Uburyo twakemuramo ibibazo hagati y’ abashakanye. Igice 1.

Twitegereje impagarara zigwiriye mu miryango no mu mitima y’ abantu ntitwatinya kuvuga ko ingo nyinshi zivuka muri iki gihe zifite amahirwe make yo kurama; niyo mpamvu imiryango igizwe n’ umubyeyi umwe igwiriye(kubera gutandukana kw’ abashakanye) ndetse ubusambanyi bugezweho. Ikibabaje ni uko icyo cyorezo kimaze kugera no muba Kristo. Ingo nyinshi ziri kubugenge, gutana biragwiriye cyane.

Abashakanye b’abakristo, dukwiye kwongera kwiga ku mahame yibanze mbonezamubano nkuko ari muri Biblia maze tukongera tuyubakiraho bundi bushya ubuzima bwacu. Mbere yo kwiha impamvu nyinshi zishobora gutuma abashakanye batsindwa na satani, ngiye kubaha urugero rumwe ruri bubatere kuba maso, rukanabereka uburyo ari ngombwa kwita ku buzima no kumibanire yacu mu ngo.

Tuzi ko muri buri rugo habaho ibihe abashakanye badahuza ibitekerezo byabo ndetse bikaba byatuma habaho kurakaranya.Tuzi neza ko ibyo biba hafi mu miryango yose yo mw’ isi. Tugomba kuba maso twese tukirinda kuko Satani ahora arekereje ngo abuze uburyo n’ amahoro abashakanye. Iyi nkuru ikurikira iravuga ku mugore wari wihebye kubw’ ibibazo yahuye nabyo: Ubwe aravuga ati: “Jye n’ umugabo wanjye twahoraga iteka dutongana kandi tubabazanya.

Abana bacu bikabababaza cyane. Umugabo wanjye yahoraga anyizeza impinduka buri munsi, ko agiye kwongera kumbera umwizerwa. Aho kugira ngo yubahirize ibyo yansezeranije , agakomeza kunca inyuma. Njye icyo nakoze natangiye kunywa inzoga kugeza ubwo umugabo wanjye yaje kwiyahura”. Uwo mugore yarangije avuga ati: “nanjye nongera umurego ndanywa koko”. Birumvikana ko jugujugu y’ umugabo n’ umugore yabaganishije kukwisamburiraho ndetse ku kugeza ku rupfu. Birababaje.
Aba bantu bashobora kuba batarasezeranye imbere y’ Imana ikaba nta ruhare yigeze igira mu kubana kwabo ikaba ari nayo mpamvu y’ ibyo byago byose. Imana idufashe kumenya no gusobanukirwa hakiri kare ibitagenda neza mu ngo zacu byabasha kutuganisha ku mahano nkayo ngayo ndetse n’ andi y’ ubundi bwoko aganisha ku gusenya no gutana.

Muri iyi “ societe” yacu ya none huzuyemo imihangayiko. Ubwo buri wese yitekerezeho afate akanya agenzure imibanire ye na mugenzi we. Birakwiye ko twebwe nk’ abakristo dufata akanya tukarebera hamwe ibikwiriye guhinduka: nk’abarokore, kamere zacu zigomba guhora zibambye kuko zimwe mu ngeso zacu mbi zishobora kongera kugaruka zigatuma tubana nabi n’ abandi. Tube maso rero.
Ingeso zimwe zadusenyera tutitonze ariko hari umuti mw’ ijambo ry’ Imana; satani nawe agira ubwoko bw’ intwaro zisenya ubuzima bw’ abashakanye:

1.Kwikunda:

Mu bukwe, umugabo n’ umugore basezerana ubusabane no kubana burundu nkuko byanditswe muri Biblia yera, bombi bafite inshyingano zo kubungabunga uwo mubano. Mu gihe turimo urubyiruko rwinshi rufite ubuzima bworoshye cyane aho buri wese abasha kubona ibyo yifuza byose. Kandi uko ubuzima bugenda buborohera iyo bamaze gushaka birengagiza ishingano zabo bagashaka kubaho no gukora uko babyumva, bagahaza irari ryabo ntibite kubo bashakanye ahubwo bagakomeza muri kwa guhaza irari ryabo gusa bikunda badakunda abo babana. Kwikunda no kwireba wowe ubwawe, bigendana buri gihe no kutagira ikindi witaho ukihunza ishingano zawe. Umuti: Ukwiye kwiyibagirwa ukitanga kugira ngo ubone uko wita ku mugore wawe cyangwa umugabo wawe ku rugero rwa Kristo. Uko kwitanga witangira uwo mwashakanye n’abana bawe niko kwuzuza inshingano Imana yaguhaye igihe yaguhaga umufasha. Ukwiye guhora uciye bugufi kugira ngo ubone uko ubakorera. Abagalatiya 5:13 Kubaho wirebaho wenyine ni ukugaburira irari ry’ umubiri.

