Ubwo dukorana na Yesu ntiduherwe ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa

Abaheburayo 12:1 "ubwo tugoswe n’igicucu cy’abo bahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba kugirango dusiganirwe aho dutegekwa"

Yohana 10: 11- 16..Yesu niwe mwungeri mwiza amenya intama ze akazipfira kandi izo ntama nazo zimenya umwungeri wazo. Ariko umwungeri ukorera ibihembo ntiyita ku ntama ze niyo haje ibikomeye arazita agahunga.

2 Abakorinto 11: 13...Bene abo ni intumwa z’ibinyoma ni abakozi bariganya bigira intumwa za Kristo.

2 Abakorinto 6: 1...Kandi ubwo dukorana nayo turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa.

2 Abakorinto 5:16-17...Nicyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza....

 Ibice bitatu bikorera mu itorero:

1. Abakorera Imana ariko idakorana nabo: Bene aba Imana ntijya yemera ko bitwa abahungu cyangwa abakobwa bayo kuko baba badakorana nayo.

2. Abakozi ba Satani, baba mu rusengero ntibazanywe no kuzamura ubwami bw’Imana, bazanywe no kubusenya ndetse ni abajura bo mu nzu y’Imana, kandi utagize amaso y’Umwuka ntiwabasha kubamenya.

3. Abakorera Imana bakorana nayo, aba Imana ntikorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo.

Tugaruke ku bakorera Imana by’ukuri:

Umurimo wose ubamo umukozi ndetse n’umukoresha.
Twe turi intumwa mu cyimbo cya Kristo. Yesu Kristo niwe mukoresha wacu mu Itorero.

Kandi muri buri murimo haba hari n’amabwiriza y’akazi. No mu murimo w’Imana, hari amabwiriza. Ubwo dukorana na Yesu ntiduherwe ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa.

-  Iyo umuntu akorana n’Imana ikora ku maso ye agahumuka ntiyongere kureba nk’uko yari asanzwe areba. Yesu yaje kugira ngo ababona bahume, abahumye babone. Uwabonaga uturere n’amoko ntaba akibibona, abona bose ari bene se.

- Ibitekerezo bye biba bishya. Paulo ati ntitukigira gutekereza kw’abantu ahubwo tugira gutekereza nk’ukwa Kristo. Tubona benedata nk’ingingo zigize umubiri umwe turimo natwe.

- Imvugo ze ziba nshya. Ibyo abandi bubatseho twe tubigendera hejuru. Niko Mukristo yabaye ageze mu isoko ry’imburamumaro, ntiyita ku bihugije abari baririmo bizana umuvurungano, n’abamubajije akababwira ko we agura ukuri.

- Agira imyambarire ye yihariye. Yambara urukundo ariwo mwambaro w’abana b’Imana. Akambara nk’umushyitsi mu isi.

Nkuko hari ibigo bigira imyambaro y’akazi urugero nko ku Iposita, Rwanda Revenue, Immigration, Amabanki amwe n’amwe, aho ubonye umukozi uhita umenya naho akorera , uko niko natwe abakorana n’Imana dukwiye kwambara urukundo nk’umwambaro uturanga.

Gukorana n’Imana ni iby’igikundiro. Hari ibiza biduhiga bigasanga twegamiye Ishoborabyose!

Dukwiye kuba abantu bunga Imana n’abandi,abantu bahesha umugisha abandi nk’uko aribwo butumwa Yesu yadusigiye.
Gukorana neza n’Imana bituma twera imbuto zidutera gukundwa no kwifuzwa n’abatureba.

Ubwo dukorana nayo, ntiduherwe ubuntu bw’imana kubupfusha ubusa.