Ubuyobozi ni iki? Ni gute wakwitegura kuba umuyobozi mwiza? Part I

Kuba umuyobozi ni ukuba umugaragu w’abo uyoboye, ugashyira ibyiza byabo imbere y’inyungu zawe bwite.

Bimwe mu bintu biranga umuyobozi mwiza:

1. Gutega amatwi: Babwira abandi babanje kubatega amatwi
2. Impuhwe: bishyira mu mwanya w’abandi bakagerageza kureba ibyo bareba
3. Gukiza: bita ku mibereho myiza y’abo bayobora
4. Guharanira ko abantu bakura: baharanira kubona buri muntu akura ku giti cye, mu mwuga we, afite aho avuye naho yigejeje
5.Kureba imbere: umuyobozi mwiza akwiye kugira ubushobozi bureba iby’imbere uyu munsi, bimufasha gushyiraho icyerekezo gisobanutse.

Reka dufata urugero kuri Kritso turebe uko yayoboraga

Yesu yavuze ko ushaka kuba mukuru akwiye kuba umugaragu w’abandi (Mariko10:43),Yesu yashyiraga ubushake bwa Se hejuru y’ibindi byose, yari afite intumbero kuri we n’abigishwa be ariko intumbero yavuye ku Mana, Ibanga ry’ubuyobozi bwa Kristo ryari ubusabane bwimbitse yari afitanye na Se.Yesu yari yaramenye ko ntacyo yakora kubwe(Yohana5:19-20;30)

Yesu yatoranije abigishwa 12 amaze kwihererana na Se ijoro ryose (Luka6:12-13).Nk’uko Kristo yabivuze nibyo yigishaga abigishwa be yabikuraga kuri Se(Yohana 6:49-50; 14:10; 15:15; 17:8).

Hari umuntu uvuka kuva akiri muto ukamubonamo impano y’ubuyobozi, abandi barabyiga cyangwa kubitozwa bakabigeraho, ibi bitavuze ko buri muntu yaba umuyobozi ku rwego rwe.

Ushobora kuba :

Umuyobozi wawe bwite?Umuyobozi w’umuryango? Umuyobozi w’Itorero? Umuyobozi w’umudugudu? Umuyobozi w’Intara? Umuyobozi w’Igihugu?

Tumenye neza ko ubuyobozi bwose buva ku Mana, ariko birababaje uramutse ushatse kuba umuyobozi kugira ngo abantu bakwemere, baguhe icyubahiro, bagushimagize,..kandi byakabaye uburyo bwiza bwo gukorera abandi igihe wumva ko abo ugiye kuyobora ubakunze hari aho wifuza ko bagera.

Uko abantu bagenda bubaka ubuhanga n’inararibonye mu buyobozi, niko bagenda bavumbura imbaraga zabo n’intege nke zabo, kunegurwa no gushimagizwa, kwizerwa no kugambanirwa, kurwaza no gupfusha nibyo bifasha umuyobozi gukura.
Hari umwihariko uboneka mu buyobozi bw’Umukristo utaboneka mubuyobozi bw’Isi, ni Umurimo w’Umwuka Wera mu buzima bw’abayobozi (Abaroma8:12).

Tumenye ko Impano y’Umwuka yakura kimwe n’izindi mpano zose z’Umwuka.

- Mwige uko Impano zakoraga mu buzima bw’abayobozi muri Bibiliya
- Mwige kandi murebe uko impano zikorera mu bandi bayobozi bageze ku bikomeye
- Usenge kugira ngo Imana iguhe ubwenge n’ubumenyi bukongerera ubushobozi bwo kuyobora.

- Impano y’Ubwenge akenshi igendana n’Impano yo kuyobora(Abakor12:8

Twifashishije inyandiko ‘’Gusobanukirwa Ubuyobozi’’/ AFMIN-Leadership Institute

Umuhoza [email protected]