Ubwami bw’Imana bubamo abantu b’ubwoko bwose Pastor Tony Evans

Kuba mu bihugu bimwe na bimwe hakigaragara ibibazo by’ivanguraruhu bituma ivugabutumwa ridindira kuko usanga habaho gukandamizwa kwa bamwe na bamwe baba bagamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Imana ijya kurema umuntu ntabwo yavuze ngo “Tureme umuzungu cyangwa umwirabura,ahubwo yaravuze ngo ‘Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe batware amafi yo mu nyanja,n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere,n’amatungo n’isi yose n’igikururuka hasi cyose.Itang 1:26

“Iyo abavugabutumwa baba bigisha ukuri ko muri Bibiliya.Ikibazo cy’ivanguraruhu kiba cyarakemutse cyera.”

Evans yakomeje ashimangira ko ubwami bw’Imana burimo abantu b’ingeri zose (impu zitandukanye) ndetse n’abataravuka. Imana ifite ubwami bw’abantu bose Abirabura,Abazungu,Abarabu…Icyifuzo cy’Imana ntikigeze kiba ukwironda gutera bamwe guhezwa muri bagenzi babo.

Umuntu wese aho yava akagera yaremwe mu ishusho y’Imana.

Gukandamizwa kw’Abakristo ntikuba ku bo badahuje uruhu gusa kuko usanga n’abo basangiye uruhu babakandamiza kubera kudahuza imyemerere urugero ni nko mu gihugu cy’Ubushinwa aho kuri ubu Abanyeshuli b’Abakristo babuzwa kujya mu mashuli ngo niba bataretse kujya gusenga.

Mu nkuru dukesha urubuga www.christianpost.com batubwira ko Abanyeshuli b’Abashinwa basengeraga mu ntara ya Guizhou batewe ubwoba n’abayobozi b’icyo gihugu bababwira ko nibatareka kujya mu nsengero bazirukanwa ku ishuli.Ubushinwa bwasobanuye ko Abana bari munsi y’imyaka 18 batemerewe kwinjizwamo isomo iryo ariryo ryose ry’ubukristo,ibi kandi ntibihwema gukurikirwa no gusenywa kw’insengero mu gihugu cy’Ubushinwa ngo kubera kugira ubwoba bw’umubare munini w’Abahindukirira Kristo uko bwije n’uko bukeye.

Deo Jyamubandi@agakiza.org