Ubwiza bw’ urusengero rwa kabiri HABARUREMA Clement

UBWIZA BW’URUSENGERO RWA KABILI

Hagayi 2:1-4, 8 ubwiza bw’urusengero rushya
Ezira 3:10-13 bashinga imfatiro z’ urusengero

Urusengero rwa mbere rwubatswe na Salomo,mu gihe cy’amahoro, bafite ubutunzi bwinshi, rwari rwiza cyane ; Abisirayeli bacumuye, Nebukadinezari w’ I Babuloni aza kubatera arahasenya, bararusahura, abatwara mu bunyage.

Igihe cyategetswe kigeze, abari mu bunyage baratahuka, batangira kubaka. Urusengero rwa kabili rwubatswe n’abari bavuye mu bunyage kandi nta n’ibikoresho byinshi bafite, bahahuriye n’abantu batashakaga ko rwubakwa, ariko rurubakwa ruranuzura.

Abari bazi urusengero rwa mbere babonye imfatiro z’abana bato bararira, abatigeze babona imfatiro z’ urusengero rwa mbere bashimishwa nuko babonye urusengero.

Aho niho Hagayi yahamagarwaga kugirango akomeze abarira, atumwa kuri Zerubabeli na Yosuwa n’abandi kubabwira ko Imana iri kumwe nabo, bayihange amaso kuko ifeza n’izahabu ari ibyayo ; ibabwirako ubwiza bw’urwo rusengero rushya buzaruta ubw’urwa mbere.

Muri iyi minsi kubw’imfatiro z’abana bato ; hari amarira ku basaza bazi uko umurimo w’Imana wakorwaga, hakaba n’ibyishimo kubakiijijwe vuba batazi ibya mbere. Banezezwa n’iterambere nyamara imirimo dukora izageragereshwa umuriro.

Abatubanjirije bazi uko umurimo w’Imana wakorwaga, banezezwaga no kuvuga ubutumwa abantu bakihana, bagashimishwa no kwagura ubwami bw’Imana ; ariko amashimwe y’abatazi imigendekere ya mbere yo mu nzu y’Imana banezezwa cyane nibyo bagezeho bifatika byo mu buryo bwo mu mubiri ; ariko umuriro w’Umwuka Wera aje hamenywa ibikwiriye gukorwa.

Inzu ya mbere yubatswe mu myaka itatu n’igice, iya kabiri yubakwa mu gihe kiruhije, yubakwa imyaka 46. Reka turebere hamwe igihesha agaciro inzu y’Imana (1 ngoma 21 : 16-22 ; 26-28 ; 2 ngoma 3:1)

Kuri iyi mbuga ya Orunani, niho ku musozi wa Moriya, aho Aburahamu yagiye gutambira Uwiteka, Isaka ; Imana ikishakira igitambo ; ninaho Imana yiyerekeye Dawidi, ubwo yacumuraga,ahambariza Uwiteka atamba ibitambo ; Imana iramusubiza.

Aho niho Salomo yubatse inzu y’Uwiteka ; iruzura arasenga, arangije umuriro uva mu ijuru wotsa igitambo ; icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu. Iyi nzu yaje gusenywa. Uru rusengero rwashushanyaga Kristo, niyo mpamvu rwubatswe I Moriya, aho Aburahamu yagombaga gutamba Isaka.

Umuriro wamanutse ku mbuga ya Orunani nuwamanutse kuri Moriya nuwamanutse ku musozi wa karumeli ubwo Eliya yatambaga igitambo ;iyo miriro yose isa nuwamanukiye intumwa kuri pentekoti ; uyu muriro ku banyabyaha urica(abalewi 10) ; ariko ku bakijijwe ureza, ugatanga ubwenge n’imbaraga. Iyo miriro yose yavuye mu ijuru,yari imiriro y’Umwuka Wera.

Igihe cyarageze rwa rusengero rwa kabili rwubatswe Yesu arutahamo (Yohana 2:18-21), kuko abantu baturukaga kure baje kuhasengera no gutamba ibitambo, bazaga bitwaje amafaranga yo kugura ibitambo, ibyo kurya ndetse nayo kwishyura icumbi. Ibyo byatumye benshi mu batambyi n’abandi bayobozi b’idini batangira kuhacururiza ; hakaba abaje gusenga n’abaje kuhacururiza. Niho Yesu yaje yirukana abacururizagamo ; kuko inzu y’Imana atari iyo gucururizwamo ari iyo gusengerwamo.

Yesu amaze gukandagira muri urwo rusengero ntiyaba akibona inzu yubatswe n’abantu mu gihe cy’imyaka 46 ahubwo abona umubiri we ; ubuhanuzi bwa Dawidi burasohora, aho Dawidi yavuze ngo amaturo n’ibitambo ntiwabishimye,...mperako ndavuga nti"dore ndaje mu muzingo w’igitabo niko byanditse kuri jye (Zaburi 40:7-8).Yesu aravuga urusengero ruzasenywa rukubakwa mu minsi 3. Abari aho bibwira ko avuga iby’inyubako yubatswe mu myaka 46 nyamara we yavugaga urupfu rwe. Yohana 2 : 18-12

Ubwiza bwa Kristo buruta ubwari mu nsengero zubatswe n’abantu, kuko muri Kristo twahawe kwinjira ahera cyane, aho tutabashaka kugera mbere, byasabaga guca ku mutambyi no kwitambira ibitambo. Uru rusengero rubera hose icyarimwe, ntibidusaba ibitambo cg ingendo ndende ngo turugereho ; kandi naho amarembo y’ikuzimu yazikuka ntiyabasha kurusenya.

Guhishurirwa imbaraga z’urusengero niho hari intsinzi ku bakristo, aho niho duhererwa amahoro, kandi aho duhamagariye Imana hose iratwumva ntibisaba gukora imitambagiro cg se ingendo ntagatifu nkuko tujya tubona benshi mu banyamadini babikora. Ahubwo urusengero rw’umwuka twahawe ni Kristo kuko muriwe tuba dufite ikizere ko Imana itwumva uko tuyambaje. (ibyahishuwe 21:22)

Nibyiza ko dukangurira abantu kwinjira mu rusengero Imana yashyizeho ariwe Kristo kuruta kubazana muzo twubakishije amatafari n’amabuye. Abinjiye mu zubakishije amatafari n’amabuye bahinduka abanyedini ariko abinjiye muri Kristo bahinduka abana b’Imana.

Abagize amahirwe yo kugera muri Kristo tugumemo kuko niho honyine Imana yasezeranije guhera abantu bayo amahoro

HABARUREMA Clement