Ubwami bw’ Imana. Pasitori UWIMANA Daniel

INTEGO : UBWAMI BW’IMANA

Aha turi ni mu bwami bw’Imana nubwo hitwa mu Gakinjiro ariko aha ni mu bwami bw’Imana, Bibiliya ivuga ngo aho babiri cyangwa batatu bateraniye mba ndi kumwe nabo. Igihe cyose tuzaba tukiri mu isi dusengera aha hantu ni mu bwami bw’Imana. Niyo mpamvu bibiliya ivuga ngo guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta kwiringira amaboko y’abantu. Ejo twaganiriye muri Matayo 6:5-13, Yesu yavuze ngo nimujya gusenga mujye muvuga ngo ubwami bwawe buze.

Iyo abantu bari mu mibabaro ntibabasha kumva Imana, ariko yo igakora ibitandukanye nibyo abantu bibwira. Usibye ko bibiliya ivuga ngo twebwe abantu b’Imana ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi, ariko bishobora kunyura mu nzira utasobanukirwa. Hari ibyo wahuye nabyo na nuno munsi ukaba utarasobanukirwa niba Imana yari ihari koko, nyamara ibyo Imana ivuga ni ukuri.

Hari umusirikali wo mu gihugu cya Congo, witwaga Balume wafatiwe ku rugamba, abarwanyaga leta bamufashe bamubaza uko bateye abwira umu Colonel wari umufashe ati "Imana yabwiye ngo nunkiza barakwica nunyica nabwo barakwica", abuze uko abigenza, abwira abasirikali be ati mumute mu ishyamba. Haciye akanya uwo mu Colonel aribaza ati "bene wabo nibamubona araza kubabwira aho ibirindiro byacu biri, ati tumukurikire tumwice, bageze mu nzira bahura n’ingabo za leta zije gushaka imirambo y’abasirikari babo, barasa imodoka barimo Colonel arapfa nkuko Imana yari yabibwiye Balume.

Aha turi hari ubwami bw’Imana, ku bwibyo ushobora kuzahabona ibiruta ibyo wibwira. Tugomba kumenya Imana tukamenya n’isi, tukanamenya n’ubwami bw’Imana tuvuga. Bibiliya iravuga ngo ubwami bw’Imana si ubw’amagambo kandi intwarane zikabugishamo imbaraga.

Pastor Daniel yahawe isezerano ry’umwana w’umuhungu imubwira n’izina azamwita. Yari akiri umusore atarashaka, nyuma aza gushaka. Amwita Masengesho Emmanuel nkuko Imana yari yarabimubwiye. Haciye iminsi, umwana amaze kugera mu myaka 14, Imana iraza iramubwira iti "nje mu rugo rwawe kuhakura umugeni", hashize iminsi Imana isanga umwana imubwira gushimira ababyeyi be ko bamureze neza, kandi ngo ababwire ko Imana yamwishimiye igiye kumuruhura. Emmanuel arabibabwira, barababara. Umwana yaje kurwara bamujyana kwa muganga, aza kurangiza urugendo. Bamaze ku mushyingura bakora amateraniro, Imana iravuga ngo nanezerewe ko mwishimiye ubwami bwange nje gutwara n’abandi, itwara umwana wari umaze iminsi ine avutse.

Tujye dukunda gusengera mu rusengero, kuko niho ubwami bw’Imana buri, nubwo haba intambara cyangwa ibibazo tubona, ariko Imana ibana natwe. Imana yacu tugomba kuyizera kandi itwumva uko dusenze uko bukeye nuko bwije. Ubwami bw’Imana buri hamwe natwe naho duhura n’ibibazo, tukumvako Imana ituri kure, nyamara tugira amahirwe yo kubana n’ubwami. Niyo mpamvu nta kintu Imana ibasha gukora mu isi itabibwiye intore zayo ziyitakambira ku manywa na nijoro. Niba twaje hano tugira amahirwe yo kubana n’Imana n’ubwami bw’Imana bukaba buri hamwe natwe.

