Ubusambanyi nk’imwe mu ntwaro y’umwanzi ikomereye itorero

Ubusambanyi ni imwe mu ntwaro zikomeye zirwanya Itorero , bukaba bufite amateka maremare mu buzima bwa muntu uhereye mubihe bya kera cyane (préhistory) ; kandi usanga abanditsi benshi bagereranya iki cyorezo cy’ubusambanyi nk’indwara ya cancer y’Isi dutuye, kubera uko iminsi yagiye ihita niko ubusambanyi n’inzira zibuganishaho byagiye bifata indi ntera ndetse byinjizwa mu mico y’imiryango n’ibihugu mu buryo butandukanye. usanga kandi mu bihugu bitandukanye hagaragara mu buryo bwinshi inzira zitandukanye zerekeye ubusambanyi:

- Imitako(ibishushanyo, ibibumbano):

Ibihugu byinshi cyane cyane ibyo muri Aziya (Ubuhinde, ubushinwa,....) ukunda kuhasanga ibishushanyo nibibumbano by’abantu byambaye ubusa kumihanda , mu mazu y’abantu , mu nsengero zimana zabo,...

-imivugire n’imyandikire:

Hari imvugo nyishi abantu bakunda gukoresha mu ndimi zitandukanye ariko wagenzura neza ugasanga zikubiyemo ubusambanyi. Izindi nazo zigerageza koroshya icyaha cy’ubusambanyi.( Ingero: Kurya abana , kubona umukobwa mwiza ngo ni akanyogwe cy icyuki…).

- Imyidagaduro:

Abahanzi benshi bo mu Rwanda ndetse no ku Isi cyane cyane abaririmbyi usanga bakunda gukoresha uburyo bugaragaza cyane ubusambanyi kugirango ibihangano byabo bikundwe , birebwe , …(Urugero: kwambara imyenda y’urukozasoni imbere y’abafana babo , kubyina mu buryo bushobora gukururira abantu mu busambanyi…)

- Imirebere:

Hari uburyo bwinshi abantu bakoresha babizi cg batabizi , ariko washishoza ugasanga harimo ibimenyetso biganisha ku busambanyi.(Urugero: Gutereka amasoaribyo bita Kureba icyoroshye , kwica ijisho , kurya intoke , Gusohora ururimi,… )

- Imyambarire:

Uko iterambere rigenda riza , ninako abantu bagenda bahindura imyambarire mu buryo butandukanye aho usanga hagenda imyenda bita ko iri ”sex”. Iyo ugenekereje neza inyito y’iyo myambarire usanga ikoze ku buryo uyambaye igaragaza ingingo z’umubiri we cyane cyane izikunze gukurura abantu. (Urugero: Kwamba imyenga ishyira amabere hanze, igaragaza imiterere y’ibibero byabo, igaragaza ibituza ku basore…), ikibabaje kandi ni uko iyo myambarire uyisanga mu Itorero kandi ubona icyo igamije ari ugukururira abantu ubusambanyi.

- FILIME ZURUKOZASONI (Filme Pornographique)

N’ubwo hari inzira nyinshi zishobora gukurura kwiyongera kubusambanyi ariko Umuntu yakwibanda kunzira imwe ikomeye cyane kandi ifite imbaraga nyinshi mu bantu batandukanye ariyo:

• Kureba amafirime yurukozasoni (filme pornographique)

N’ubwo umudage w’umuhanga Heinrich Heine yavuze ngo "you can not feed the hungry on statistics. Well-researched stats can only illuminate the problem, not solve it." Ngenekereje bishaka kuvuga ngo "statisitike cg ubushakashatsi bwakozwe mu ibarurishamibare ntibyamara inyota yawe ariko iyo bikozwe neza bishobora kukwereka uburemere bw’ikibazo nubwo butagikemura". Niyo mpamvu ngirango turebere hamwe ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa kumafilime y’urukozasoni n’imbaraga afite ku bantu by’umwihariko ku Itorero n’abakiristo muri rusange kugirango tumenye ingamba twafata mu guhangana n’umwanzi wacu satani.
Nk’uko tubisanga kurubuga rwa www. covenanteyes.com mu bushashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 hifashishijwe abashakashatsi babahanga ngo:

- Byibura inshuro imwe mu cyumweru igitsina Gabo 68% n’igitsina gore 18% bakoresha prono
- Prono (ama filime y’urukozasoni) kandi ngo ni ishoramari rikomeye (Porn is big business) aho mumyaka 7 ishize ngo zinjije akayabo ka miliyali 20 zamadorari y’amerika($20 billion) muri izo 1/2 cyikaba cyaraturutse mubanyamerika( $10 billion coming from US consumers.)

