Ubutware duhabwa n’Imana, si ubwo guhindura amabuye mo imigati.

Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” Matayo 16: 17-20.

Ku Bantu bizera Imana, Ijambo ryayo ribahesha ububasha budasanzwe bwo gusaba no gutegeka ibidashoboka bigashoboka, ibi tukaba tubona ingero nyinshi zerekana ko ari umurage Imana yatanze itazigamye, ariko ikawutanga kugirango ubwami n’icyubahiro byayo birusheho bwamamazwa mu isi.

Muri izo ngero twavuga nk’igihe Elisa n’abahanuzi ba Baali n’Ashela bari ku musozi Karumeli, Elisa yasenze asaba umuriro ko uva mu ijuru, Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose. (1 Abami 18: 17-38) maze abari aho n’amahanga bemera ko Uwiteka ariwe Mana, twavuga kandi uko abigishwa bagiye bategeka abadayimoni n’indwara bikava mu barwayi, ibi byose bigatuma na magingo aya izina ry’Imana rishyirwa hejuru.

Satani rero nyuma yo gusobanukirwa ubu bubasha twahawe, yereka benshi ko bakwiye kububyazamo umusaruro, bakemeza isi yose ko ari ibitangaza, bakayereka ko badasanzwe bashingiye ku mpano y’Imana iri muri bo, niho rero usanga benshi buririra kucyo bari cyo cyangwa se ku mpano bafite bakazayisha irari ryabo, abandi kugirango banezeze imibiri yabo.

Twibuke ko bibiliya itubwira muri “Matayo 4: 1-7” ngo maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu, kugeragezwa n’umwanzi; amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.” Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.

Bavandimwe hari byinshi bituri imbere umuntu yagereranya n’amabuye Satani adusaba guhindura mo imigati, gusa mu gihe gitandukanye twugarijwe n’inzara, siwo mwanya wo kuramya satani ngo dutukishe izina ry’Imana ahubwo, dukwiye guhagarara kubyo twizeye tugahamya Imana nayo ntizabura kuturengera, bityo rero, n’ubwo;
Twahawe ubushobozi bwo gusengera imitima ya benshi igahinduka ikava mu byaha, ariko ntabwo twahawe uburenganzira bwo kwigarurira imitima yabo n’imibiri yabo.

Twigisha benshi ko gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa, ntago ari uburyo nyabwo bwo kubakuramo indonke, kwambura abakene utwabo cyangwa ubusambo .

Twahawe gutegeka Dayimoni akava mu muntu, ariko tumenye ko niba twe tutirukana uri muri twe, gukomera kwacu kuba kubaye ubusa Dayimoni zizatura muri twe kandi iherezo ryacu rizaba ribi cyane.
Twerekanye ko tubabaje n’abakene, turabavuganira ndetse tunabona ibikoresho byinshi nyo kubafashisha, ariko turitonde n’ubwo Satani atwereka ko byaba ari ubwenge tubanje kwikenura, ndahamya ko ubu bwenge budakomoka ku mana ahubwo ni ubw’abadayimoni, uyu si umugati twagenewe ahubwo ni amabuye dukwiyekubakisha ubwami bw’Imana kandi benshi bazahinduka bizere Imana bivuye kuri ibyo bikorwa byiza byacu.

Ndangije mbasabira kurushaho kumenya kumenya Imana no kuyubahisha no gukoresha itaranto twahawe mu kwagura ubwami bwayo, maze turwanya Satani kandi nawe azaduhunga. Amahoro y’Imana abe muri mwe.

Ernest RUTAGUNGIRA