanota meza, uwo yabasha no gutanga igitekerezo cye Imana ikacyakira akikizanya na benshi.

Twifite mo ubushobozi bwo gusabana n’Imana ku rwego dushobora kujya inama nayo mu migambi yayo ndetse n’iyacu, kubw’urukundo idukunda. Ariko kubwo kutizera no kutumvira ijambo ryayo, ubu busabane bugira inkomyi.

Hari ibintu byiza wumva utekereza Imana yakora bikaba byiza bidashingiye ku nyungu zawe bwite byungura itorero igihugu nawe ubwawe kandi bigahesha Imana icyubahiro. Birashoboka ko ibyo bitekerezo byiza bityo wabitanga Imana ikabyakira, ahari impamvu bitarakunda ni wowe Imana itegereje ngo bigende neza .

Nshoje nkwifuriza gusana ubusabane bwawe n’Imana bukagera ku rwego wajya inama nayo, ugatanga igitekerezo cyawe mu Ijuru bakacyemera nk’uko byabaye kuri Mose.

Ndagusabira nanjye nisabira nsabira n’isi yose ngo tubashe gusobanukirwa ibi. Imana iduhane umugisha, Amen!

Izi nkuru za Mose twaganiriyeho wazisanga muri Bibiriya mu 2 Gutegeka 9-10

Vedaste [email protected]