Yesu yigisha abigishwa be yarabwiye ngo nimujya gusenga mujye muvuga ngo ubwami bw’Imana buze, kandi ibyo ushaka biba mu ijuru bikorerwe no mu isi yacu. Bibiliya iravuga ngo mukumbi muto nifuza kubaha ubwami, niyo mpamvu bibiliya ivuga ngo mushakashake ibintu byose ariko cyane cyane mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ibindi muzabyongererwa.

Tujye twibuka ko turi abashyitsi n’abimukira. Mu isi turi mu rugendo rujya iwacu mu ijuru, ku bw’ibyo ntitugahoze umutima ku biri mu isi ; abantu nibakunda ibiri mu isi, twe ntitukabikunde, ahubwo duhoze umutima ku biri mu ijuru. Nubwo tutazi igihe tuzamara mu isi, kimwe cyo tumenyeko tunyura mu isi twinjira mu bwami bw’Imana, kandi Imana ishaka kubana natwe muri ubu buzima dufite. Niyo mpamvu Imana yashimye ko ubwami bw’Imana bubana natwe kugirango dusobanukirwe iby’ubwami bwayo.

Haciye iminsi Imana ituma ku mufasha wa Pastor Daniel ngo ubwami bw’Imana buramwegereye niyitegure agiye gutaha. Barabisengera ntibyakurwaho, kuko umufasha we yaje kurwara umutima, nawe arangiza urugendo. Ibyo byose byagiye bimubaho Imana yarabimubwiye, nubwo byamubabazaga, ariko yashimaga Imana, ko nta cyamubayeho atakibwiwe, ibyo bitwibutsa ko turi mu rugendo tugana iwacu.

Turi hano nk’abimenyereza kwinjira mu bwami bw’Imana. Hariho abatubanjirije, barebaga ubwami bw’Imana bakabwishimira, bakaburutisha ibyago bahuraga nabyo ; bakavuga bati turi abashyitsi mu isi, bagahirimbanira ubwo bwami. Natwe Imana iracyaturindiye ngo duce aho baciye.

Naho wababazwa usatire ubwo bwami, Imana ijya itwongera imbaraga iyo duhuye n’ibibazo, ibyo bitume igihe duhuye n’ibibazo tutihutira kuva mu by’Imana, duharanire ubwami, dutwarane twe kwiyandurisha ibya none bishira, kuko data atubikiye ubwami buhoraho. Twegere Imana twe kwita kubyo abantu bavuga, duhirimbanire ubwami, tumenye ko hari ibyo Imana ijya yemera ko bitugeraho, mu nyungu z’ubwami bwayo. Tubikiwe ubwami butazahanguka. Mukumbi muto Imana yishimira kubaha ubwami si amazu cyangwa ibindi bintu byo mu isi bifatika, nubwo nabyo tujya tubihabwa.

No mu bibazo iba iri kumwe natwe, ikabiduheramo umugisha. Ntituzareke gukomeza inzira, yaratubwiye ngo nubwo twaca mu nzuzi cyangwa mu muriro izaba iri kumwe natwe, tuzarya n’ibyiza byo muri iki gihugu, duhumure icyo dusabwa gusa ni ugukiranuka, kandi tujye dukunda kuba mu nzu y’Imana, niba twishimirwa nayo izabana natwe.

Yosuwa 1:1-9 1.Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati 2.“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. 3.Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose. 4.Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy’Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu. 5.Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna. 6.Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo. 7.Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. 8.Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. 9.Mbese si jye ubigutegetse ? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”

Aya magambo yabwiwe Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ; ubwo Mose yari amaze gupfa kandi abisiraheli bamufataga nk’Imana, kuko Imana yari yaramubwiye iti nzakugira nk’Imana hagati muribo. Niho Imana yabwiye Yosuwa ngo nzabana nawe ariko ntuzateshuke ngo uce iburyo cg ibumoso. Natwe Imana izaturengera, izaturwanirira nituguma mu nzu yayo.

Ikindi satan ntakadutere ngo natwe twitere, ntitukavuge nabi itorero ryacu, turisengere, Imana izaturwanirira, izaturengera. Nta Wabasha kuduhagarara imbere niba tubana n’Imana. Nubwo ibyago n’amakuba byaba ari byinshi ariko Imana izaturengera. AMEN

Pasitori UWIMANA Daniel