Ubwo Imana ishobora gukoresha umuntu udafite amaboko n’amaguru izakoresha n’umutima wose ubyifuza - Nick Vujicic

Nicholas Vujicic umenyerewe ku kabyiniriro ka Nick yavukiye I Melbourne muri Australia, mu mwaka w’1982, avuka atagira amaboko n’amaguru.Mu bwana bwe yabayeho mu bwigunge aho yibazaga impamvu atameze nk’abandi bana, yahoraga yibaza amaherezo y’ubuzima akibaza niba n’ubuzima bwe bufite intego bikamuyobera.

Nk’uko tubikesha lifewithoutlimbs.org, urubuga rwa minisiteri y’ivugabutumwa yashinzwe na Nick, Nicholas Vujicic avuga ko yatangiye kubaho mu buzima bw’ubutsinzi amaze kwizera Imana, kandi ko umuryango we n’inshuti ze bahoraga bamukomeza.

Kuva ku myaka 19 yatangiye kugenda hirya no hino ku isi asangiza ubuhamya bwe abantu benshi , aho wasangaga amasitade yuzuye abantu bari mu byiciro bitandukanye baje kumureba no kumva ubuhamya bwe.Kugeza ubu uyu muvugabutumwa amaze kugenda ibihugu bigera kuri 44 ndetse aracyakomeje kubwira abantu ko ari ab’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.

Indi mirimo akora ni ukwandika ibitabo, muzika, gukina amafilimi naho
mu gihe cye cyo kuruhuka akora uburobyi, ubugeni ndetse n’umukino wo koga.

Mu mwaka wa 2007, Nick yakoze urugendo rurerure ava mu gihugu cye cy’amavuko cya Australia ajya kuba mu majyepfo ya Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ahagarariye umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu witwa Life without limbs tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanura ubuzima budafite ingingo (amaboko cyangwa amaguru), uyu muryango ukaba warashinzwe muri 2005.

Nick aravuga ati: “Niba Imana ishobora gukoresha umuntu udafite amaboko n’amaguru kugira ngo ayibere intoki n’ibirenge, izakoresha n’umutima wose ubyifuza”.

Nick yamaze igihe kirekire asengera icyifuzo cyo kubona amaboko n’amaguru ariko ubu ashima Imana ko yamukijije ubumuga bukomeye cyane aribwo:icyaha n’urupfu.

Aurore Niyitegeka, agakiza.org