Ubuzima bwawe bukwiye gutera abandi guhimbaza Imana

Abantu akenshi twita abo hanze cyangwa se abadakijijwe bahora bitegereza umuntu ukijijwe uko abayeho, uko yitwara mu bikomeye, imyitwarire yawe n’ibindi. Ni byiza kuzirikana ko ibikorwa byawe niba ukijijwe, amagambo yawe bisobanura uwo uri we.

Iyi niyo mpamvu Imana idusaba niba twarayimenya kwitwararika cyane kuko byo ubwabyo bifitemo ivugabutumwa. Imana ihamagarira uwakijijwe wese kuba itabaza mu isi, aho uba, ukorera, mbese dukwiye guhora twibaza ikibazo ngo mbese imyitwarire yacu hari uwo yazana kuri Kristo?

Niba iyi si itaramenya Yesu, Imana yahisemo kudukoresha ngo abataramumenya bamumenye. Imana iradusaba kuba intangarugero aho dukora, dutuye, aho tugeze hose.

Dukwiye kuba urugero tukishima nubwo haba hari ibitubabaza, tukaba isoko y’amahoro nubwo haba hari ibiyabuza abantu, tugasakaza umunezero, tukimika urukundo nubwo abantu bashishikarira kwangana, kugira ngo tubere abahamya abatazi Imana. Tukirinda ikintu cyose cyatukisha Imana kuko nitwe bavugizi ifite mu batarayimenya. Tugaharanira ko ubuzima bwacu butera benshi guhimbaza Data wo mu ijuru.

Ntabwo Imana izamanuka n’amaguru ngo yerekane urukundo rwayo, ibintu byose igamije kugeza mu isi ujye wibuka ko ari cyo yaguhamagariye, wihatire kuba urugero rwiza.

Erega n’ubundi niba uri umwana w’Imana ntiwabura kugira imico yayo kuko byanze bikunze mbere yo gukizwa hari indi wari ufite wataye. Ni kenshi wumva umuntu abona umwana, agahita akeka ababyeyi be ashingiye ku myitwarire ye, niko natwe bakwiye kutureba bagahera ko bahimbaza Data wo mu ijuru kubera kumuhagararira neza aho turi hose. ‘’Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.‘’ 1 Petero 2:12

Ushingiye kuri iri jambo ritwibutsa ko imyitwarire yacu hagati y’abataramenya Imana ni ivugabutumwa rikomeye. Nubwo ari byiza kujya mu rusengero buri cyumweru, ariko haba hasigaye ikibazo kibaza ngo ‘’mbese nyuma yo ku cyumweru mpinduka nde?’’ Kuko mu rusengero wa mugani w’abakuru nta muntu utahitwara neza, abantu bose baba bafite umutima mwiza kuko nta bibateranya byinshi bihaba.

Mu rusengero iyo ukererewe si nko kuzi ngo baragukata, ntawe uzakugurira ngo aguhe menshi ukenera kwera imbuto yo kuyamusubiza. Mbese hameze nk’umushoferi imbere ya polisi. Ubonye umushoferi imbere ya polisi, wamwita umwana mwiza, uzi gukoresha neza umuhanda, ariko ikibazo wamumenya neza mbere yo kugera kuri polisi na nyuma yo kuyirengaho.

Imana ikeneye ko dutanga urugero rwiza aho tuba hose. Ikindi ntitumere nk’abari imbere ya polisi ahubwo mu byo dukora byose, tukabikoreshwa n’urukundo dukunda Imana nk’umubyeyi wacu dushaka kubahisha, twatanga urugero rubi bikatubabaza.

Turi abahamya b’ibyo Yesu yadukoreye birimo kutubohora ingoyi za satani no kudukura mu bubata bw’ibyaha, n’indi itandukanye Yesu yakoze. Ni ba tumwitirirwa ubwo ari uw’umucyo niko dukwiye kumera ku bakiri mu mwijima, ni umwami w’amahoro, tugomba kuyaha abandi bataramumenya. Turahirwa niba tubayeho gutya kandi niba twebwe ubwacu n’imyitwarire dufite aho turi itera abayibona guhimbaza Data wo mu ijuru.

Imana ibahe umugisha. Amen.