Ubuzima bwose bukeneye kubaho kw’Imana

Umuntu ni nk’igiti gicuritse, imizi ikaba iri mu kirere, hanyuma imbuto zikera kw’isi. Afite umuhamagaro wo kubaho mw’isi ubuzima bwo mw’ijuru, nkuko ishusho y’igiti gifite imizi kw’ijuru kigaragara.

Byose bitangirira mu gitabo cy’itangiriro (Itangiriro 1 kugeza kuri 3) aho Imana itwereka umugabo n’umugore baba mu kubaho kw’Imana. Ingobyi ya edeni ni ishusho y’ubutunzi, uburumbuke, ndetse ni ibyo byose byubaka ubuzima bw’umuntu ndetse n’umuryango

Nkuko ifi itabasha kubaho itari mu mazi, n’inyoni nayo mu kirere, ni nako umuntu agomba kubana n’Imana. Ubuzima bw’umuntu burasa nk’inkoni ya Aroni yagiyeho indabyo kubera kubaho kw’Imana. Icyo gitangaza cyagaragaza ko Aroni yemewe n’Imana, ikamushinga umurimo wayo. Kubara 17 : 23-29

Mose ashyira izo nkoni imbere y’Uwiteka, mw’ihema ry’ibihamya. Bukeye Mose yinjiye mw’ihema y’ibihamya, ahasanga inkoni ya Aroni wo mu muryango wa Lewi, irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indizi zihishije. Komeza usome

Umuntu ni nk’igiti gicuritse, imizi ikaba iri mu kirere, hanyuma imbuto zikera kw’isi. Afite umuhamagaro wo kubaho mw’isi ubuzima bwo mw’ijuru, nkuko ishusho y’igiti gifite imizi kw’ijuru kigaragara.

Kubaho kw’Imana ni ukwingenzi kuruta ubuzima, kubera ko aho kutari nta buzima bwabaho. Imana ntabwo itubwiriza guhora mu kubaho kwayo ahubwo irabidutegeka. Umusi Adamu na Eva biyemeje kuva muri ubwo bwiza bw’Imana, Imana yarabaretse ariko ibyabo birangira nabi.

Ni dutekereze isi ya none igiye ihora mu kubaho kw’Imana! Ari uko bimeze nta mavuriro yabaho, nta ntambara, nta niterabwoba. Yaba ari isi yo mu bitekerezo buri muntu yipfuza

Ingwara y’isi ya none ntabwo ari ukubura umudendezo, ubwisuganye cyangwa ubuyobozi bwiza. Ahubwo ingwara y’isi ya none ni “kutagira kubaho kw’Imana’’. Ndetse no mu matorero ntabwo ikibazo kinini ari kubura uburyo bw’ibifatika nkuko bamwe babitekereza, ahubwo ni kubura kubaho kw’Imana mu bibanza yambarizwamo.

Muri bibiliya, I-Kabod cyangwa gufatwa kw’isandugu y’Imana ntabwo byaturukaga ku ntege nke z’ingabo z’Abisirayeli bagwanaga n’Abafilisitiya, ahubwo byaturukaga ku kubura kw’Imana aho bagwaniraga.1 Samweli 4 : 21-22

Yita uwo mwana I-Kabodi, ati : Icyubahiro gishize kuri Isirayeli! Abivugishwa nuko isandugu y’Imana yanyazwe, kandi n’ibya sebukwe n’umugabo we. 22 Aravuga ati : Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isandugu y’Imana yanyazwe!

Dore isoko y’ibyago byabo byose. Mu bisanzwe ukubaho kw’Imana niko gutanga ubuzima kukanabukomeza. Kwanga kubaho kw’Imana n’ukwanga ubuzima.

Inyigisho ya Marcello Tunasi