Ubushuti nyakuri

‘’Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nkuko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Tuvuze ko nta cyaha dufite, tuba twishuka ubwacu, kandi ukuri ntabwo kuba kuri muri twe.’’ 1Yohani1:7-8

Gufatanya kw’abakristu kwagombye kubamo ukuri.
Ni mu gihe gusa dukingukiye abandi bituma tuba mu bufatanye nyakuri.Gufatanya nyakuri ntabwo ari ibiganiro byinshi binyuze hejuru ntibigere mu ndiba. Ahubwo ni ugusabana nyako, umutima ku wundi, nubwo mwaba na batatu!

Ibyo bishoboka iyo abantu babwizanije ukuri kucyo baricyo n’uburyo babayeho. Bakabwirana ibikomere bafite, bakerekana amarangamutima yabo, bakaturanira ibitagenda, bakerekana aho bafite gushidikanya, bakemera aho bafite ubwoba, bakamenya intege nke zabo bakanasaba inkuga y’amasengesho.

Uko kuri guhabanye nibyo dusanga mu matorero menshi. Aho kugirango abantu babeho mu mwuka w’ukuri no guca bugufi, barishushanya, bagakora imirimo bagaragara nk’aho biyubashe ariko ibiganiro byabo bigakomeza kuba ibyo hejuru.

Abantu benshi barishushanya, bakihagararaho, bakitwara nk’aho byose ari shyashya mu buzima bwabo. Imyitwarire nkiyi ngiyi igaragaza kubura k’ubushuti nyakuri.
Ni igihe gusa twikinguriye abandi dushobora kubaho dusabanye by’ukuri. Bibiliya iravuga ngo:’’

‘’Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nkuko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Tuvuze ko nta cyaha dufite, tuba twishuka ubwacu, kandi ukuri ntabwo kuba kuri muri twe.’’ 1Yohani1:7-8

Isi itekereza ko gusabana nyakuri bishoboka iyo hari umwijima, ariko Imana yo ikubarira mu muco. Akenshi dukeka ko umwijima wadufasha gukira ibikomere, kubona ibyo twabuze, gushira ubwoba cangwa se gutsinda ibiturwanya. Ariko nyamara iyo tuba mu mucyo, ibyo bintu byose biratugaragarira, tukamenya nabo turibo mu byukuri.

Mu bigaragara, kubaho mukuri birasaba ubushizi bw’amanga no guca bugufi. Birasaba ko dushira ubwoba bwacu ahagaragara, byaba ngombwa tukongera gukomeretswa cangwa kwangwa. Niba ari uku nguku bimeze, ni kuki twakwemera kubaho ubwo buryo? Ni kubera ko ariyo nzira yonyene ituma dukura mu buryo bw’umwuka, n’amarangamutima yacu akaba mazima. Bibiliya iravuga ngo:’’ Mwaturiranire ibyaha byanyu kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete.’’

Niba icyo gitekerezo haricyo kibabwiye, mufate icyemezo cyo kutongera kwishushanya, mwige no kumenya gukora ubushuti nyakuri. Mwige gusabana byukuri n’abo muturanye, kandi mwishimire ingaruka ziri muri ubwo busabane.
Rick Warren