Ubushinwa: yatangije amatorero 200 nyuma yuko Imana imukijije mu buryo by’igitangaza

Umupasiteri wo mu Bushinwa yatanze ubuhamya uburyo umuryango we bahakanaga Imana, ariko Yesu amaze ku mukiza uburwayi bwa pararize mu buryo bw’igitangaza umuryango we wose wakira agakiza, atangiza amatorero arenga 200 mu bushinwa.

Zhang Heng, umuyobozi w’umuryango ugamije kwamamaza ivugabutumwa mu Bushinwa, akaba pasiteri mu itorero Zaidao mu murwa mukuru Péken, ubwo yari imbere y’imbaga y’abantu I New York, yavuze uburyo Yesu yamukijije pararize ahita afata icyemezo cyo kwakira agakiza ndetse bimuha imbaraga zo gutangiza amatorero menshi nkuko yabibwiye ikinyamakuru Christian post.

Uyu mugabo yavuze ko ubu burwayi yabugize akiri muto kuko yatangiye kugira iki kibazo mu 1979, kandi yumvaga ntakizere na gito yari afite cyo kuzakira ndetse yari yafashe umugambi wo kwiyahura. Avuga ko Imana yamusanze mu buzima bugoye ubwo yasurwaga n’umuvugabutumwa akamubwira ko Yesu ari umwana w’Imana kandi ko yapfuye kubw’ibyaha by’abari mu isi kandi ko yazutse yiteguye kumubabarira no kumukiza mu gihe yamwakira.

Heng ntabwo yashimishijwe no kubabarirwa ahubwo yashimishijwe nuko ashobora kumukiza kuko yari ababajwe n’ubuzima bwe. Umuvugabutumwa yamubwiye gusenga amasengesho yo kwiyiriza y’iminsi 7 asaba gukira, ku munsi wa karindwi Heng yarahagurutse birakunda atangira kugenda nkuko yabitangaje.

Abagize umuryango we baratangaye babona atangiye gushima Yesu cyane ndetse atangira no kwihana ibyaha bye, babibonye bose bikubita hasi barapfukama basaba Yesu ko yababera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.Nyuma y’ukwezi umuryango wa Heng wateguye igikorwa cyo gushima Imana kuko umuryango wose wakiriye agakiza, atumira inshuti ze zose n’umuvugabutumwa wamubyaje ubutumwa bwiza. Umuvugabutumwa avuga yigisha abateraniye iwe, Heng nawe atanga ubuhamya uburyo Yesu yamukijije abantu 50 bahita bakira agakiza bahita batangiza itorero.

Mu myaka 8 yakurikiyeho iri torero ryarakuze riza kubyara andi matorero 200, babasha kuzana abantu barenga 20.000 kuri Kirisitu, batangira kohereza abantu mu duce dutandukanye kugirango bajye kubwiriza ubutumwa bwiza.Nubwo bimeze gutyo ariko abakirisitu mu Bushinwa bahura n’akarengane gakomeye, abayobozi benshi b’amatorero bagiye batabwa mu nzu y’imbohe, nawe yafunzwe azira ubutumwa bwiza imyaka 3.

Mu gihe yabazaga Imana impamvu yakiye mu nzu y’imbohe Imana yamubwiye ko naho hariyo abantu bakeneye kwakira agakiza, kuko akigerayo abenshi bakiriye agakiza ababatiriza mu bwogero. Ashimira Imana kuko uko yakoraga n’uyu munsi ariko igikora kuko itajya ihinduka. Asaba abakirisitu gusengera umurimo w’ivugabutumwa mu Bushinwa kuko hakigaragara akarengane gakorerwa abakirisitu.

Christian news.
[email protected]