Ubutinganyi (Homosexuality) n’ iki?

Ubutinganyi (Homosexuality) n’ iki?

Ubutinganyi nubwo bukubiye mu ijambo rimwe ariko rihuriyemo amagambo ane :Lesibians, gays, bisexuals ,transgenders(LGBT);

Lesibians: ni abakobwa cyangwa abagore baryamana n’abandi bakobwa cyangwa abagore, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gabo.

Gays (homosexuality): ni abagabo baryamana n’abandi bagabo, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gore.

Bisexual: ni abagabo cyangwa abagore baryamana nabo bahuje ibitsina ariko kandi bakanaryamana nabo badahuje ibitsina.

Transgender: ni abagabo cyangwa abagore bihinduza imyanya ndangabitsina yabo akishyiraho indi itandukanye niyo yaremanywe, imibiri yabo igatangira gukora bitandukanywe nuko yaremwe.

Ingero: umugabo akishyirishaho igitsina cy’abagore, amabere, imisatsi, imyambarire, imivugire,….

Amateka kubijyanye n’ubutinganyi ku isi

Nyuma y’uko Imana iremye umuntu uko abantu barushagaho kugwira, ninako ibyaha byarushagaho kwiyongera, kandi bikongera n’ubukana n’ingaruka zikabije (Itangiriro 6:1-7). Icyaha cy’ubusambanyi hamwe n’ibijyanye n’imikorerwe y’imibonano mpuzabitsina nabyo byagiye bifata indi ntera.

Iyo usomye mu byanditswe byera cyane cyane kubemera Bibiliya, usanga bigaragara neza ko igikorwa cy’imibinano mpuzabitsina kigomba kuba hagati y’umugore n’umugabo, ariko uko imyaka yagiye igenda ninako ibyo byagiye bihinduka bigera aho umuntu ararakira kuryamana ndetse kugeza ubwo habayeho imibonano mpuzabitsina nuwo bahuje ibitsina ari byo byitwa “Ubutinganyi”(homosexuality).

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza ibyo bikaba bimaze igihe kirekire cyane mu mateka ya muntu (Itangiriro 19:1-11), kandi uko imyaka igenda ihita niko bigenda bigira imbaraga nyinshi kandi umubare w’ababikora ugenda wiyongera cyane, ariko bikaba bifite imbaraga nyinshi mu bihugu bikize bya: Amerika, Uburayi, Aziya,..

Nubwo no muri Afurika bimaze kugira imbaraga nkuko ikinyamakuru cya Jeune Afrique cyabigaragaje muri 2013: Icyo gihe Jeune Afrique yavuze ko mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika, 38 muri byo kubana n’uwo muhuje ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko, bitandatu muri byo kuryamana n’uwo muhuje igitsina bigahwana n’igihano cy’urupfu nta yandi mananiza, mu gihe muri 16 birimo n’u Rwanda ababana bahuje ibitsina, ho babikora nta nkomyi kuko amategeko y’ibi bihugu ngo atabifata nk’icyaha gihanwa.

Jeune Afrique yari yanditse ko ibihano by’urupfu, gufungwa burundu, imirimo y’ingufu n’ibindi byinshi, ari bimwe mu bihano bihabwa abagaragaweho n’ingeso y’ubutinganyi mu bihugu byinshi bya Afurika. Bityo ngo icyizere cyo kuba habaho amahuriro yemewe y’abatinganyi muri Afurika, no guhabwa uburenganzira bikaba ngo byaba bikiri kure.

Gusa nanone kubw’inyungu za politiki, ababigenzurira hafi ngo basanga kubera ko ibihugu byinshi by’ibihangange, hamwe n’imiryango ikomeye mpuzamahanga nka” Human right watch” byamaze gushyigikira ubutinganyi, ngo babona mu myaka mike iri imbere ubutinganyi buzaba bufatwa nko kwandikisha imoso.

Imibare kubijyanye n’ubutinganyi

Kugeza ubu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’akakora ubutinganyi ku isi (The International Lesbian,Gay,Bisexua and,Transgender Association ILGA ) bemeza ko ibihugu bigera kuri 81 ku isi bifite itegeko rihana abatinganyi, kandi bifite amategeko arwanya abatinganyi muri ibyo 77 bifata icyo cyaha nk’icyaha ndengakamere, byinshi muri ibyo bihugu ni ibiyoborwa n’idini ya Isilamu.

Mu bushakashatsi bwakozwe 2013 habajijwe abantu baturuka mu bihugu bitandukanye ,basanze igihugu cya Espagne kugeza ubu aricyo kiri kw’isonga mu kwemera ubutinganganyi kigakurikirwa n’igihugu cy’Ubudage, mu gihe muri Afurika igihugu cya Afrika y’epfo ari cyo kugeza ubu gifite amategeko arengera abatinganyi, naho igihugu cy’Ubugande kikaba kiri mu bihugu bike byashyize ku mugaragaro igihano cy’ubutinganyi ko ari igifungo cya burundu.

Icyo Bibiliya ivuga ku butinganyi

Bibiliya irwanya mu buryo bweruye ubutinganyi n’ibikorwa byose bibuganishaho, igaragaza kandi ko ubutinganyi ari icyaha bityo ubukora atazaragwa ubwami bw’Imana (1Abakorinto 6:9-10).

Iyo usomye mu Itangiriro 19 ubona ko mu byaha byaregwaga i Sodomo n’ i Gomora, icyaha cy’ubutinganyi cyari kw’isonga. Bibiliya kandi nayo yerekana uburemere bukomeye bw’icyaha cy’ubutinganyi (Abalewi 18:22,20:13).

Ingaruka y’ubutinganyi ku Itorero, ku miryango no ku isi muri rusange:

Uretse kuba umuntu wese ukora ubutinganyi atazaragwa ubwami bw’Imana, hari n’izindi ngaruka nyinshi zituruka ku butinganyi nko kubijyanye n’imitekerereze, ubuzima, imibanire nabandi,…

Pastor Desire@agakiza.org