Ubuzima butoroshye MUKANDEKEZI Tabie yanyuzemo: igice cya mbere

Nkuko dusanzwe tubagezaho ubuhamya bw’abantu batandukanye Imana yagiye igirira neza barimo abo yahaye ubuzima, abo yakijije, abo yahaye agakiza, abo yarokoye mu bikomeye, uyu munsi turabagezaho igice cya mbere cy’ubuzima bubi Tabie MUKANDEKEZI yanyuzemo nkuko abyivugira mu magambo ye bwite.

Nitwa MUKANDEKEZI Tabie navutse mu mwaka w’1980 mvukira mu karere ka rusizi mu ntara y,uburengerazuba, ubu ni mu murege wa nkaka, namenye ubwenge iwacu dukijijwe ababyeyi basenga, mu bigaragara wari umuryango mugari twavutse turi abana icumi ariko twari tumeze neza nta kibazo twagize kuko twari dukize rwose, navutse nsanga papa ari umucuruzi uzwi cyane, iwacu twari dufite abakozi barenze umwe, mbese twari ba bana bakubitirwa kurya inyama, ndabyibuka twari dufite inzu nziza cyane ifite n’ubusitani abantu bajyaga baza kwifotorezamo twari tuguwe neza, nta buzima bubi twari dufite.

Twakomeje kuba muri ubwo buzima bwiza rero ubwo jenoside irabaye duhita duhungira muri congo ariko duhungana n’ubutunzi papa yari afite, ndabyibuka icyo gihe tugeze muri congo mama yanshyize ahantu ku ruhande anyereka umubare w’amafaranga twari dufite dusanga ni miliyoni eshanu n’igice ariko ubwo hagati aho kuko nta kibazo cy’ubukene twari dufite papa yari amaze gukodesha inzu isobanutse ayikodesha igihe kingana n’umwaka.

Ubwo rero byabaye ngombwa yuko leta y’u Rwanda ivuga ko amafaranga yari ariho agomba guhinduka hakajyaho andi, bene data iryo tangazo ryagiyeho ayo mafaranga tukiyafite tutarayahindura bihita biba ngombwa ko ayo mafaranga angana gutyo ata agaciro, mu byukuri ntago byatworoheye icyo gihe urumva ko kugirango umuntu ahombe milioni eshanu ako kanya byaraduhungabanije ariko kuko papa yari yahunganye indi mari yari ifite agaciro ka miliyoni ebyiri, yatubwiye ko nta kibazo, ariko Imana yo yari yaduteguriye ishuri risobanutse tugiye kwiga.

Hashize nk’ukwezi turi muri congo, hagwa imvura nyinshi cyane ku buryo bukomeye umuvu uratemba cyane maze Imana iwuyobora mu nzu yari irunzemo ya mari ya papa maze ibintu byose twari dutezeho amakiriro bigenda tubireba habe n’umwenda n’umwe twakuyemo, ubwo ubuzima bubi buba butangiye gukomanga papa yibaza ukuntu azatunga abana icumi n’umugore kandi nta cyo kubatunga afite ariko hari moto yariyarazanye kugirango ajye ayitemberaho ubwo nayo aba arayigurishije agirango arebe ko udufaranga twavamo yaducuruzamo ikintu tukabyara utundi
Agizengo ajye gucuruza umumama umwe wo muri congo wari inshuti ye aramubwira ati nucururiza inaha utari uwaho bazakwica icyiza nuko wazana ayo mafaranga nkayagucururiza muri tanzaniya nkajya nkuzanira ibyo kurya, papa arabyumva abyakira neza, aba arayamuhaye yose uko yakabaye, ubwo uwo mumama acuruza inshuro imwe atuzanira ibyo kurya asubiyeyo bwa kabiri agaruka atuzaniye inkuru mbi ivuga ko ubwato bwavaga tanzaniya bwarohamye na bya bicuruzwa byose bigenderamo ubwo bwa buzima bubi buba burinjiye ababyeyi batangira gushaka ukuntu twajya mu nkambi tukajya kubaho nk’izindi mpunzi zose.

Ndagirango mbabwire ko bitari byoroshye kwinjira muri ubwo buzima bubi bw’ubuhunzi nk’abana twakubitirwaga kurya kugirango tujye kurwanira ibigori n’ibindi ntago byari byoroshye pe, nihuse intambara irangiye byabaye ngombwa ko duhunguka ariko urumva nk’abantu twahunze twubashywe cyane, dusobanutse papa yari umuntu ukomeye, tugaruka ubuzima bumeze butyo, mu byukuri cyari igisebo ku muryango wose ariko turabyemera nta kundi ariko wari umugambi w’Imana kuko hari ahantu yashakaga kudukura n’aho yashakaga kutugeza.