Hafi kimwe cya kabiri kandi cyayo madorari ashorwa mu mushinga wo kugira ngo porno zose zikinwa zibe zareberwa Ubuntu aho waba uherereye hose ku isi (free online and free download) .ikindi kandi filime z’urukozasoni ni ishoramari ribi cyane (Porn is a dangerous business) kubera ko 66% bakora ako kazi kurukozasoni bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe 7% bandura VIH kandi byibura 17% nibo bakoresha agakingirizo (condoms).nk’uko kandi uwahoze azwiho gukina ibintu by’amafilime y’urukozasoni Tanya Burleson yatangaje ko abagabo n’abagore benshi babanza kunywa ibiyobyabwenge bikomeye kugira ngo bashobore imirimo ndengakamere kandi y’urukozasoni ikorerwa mu mazu yabugenewe yo gukiniramo ayo mafilime .

- Mu bushakashatsi bwakozwe ngo abantu bagera kuri miliyoni 400 bari gushakisha (searchers) kuma site atandukanye ya internet ngo byibura 1/8 cyabo baba bashaka porno. ikindi ni uko ngo amafilime n’amashusho by’urukozasoni byiyongereye mu bikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa nka telephone ,mudasobwa,nibindi,... aho usanga byibura 1/3 cy’amafilime n’amashusho arimo byerekeranye n’ubusambanyi, kimwe n’uko iyo urebye muri Google search zabo usanga byibura ibirenga 1/5 cy’ibyo bashakagaho ari ibijyanye na porno.

- Muri rusange kandi mu bushakashatsi bwakozwe ngo mugihe cy’isegonda:
- $3,075.64 aba agiye kubijyanye na porno
- 28,258 baba bareba ibijyanye na porno kuri internet
- 372 baba bashakisha ibijyanye na porno
- Buri minota 39 byibura haba hasohotse filime imwe nshya mu mazu akinirwamo amafilime yurukozasoni(Atélier pornographique).
- kandi ngo ibijyanye nimikino ya porno byinjiza amadorari menshi kurusha ama company akomeye nka:
Microsoft, Google, Amazon, eBay, Yahoo,
Apple and Netflix combined. kubera ko nko mu mwaka wa 2006 Worldwide
Pornography yaba yarinjije akayabo ka miliyali 97.06 z’amadorari ya America ($97.06
billions)
- Websites zigera kuri 42,000,000 (12% of all websites) zerekana pornography
- Abantu 43% batakaza isaha imwe mu cyumweru bareba porno
- Abantu 6-10% byibura bakoresha amasaha arenga 6 mu cyumweru mukureba porno.
- Mu kwezi; Amafilime y’urukozasoni akurwa kuri internet (Download) ni miliyari imwe n’igice zingana na 35% z’ibikurwa kuri internet byose.
- Abantu basura imbuga za pornographie bose ku isi bangana na miliyoni 72.
- Ku munsi miliyoni 68 ni abantu baba bari gushakisha ibijyanye na pornographie ku mbuga za internet
- Abakristo 47% nibo bemeza ko pornographie ari ikibazo , ku Itorero no ku miryango.
- Abagabo 50% mu Itorero barwana (Struggle) no kureba amafilime ya pornographie.
- Abagore 25% mu Itorero barwana (Struggle) no kureba amafilime ya pornographie.
- Miliyali 2.5 z’ama e-mail zingana na 35% yose agenda ku isi ku munsi, ziba ari pornographie.

Sources/more info
http://internet-filter-review.toptenreviews.com
internet-pornography-statistics.html , July 13,2010
http://www.safefamilies.org/sfStats.php
http://www.blazinggrace.org/cms/bg/pornstats
http://www.thefreelibrary.com/Internet pornography use in the context of external
and+internal...-a0225934563