2.Kutizerana:

Kubana kwabashakanye kutarimo kwizerana bimeze nk’ igiti cyaciwe imizi. Uko kubana kuba kwarabuze aho gushinga imizi n’aho kwisanzurira ngo gukure. Nkuko nta muntu yabaho atagira umwuka niko n’urugo rutarimo kwizerana rutarama ndetse bikarugeza no kugusenyuka burundu. Iyo ntakwizerana guhari hagati y’abashakanye hahita habaho itandukaniro rinini hagati yabo. Uhita utangira gukeka umugore/ umugabo wawe kandi bihita bikugora kumwiha, kwa kumukunda wamukundaga kuragenda, umunezero n’ ibyishimo bikajyana nako. Umuti: 1 Abakorinto 13:5 Ni ukwemera umugabo/ umugore wawe ukamwakira mu mutima umwishimiye, kandi ukanamugaragariza ko muri kumwe mu bibazo byose muhura nabyo.

3.Guceceka:

Ushobora kugira impamvu nyinshi zigutera guceceka, ariko uko guceceka bishobora kuba ari uburyo bumwe bwo kwikemurira ibibazo. Kandi nako kurimo ubutumwa. kwicecekera mu gihe byari ngobwa ko uvuga. Akenshi umuntu aceceka kugira ngo undi atazamucyurira amwe mu magambo yavuze, ikindi guceceka bishobora gukoreshwa nk’ intwaro mu gihe mwagombaga kuvuga kugira ngo muganire ibibazo bikemuke, umwe agahitamo guceceka.Ntacyo bikemura. Ahubwo dushake uko tuganira ducoce amagambo tugendera mu mucyo no mu busabane.Umuti: Abefeso 5:8 Kugirana ibiganiro n’ ukugendera mu mucyo no mu kuri.

4. Gushaka kugira ijambo rya nyuma buri gihe:

Ushobora gusanga na none umuntu ahora ashaka guhora ari mu kuri n’ubwo yaba yibeshye. Kugaragaza ko uri mu kuri ni ugushaka kwishyira hejuru ya mugenzi wawe. Nibwo buryo bwa mbere busenya bugakuraho ibiganiro. Mugenzi wawe aba abaye uwakandamijwe atakigira ijambo. Umuntu ahora yumva ko ari we uri mu kuri ntakenera kumva ukuri kw’ ibintu, ahubwo kubw’ inyota afite yo kwishyira hejuru yiyemeza guhangana. Iyo ni imwe mu mpamvu nyamukuru zisenyera abashakanye.Umwe yumva ahagaze ahantu heza akumva yahorana ijambo rya nyuma ariko twari dukwiye kwiga guca bugufi kuko uko guhangana kwimura urukundo hagati y’abashakanye, kandi iyo ni Imyifatire ya gifarisayo. Umuti: Luka 16:15 kwicisha bugufi mu cyimbo cyo kwishyira hejuru birushirizaho kutwegereza uwo twashakanye bikaba byatugeza ku busabane busesuye.

5.Kutihanganirana:

Mu yandi magambo umuntu yabyita ko ari ukwikunda. Umugabo cyangwa umugore ufite icyo kibazo ntabwo yumva mugenzi we ngo yakire ibyifuzo bye nawe ubwe ngo amwemere uko ari. Ahora arwana no kumuhindura no kumwemeza amahame ye ntiyemera uko ateye gutandukanye n’ukwe cyangwa ngo yakire intege nke ze n’uburyo bwe bwo kubaho. N’utakiira mugenzi wawe uko ari, kubana kwanyu kuzageraho kunanirane. Twari dukwiye kureka gushyiraho amananiza ameze nk’uburozi bwica mu kubana kw’ abashakanye, urugo rwiza rugaragazwa nuko undi yakira mu genzi we kandi bari umwe kandi akamwubahira uko amubona Abakorinto 13:7

6. Kwiganza:

Ushaka kuganza, kuba hejuru ya mugenzi we yica urukundo agatera mugenzi we guhora amuhanze amaso ku ngufu. Ibyo bimujyana mu gahinda no mu guhora yumva atuzuye, hari icyo abura. Ubugare bw’ umugore bwo nta mugabo wabwihanganira, anahari, bimutwara igihe n’ imbaraga nyinshi kugira ngo abe yabigeraho. Mu gihe kwiganza gutanya abashakanye kukabakururira mu mpaka n’ amakimbirane n’ imihangayiko. Umuti: Abafiripi 2:3