Twageze mu Rwanda rero abaturanyi baradufasha rwose ariko igihe kigeze bya bindi baduhaye birashira biba ngombwa yuko twinjira mu buzima bwo guhinga tutarigeze duhinga, ndibuka ko umunsi wa mbere tujya mu murima twabonaga abantu badutambutseho turi guhinga mbese tukabona ni nk’icyaha turi gukora tukarambika amasuka hasi tukirukanka tukajya kwihisha bigeze aho mama aratubwira ati rero mwa bana mwe nimushaka mukomeze isuka mwinjire muri ubu buzima, ubwo yahise atwigisha guhinga neza atwigisha ukuntu umuntu ataribata aho amaze guhinga, ukuntu umuntu akuramo ibyatsi, ubwo umunsi wa mbere twirirwa gutyo buracya dusubira mu murima ubwo intoki zabaye amabavu, ibisebe, ariko ukwezi kwashize turi abahanga mu guhinga ya miteto yose yarashize kuko saa kumi n’imwe twabaga tugeze mu murima, tukavamo saa kumi z’umugoroba.

Muri ubwo buzima bumeze gutyo nibwo Imana yagiye ikangura ibitekerezo byanjye, ndicara ndatekereza nti ese mana ubu buzima busharira gutya nzabubamo kugeza ryari? Icyo gihe nari maze kugira imyaka 17, ubwo nibwo nijiye mu gusenga Imana ntarinzi uko basenga, sinari nzi n’uko umuntu agira icyifuzo akajya kubwira Imana nubwo ababyeyi bo bari bakijijwe, ubwo rero ntangiye gushaka Imana no gusenga irambwira ngo nzakugirira neza ariko nareba nkabona ntaho bizava kuko ibyo nari niringiye nta byari bikiriho gusa icyifuzo cyanjye cyari ukwishakira umugabo ubundi akajya angirira impuhwe simpinge buri munsi ariko Imana igakomeza imbwira ko izangirira neza kuko yari ibizi, ubwo buzima rero twabubayemo igihe kingana n’imyaka ine duhinga buri munsi, kurya ari intambara, kwambara ari uko ariko Imana igakomeza kumbwira ko izangirira neza.

Ubwo naje guhura n’umwana w’umukobwa twari mu kigero kimwe tuba inshuti cyane turisungana tukajya tunasengana igihe kiragera papa we aza kubona akazi amubwira gusubira ku ishuri maze uwo mwana arambwira ati sinagusiga ati ahubwo genda ushake ishuri najye nzagufasha mu mafaranga make papa azajya ampa, ubwo ndabyumva ariko sinabishyikira ariko ngeze aho ndabyumva ishuri turarishaka turibona hamwe ariko icyo gihe byasabaga ko dukora ikizami kuko leta yari yatangaje ko abantu batize mbere y’intambara mu Rwanda bagomba gukora ibizami kugirango bahabwe ishuri, ubwo biba ibibazo ariko mbwira uwo mwana nti genda wiyigire njye kwiga si ibyanjye, ubwo abandi bose bajya gukora ikizamini njyewe nibereye mu rugo kuko sinari narize mu Rwanda kuko sinari nzi programme yo mu Rwanda uko iteye, ubwo igihe cyo kumanika abakoze ibizami kigeze nsanga ndi kuri liste y’abatsinze kandi ntarakoze ikizami, iyi Mana iteye ubwoba.

Ubwo mbona umwanya wo kwiga kandi nta bushobozi bwo kwiga nari mfite na wa mwana aho yatekerezaga amafaranga arayabura ubwo nibaza ukuntu biri bugenze biranshobera, ariko ndyamye numva umutima umpase kuzinduka mu gitondo nkajya kureba umuntu twasenganaga akamfasha, ubwo narabyutse njya kumureba mubwira ikibazo mfite maze anyemerera kumfasha ndetse ahita abishyira mu bikorwa nkuko yabibwiye gusa yamfashije igihembwe kimwe gusa indi myaka yose nayize bingoye cyane ku buryo hari igihe najyaga mu rugo bakajya mu murima bagakura ibijumba bagatema ibitoki bakagurisha bagasigara nta kintu bafite ariko nkiga,……….
Ubutaha tuzabagezaho igice cya kabiri kirimo uko Imana yaje kumugirira neza