Ubuzima bushobora kuba bugoye ariko kubera ubucuti bwacu n’Imana, buhinduka kuba bwiza

.

Intego: UBUZIMA

Ubuzima bushobora kuba bugoye ariko kubera ubucuti bwacu n’Imana, buhinduka kuba bwiza, ibyo ntibiterwa n’ikindi.

Luka 2:1-7 "Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo.
Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,
ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora, abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi. Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse
"
Aya magambo akunda gusomwa mu gihe cya Noheli, ariko sinayahisemo kubera ko twegereje Noheli, ahubwo nashakaga kuvuga ku gihe gikomeye ibi byabereyemo. Mu by’ukuri Luka abivuga muri make, ariko aba bantu banyuze mu bihe bikomeye pe ku buryo bukomeye.

Iyi nkuru ihera i Nazareti ku bantu bari barasezeranye kubana. Aya masezerano anezeza ba nyirayo no mu buzima bwacu bwa none. Buri wese aba areba ejo ubuzima bwiza bushya buhinduwe n’amasezerano. Na Maria yari anezerewe nawe afite inzozi z’urugo rwiza atekereza uko bazagira abana hamwe n’uwo mubaji. Uyu musore n’umukobwa bakundaga Imana kandi bayubaha, batungurwa n’ikintu kidasanzwe.

Marayika agenderera Maria amubwira ko azabyara umuhungu, biramuyobera yibaza uburyo byaba atararongorwa. Byabaye ngombwa ko abibwira Yosefu. Mbega inkuru yacubije inzozi zabo nziza z’ubuzima bw’ejo habo bwiza! Yosefu yari umukiranutsi, yibwira ko atakibanye na Maria ariko ko kandi atazamwandarika, yigira inama kumubenga mu ibanga. Niko kugendererwa na Marayika w’Imana mu nzozi abasha kumenya neza icyo gukora. Kenshi inzozi zacu ku buzima bwacu ziba ntoya, ariko Imana yo itugambiriyeho binini! Baremeye "gufasha Imana" kuzanira isi Umukiza.

Benshi duhitamo kwigumira mubyo twibwira ko aribyo byiza, bitaduteranya n’abantu, nyamara nitwemera umugambi w’Imana tuzagera ku byiza birenzeho. Ntabwo bamenye byose kuri wa Mwana udasanzwe, ariko bamenye neza ko ari Messia. I Roma haturuka itegeko ryo kwandikwa kw’abaturage bose, buri wese akajya aho yavukiye. Byabasabaga gukora urugendo rurerure nyamara kandi Maria yari atwite, akuriwe yenda kubyara. Bakomeza kwiringira Imana, bafata urugendo. Mukundwa, waba ubona bigukomereye? Hitamo kwiringira Imana.

Aho Maria na Yosefu banyuze hari ahantu habi, mu byagaragaraga nta cyiza cyari kuzababaho; ariko barakomeza, biringira Imana. Bagera i Betelehemu. Yosefu yari yizeye ko Se w’umwana yateganije aho azavukira. Mubyo bifuzaga muri ako kanya, icyo kuvuka k’umwana cyari kure cyane. Bishingikirije ku bubasha bwa Se w’umwana, bajya muri Hotel kubaza icyumba, bazenguruka hose. Yosefu yihanganishije Maria, uko bagenda bakomanga hose ariko babura uwabakingurira.

Iyo tutazi icyo twakora, tugomba gukomeza gukomanga; tugomba gukomeza gushaka no kwiringira kuko uko biri kose Imana ni nziza kandi iri kumwe natwe mu ruhande rwacu. Imana ntisinzira, iri kumwe natwe mu bihe byiza no mu bihe bibi.

Maria na Yosefu bari basenze, biringiye, bakomanze, bagerageje byose; barategereza. Natwe dukwiriye guhitamo gutegereza. Mu gutegereza, ibitekerezo byose bimaze gushira, baza kumenya undi mugambi: ko Imana Data, Se wa Yesu yashakaga ko Umwana we avukira mu mudugudu muto, mu muvure w’inka! Yesu ntiyaje ari Umukiza w’abakomeye gusa n’abami, ahubwo yaziye bose n’abaciye bugufi cyane.

Iyo tutazi icyo twakora ntitubure kuzirikana ko Imana idukunda kandi ko idahuga; ahubwo tuzirikane ko ituri bugufi cyane nubwo tutabireba. Imana iba ihari kandi yuzuye urukundo, ibyo ntibihinduka. Tuzibuke mu gihe nk’icyo amasezerano yayo, kandi amasezerano yayo aba mu ijambo ryayo.

"Mu rugendo rw’ubuzima bwanjye, Ijambo ry’Imana ryambereye umugisha. Nahuye nayo mfite imyaka 20. Nararwaye, abaganga bayoberwa icyo gukora. Nabonaga icyo gihe umwijima imbere yanjye. Icyo gihe nafashe Bibiliya ya data nsoma Ijambo ry’Imana ntangira isezerano rishya ryose ngera kuri Yohana 3:16 hambwira ko hari uwatanze ubugingo bwe ngo ubwanjye bukire. Nta muntu umbwirije, nsezerana n’Imana kuyiha ubuzima bwanjye numva mbaye mushya, ibitekerezo biba bishya, umuntu wanjye w’imbere aba mushya, ngira amahoro nubwo nari nkirwaye. Ariko nagiye nkira mpereye ku bugingo n’umubiri uba muzima. Kuva icyo gihe ndakomeje kugendana n’Imana kandi imenyesha imigambi yayo. Ndi umurimo w’intoki z’Imana."
Ni ubuhamya Umwigisha atunyuriyemo.

Mu rugendo rw’ubuzima bwacu, Imana idufiteho umugambi n’intego byiza, ni ahacu kuyemerera gusa.

Mwenedata, wibuke Imana yawe. Ntugatekereze ko wakwihora, uzaba wibeshya kuko icyo gihe waba uyoborwa na Satani. Amayeri y’Umubi ni ukutwereka ko tudakeneye Imana, ariko ni ikinyoma. Ukeneye kuyoborwa n’Imana, irashaka kukubera So, ikakuyobora, ikakubera Shobuja mwiza kandi niwe ufite ejo heza hawe mu kuboko kwe. Nubwo ubuzima bukomeye, ariko k’uwahisemo kugendana n’Imana buroroha; Imana yo ntirangara. Kugendana n’Imana tukiri muri ubu buzima nibyo bituremera kuzabaho iteka mu bwami bwe.

Iyi niyo nkuru nziza nzanye aho mvuye kure cyane, halleluya!

Dusengeye uwemeye kwakira aya mahirwe yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Amen
Pastor Robert Baron.