7. Gufuhirana:

Hano na none uwo mwashakanye ntiyakirwa kandi ntiyemerwa. Gufuha ni umutego mubi ku bashakanye. Iyo umwe muri mwe afuha ahorana ishyari yigereranya n’ abandi. Ahora mu marushanwa no kwisumbukuruza bijyanye n’irari rye. Ibyo bimenyetso bitera guhangayika bikabuza amahoro ababana. Ni nk’ uburozi buza mu bitekerezo by’ umuntu mu myumvire ye no mu bikorwa bye. Ni nk’ umugozi aba abohesheje mugenzi we kuko nta narimwe yishima ahoza mugenzi we ku nkeke ntanyurwa kandi ibikorwa bye nibyo kwikunda agahorana inzika. Umuti: 1 Korinto 3:3

8. Kugerekanaho amakosa:

Guhora abashakanye bashinjanya amakosa bifite uruhare runini. Usanga buri gihe wibwira ko mugenzi wawe ariwe wakoze amakosa, ukavuga uti: ”Niwe umbujije amahoro, aransakuriza, aransuzugura cyangwa anca inyuma”. Niko byari biri no mu gihe cya Adamu na Eva. Ibyo ni umukino mubi cyane.

Ku bwo kugwa kwabo kugeza uyu munsi, ikiremwamuntu cyananiwe kwemera cyangwa se kwakira ibyo yakoze. Duhora dushaka impamvu zose zishoboka ngo tube abere. Gushyira ikosa ku wundi ni icyaha gikomeye. Ni nayo mpamvu ingo nyinshi zisenyuka.

Ushyira amakosa ku wundi ntacyo aba akemuye na buhoro. Aba yanze guhagarara ku nshingano ze kandi imibanire yabo ikangirika cyane. Kuregana bakagerekanaho amakosa ntacyo bikemura, kubabarirana niwo muti wabasha gusubiranya umubano wabo. Ni ugusubira ku musalaba. Dore umuti: Mariko 11:25.

9. Kwanga kubabarira:

Kubabarira ni rwo rufunguzo mu gukiranura impaka zose hagati y’ abashakanye. Kutumvikana kose, kubabazanya, gukomeretsanya uko byaba biri kose bishobora kubabarirwa no gutunganywa. Imbabazi ni impano y’ Imana kandi Yesu yaduhaye urugero rwo mu rwego rwo hejuru. Umugabo cyangwa umugore udashobora kubabarira ntabwo yabasha kuba mu buzima bwo gushaka. Abantu babiri bakundana babeshwaho no kubabarirana, utabibasha yakaretse gushaka.

Imbere hatagaragara ku muntu utabasha kubabarira hihishe akenshi ibi bikurikira:

-Aba ashaka guhana uwamubabaje,
- Aba ashaka kwihorera,
- Aba ashaka ko mugenzi we ahora yumva afite amakosa kugira ngo amenye umubabaro yamuteye naho yagejeje kumukomeretsa,
- Aba ashaka kumvisha mugenzi we isomo.
Kwishyuza cyangwa se kwihorera bikunze gukoreshwa, ariko bisenya ubuzima bw’ abashakanye. Imibanire yabo irangirika kugeza ubwo isigara igengwa n’ inzika, umujinya no guhemuka. Kudashaka kubabarira ni ugushoza intambara mu rugo rw’ abashakanye. Dore umuti: Abakolosayi 3:13.

Niba dushaka kubona ibisubizo, amahoro, kubana neza mu buzima bwacu bwo gushaka, tuzasanga ibyo dekeneye byose mu ijambo ry’ Imana. Niba abashakanye bifuza gukemura ibibazo bafitanye, birashoboka ko byakemuka bagatangira umubano wabo bundi bushya binyuze mu kubabarirana, bakongera bakizerana.

10. Kubitega igihe:

Abenshi mu bashakanye iyo bafitanye ibibazo birinda intonganya bakizera ko uko igihe kigenda bizagenda neza bigashira. Bigaragara ko muri iki gihe ahanini ari ubu buryo buri gukoreshwa mu miryango.

Ariko abashakanye baba birengagije kubwizanya ukuri kugira ngo babane mu mucyo. Imwe mu mpamvu batanga ngo ni uko babura umwanya, kuri bo ngo umwanya ni amafaranga kandi ikibabaje intekerezo bene nk’ izo zageze no mu bakirisito.

Uko kuburana bigabanya ibiganiro, urukundo rugashira, maze uko iminsi igenda, guhangana kukaza buke buke akenshi n’ ababirimo babibona bigeze kure. Nta kintu kiza imbere y’ ikiganiro hagati y’ abashakanye. Kuvugana amaso ku maso mubwizanya ukuri. Umwanya cyangwa igihe ntikizigera gikemura ibibazo bitaganiriweho. Reka twige kuvugisha ukuri no kuba abizerwa hagati yacu. Umuti wabyo( Umubwiriza 2:13 ndetse na 1 Yohana 1:7)....

Bizakomeza mu nkuru yacu y’ ubutaha ntuzacikwe......