Ufite icyo wakwibutsa Imana mu bihe bikomeye?

‘’Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.’’ Ibyakozwe n’intumwa 9:38

Kubaho mu isi kugira iherezo. Iyo umuntu yitabye Imana bajya kumushyingura bakajya bagaruka ku buzima bwe, uko yabanaga n’abantu. Icyakora akenshi bagaruka ku byiza gusa. Nubwo bishoboka ariko si kenshi abantu bavuga ibibi by’uwapfuye.
Doruka amaze gupfa nk’uko n’abandi bapfa, yari yarakoze imirimo myiza yatumye abo yayikoreye kwihangana bibananira.

Doruka witwaga Tabita yagiraga imirimo myiza n’ubuntu bwinshi. Muri iyo mirimo harimo kudodera amakanzu abapfakazi. Yararwaye arapfa. Bamuryamisha mu cyumba cyo hejuru batabaza Petero, abagezeho bamujyana mu cyumba baryamishijemo Doruka.

Iki gihe nta kindi kintu na kimwe cyari gisigaye kumerengera kuko iyo umuntu ashizemo umwuka amahirwe yo gukora neza cyangwa nabi aba ashize.
Icyagombaga kumukiza ni abapfakazi barimo bamuririra cyane, berekana imyenda yababoheye, mbese bibuka imirimo myiza yakoraga.
Umukozi w’Imana Petero yarasenze yibutsa Imana ibyo byose iramuzura. Ibyakozwe n’Intumwa 9:36

Nshuti muvandimwe dufatanye gusaba Imana idushoboze kugira imirimo myiza n’ubuntu bwinshi tuzibutsa Imana tugeze mu bibazo.
Hari ahantu ugera ukaba utagishoboye gusenga cyangwa se no gukora neza, ugasigarana kwibutsa Imana ibyo wakoze mbere.

Ushobora kwibaza iyo uyu mugore atagira iyi mirimo myiza, ninde wari kujya guhuruza Petero? Ese bari kujya guhuruza bitwaje iki?

Ibi byose nibyo umuntu akwiye kwibaza, akavuga ngo Mana nubwo ntabyitagaho ariko nshoboza nkore neza, kandi ujye ubinyibukira mu gihe cy’akaga n’amakuba.
Nshuti umenye ko nubwo abantu bibagirwa cyangwa se rimwe na rimwe bakanirengagiza, Imana itandukanye nabo. Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza abera bayikorera, shyiraho umwete ukore ibyiza ugifite uburyo, Imana izajya ibikwibukira igukiza mu bihe bikomeye.

No mu isi iyo umuntu afite ibikorwa byinshi yitwa umugabo, agakoresha amafaranga menshi ariko akibuka kuzigama. Rero no mu bwami bwo mu ijuru badushakaho kuzigama imirimo myiza, kuko izatugoboka Imana niyibuka tugeze aho tutakwikura.