Ubutumwa bwo gushimira bw’Agakiza Family.

Ncuti mukunzi w’urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org ,
Mu rwego rwo gusoza uyu mwaka w’2013, Agakiza Family yakugeneye ubutumwa bwo kugushimira ubufatanye watugaragarije muri uyu mwaka wose umaranye natwe. Twizera ko Imana yubatse ubugingo bwawe binyuze ku rubuga www.agakiza.org. Mu izina ry’Agakiza Family, nyemerera na none mbonereho kukwifuriza umwaka mushya muhire w’2014.

Agakiza.org ni urubuga rw’ivugabutumwa, rufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bari hafi no ku bari kure nk’uko Yesu yadusigiye itegeko ryo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20).

Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abantu kwakira Kristo no kwegerana na we, bimaze kugaragara ko harimo kuvuka imbuga za internet nyinshi zikorerwaho imirimo y’urukozasoni, kandi ko abantu benshi batakibona umwanya uhagije wo kujya mu rusengero kubera akazi kenshi.

Muri uyu mwaka twageze kuri byinshi mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Muri byo harimo:

- Inyigisho z’ijambo ry’Imana, ibiterane mu gihugu no hanze yacyo n’amahugurwa atandukanye.
- Ku gakiza.org hatambutse amakuru ku iyobokamana, ibiterane byabereye mu Rwanda no hanze (nko mu Burundi no mu Buhinde), kumenyekanisha ibikorwa by’amakorali n’abahanzi nk’ibiterane by’ivugabutumwa, launch…, ubuhamya bw’abantu batandukanye burimo amashimwe n’ibitangaza Imana yakoze.
- Muri uyu mwaka wa 2013 kandi, twakoze ibiterane mu gihugu cyose mu nsengero zitandukanye, kandi twabonye Imana ikora ibitangaza kuko yatwongereye abakizwa, abandi barabohoka ndetse n’indwara zirakira.

- Twakoze kandi urugendoshuri mu gihugu cya Isirayeli, ibyo bikaba byaratumye dusobanukirwa kurushaho iby’iyobokamana ndetse bifasha n’abasomyi bacu kumenya ayo mateka.
- Ku bijyanye n’amahugurwa, twahuguye abubatse ingo, urubyiruko n’abakozi b’Imana bakora imirimo itansukanye. Mu rwego rwo korohereza abakozi, Imana yadushoboje kubegera aho bakorera tuganira ijambo ry’Imana dukorana n’amahugurwa. Aha twavuga nko muri MINEDUC, MIFOTRA, RDB, UOB, MINAFFET, RNEC, RRA, ABACURUZI…
- Twabwirije ubutumwa bwiza ku ma Radiyo atandukanye.
- Ivugabutumwa ryacu ntiryagarukiye mu kwigisha ijambo ry’Imana no gutanga amahugurwa, twakoze n’ibindi bikorwa nko gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Kicukiro kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), no kwambika abakene bo mu murenge wa Gahanga. Twakoze n’umuganda rusange mu murenge wa Gahanga, tunatera inkunga abakora imyuga iciriritse.

- Agakiza.org kandi ku bufatanye n’ibitaro bya Nyamata, twazanye impuguke z’abaganga baturutse muri Amerika, bavura abantu basaga 1,250 ku buntu. Icyo gikorwa cyafashije abantu benshi babanaga n’uburwayi butandukanye.

Ntitwabashaga kugera kuri ibi byose ubwacu, ahubwo nawe wabigizemo uruhare ubwo wifatanyaga natwe. Udufashe gushimira Imana yatubashishije uyu murimo mwiza.
Imana iguhe umugisha, ubuyobozi bw’ agakiza.org