Ubuzima butoroshye MUKANDEKEZI Tabie yanyuzemo: igice cya 2

Ubwo rero amashuri yisumbuye ndayiga ariko nyiga mu buryo bungoye ariko Imana iramfasha niga neza, ngeze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye nibwo nahize umuhigo mbwira Imana nti numfasha nkabona diploma nzagushima binyuze mu ndirimbo, mbese nzajya nkuririmbira ahantu hose, ubwo rero Imana yarabikoze ndatsinda ariko rwose numva ndanyuzwe kuko numvaga ko icyo Imana yagombaga gukora yari ibirangije mbese numvaga kio urwego rwanjye rufatika rw’amashuri ari urwo, numvaga ay’isumbuye ahagije kuri njye, nkumva umutima wanjye uranezerewe.

Ubwo rero nyuma yaho Imana yakomeje kumbwira ko nzakomeza amashuri kandi ko, nyuma y’amezi abiri nahise njya muri kaminuza mbona umuntu unyishyurira ndiga ariko niga mu bibazo bikomeye kandi bikomeye cyane kuruta ibyo nahuye na byo mu mashuri yisumbuye, kuko nagiye kwiga ngiye kurihirwa n’umushinga ariko ntiwaturihiye n’umwaka n’umwe bihita biba ngombwa yuko uwo mwaka itaturihiye banavuga ngo n’uwabona ubushobozi bwo kwirihira ntiyakwiga atarishyura wa mwaka umushinga utarishye, mu byukuri ntago byari byoroshye na gato kuko byasabaga ko nirihira kandi nta bushobozi mfite, ubwo byabaye ngombwa ko musaza wanjye andihira umwaka wa kabiri ngeze mu wa gatatu ahita ahura n’ikibazo gikomeye bituma kundihira bihagarara kandi ndi kwiga mu ishuri ryigenga, ngomba kwishyura aho kuba, ibikoresho n’ibindi byose ni njye byarebaga kuko mu rugo nta cyari cyarahindutse mpita mfata umwanzuro wo kuzinga valise nkataha ariko nanone mpita numva ko hari n’izindi nzira Imana yacamo.

Mpita mpamagara abantu bose tuziranye, uwo nzi wese mugeraho, baraterateranya mbona Imana iramfashije umwaka wa gatatu ndawurangiza mfata umwaka wa kane na wo nywiga muri ubwo buzima butoroshye, nandika igitabo gutyo, ngiomba no kwirihira icumbi ndetse na minerval ariko Imana iramfasha ndarangiza neza nk’abandi ndambara ngira ibirori byiza numva umutima wanjye urishimye mpita mpimba indirimbo ivuga ngo Ijoro ry’ihumure kuko nari narirutse imisozi nsenga amasengesho y’uburyo bwose nsaba Imana ngo intabare.

Nyuma yo kurangiza amashuri rero, ubu ndakora umurimo w’Imana ndi umuvugabutumwa mu ndirimbo, ndubatse mfite umugabo n’abana, muri make ndashima Imana ntako itagize, nagiye nyibona kandi n’ubu ngenda mbona ukuboko kwayo kwiza.