Uburyo bwiza wasengamo.

INTEGO : GUSENGA

Matayo 6:5-13 “‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. 6 Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.7.“ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. 8.Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba. 9.Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, 10.Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru. 11.Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi, 12.Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, 13. Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen.

Iyo abantu babyukijwe no gusenga Imana nayo irushaho kubegera, nabo bakabibonamo inyungu zitandukanye, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo nimunyegera nanjye nzabegera.

Bibiliya itubwira ko Yesu akiri mu isi yari umwigisha ariko akaba n’umuntu ukunda gusenga buri munsi nubwo yari Imana, akanakesha ijoro asenga ; kuko kenshi yabaga ari kumwe n’abigisha be, baramwitegereje basanga uko avuga nuko akora bitandukanye nabo. Yesu yasengaga bikajyana n’ibikorwa, biherekejwe n’ibimenyetso n’ibitangaza abandi bantu badakora, byatumye abigishwa bagira inzara n’inyota yo kumwegera bamusaba ngo abigishe gusenga.

Hari igihe abantu basenga bibwira ko basenze neza nyamara basenze nabi. Ubwiye abantu ko batazi gusenga, bakubwira ko babizi baza no gusenga muri nibature, ariko amasengesho akwiye kugaragazwa n’ibikorwa biyakomokamo.

Gusengana umwete ni ngombwa tujye twisengera ku by’ubugingo, dusengere ingo zacu, imiryango yacu, Itorero ryacu, igihugu cyacu, abayobozi bacyo n’akarere dutuyemo. Yesu nawe asenga yasengeraga abo yari kumwe nabo, agasengera Itorero, agasengera n’igihugu cye cya Isiraheli ngo kibe nk’icyo mu ijuru, kigire amabwiriza n’amategeko nk’ay’ijuru.

Yesu yarababwiye ngo nimuterura gusenga mujye musenga muvuga muti Data wa twese uri mu ijuru, mumubwire ngo izina ryawe ryubahwe. Kugirango nidusenga twumvirwe tugomba kubanza kubaha Imana. Ni Data wa twese mwiza azi intege nke zacu , kandi nitujya gusenga tujye tubanza kumenya ko Imana iriho, kandi ko yumva abayisenga, tujye tubanza kwatura ibyaha byacu, dusabe imbabazi kuko ducumura kenshi, mu byo tuvuga cyangwa dukora , tujye tuyisaba ngo yeze ururimi rwacu, kandi ngo amagambo yacu yumvirwe imbere y’Imana.

Imana itwitaho ikavugana natwe mu iyerekwa cyangwa mu nzozi.

Dusenge tuziko Imana iri hafi yacu, tuziko Imana ari iyera natwe tube abera mu ngeso zacu zose, Imitima yacu ibe iyubaha Imana kandi dusenge duhuje umutima.

Biragatsindwa ko twasenga tudahuje imitima, kuko dusenze tudahuje umutima, ntabwo twabasha gusubizwa, kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo iyo abantu basenze ari babiri cyangwa ari batatu bahuje umutima,Imana irabumva. Kandi tujye tuzirikana ko aho twasengera hose, Imana yatwumvira ikanadusubiza.

Yesu yarongeye arababwira ngo musenge Ubwami bw’Imana buze. Tujya duhura n’ibikomeye mu buzima bwacu, kuko Satani aduhiga nk’intare yivuga, ashaka uwo aconcomera, tujye dufata igihe dusenge kuko bidukwiriye. Satani we aba afite umugambi wo kutugosora, ariko dukizwa no gusenga ubudasiba, mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga. Niyo mpamvu umuntu nabona abantu bacika intege mu gusenga, we ajye akomeza gusenga ubudasiba, kuko ibihe byo bigenda bisimburana, kandi Imana izabirindiramo abantu bayo cyane cyane ibarengera mu minsi mibi.

Umugambi wa Satani muri aka karere ni uwo kurwanya no gusenya Itorero kuko ariryo risigaye rihagaze neza, mu bihugu by’I burayi barasinziriye, ashaka kurirwanya ahereye mu bakozi b’Imana, kandi ijambo ry’Imana rikavuga ngo nzakubita umwungeri intama nazo zitatane, Satani nawe arabizi, aziko iyo abakozi b’Imana badahagaze neza Itorero rinyeganyega. Ntitukishimire kugwa kw’abakozi b’Imana, tujye tubasengera, nitubona badutswemo n’intambara.

Hari abantu bagize ihishurirwa babona hari abakonikoni n’abarozi bo muri ibi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bafashe igihe cy’iminsi umunani bajya gusengera South Africa, ngo Itorero risenyuke bihereye mu ba Pasitori, basengaga batarya batanywa, ku munsi wa munani babona Satani arahagurutse araza arababwira ngo gusenga kwanyu kumviswe,birangiye babona abadayimoni binjiye mu ngo z’aba Pasitori, bahise babona ikimenyetso kuko havutse ikibazo gituma amatorero yaho akomanya imitwe. Imana nayo ihita ihagurutsa abanyamasengesho bake irababwira ngo mwaratewe ntimwabimenya, ibasaba ngo basengere Itorero mu minsi itatu ; barasenga ibintu bigenza amaguru make.

Iyo twasenze tukabona ibintu ntibirangira burundu ntitugacike intege, kuko iyo twasenze ibintu bigenza amaguru make. Twibuke ko Satani yateze Yesu byamunanira ijambo rikatubwira ngo amutega ikindi gihe. Iyo turwanyije Satani araduhunga ariko ntajye kure, aba ashaka kuzadutera ikindi gihe. Niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridutegeka gusenga ubudasiba.

Iyo dusenga duhagarika imbaraga z’umwanzi, abashaka kutugirira nabi bagacika intege, ariko si ukuvuga ko batazongera, niyo mpamvu dusenga ubudasiba kuko ubwami bwa Satani buracyariho, kandi nitujya dusenga tujye twibuka ko Imana itwumva kuko Bibiliya iravuga ngo Imana ntabwo izarangarana intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro. Nidusenga none ibintu bikagenda neza tujye tumenya ko Satani adutega ikindi gihe, afite imbaraga zo kurwanya umuntu wese mu cyiciro arimo, yaba ari no mu ntege nke cyangwa mu gihe cy’ububyutse.

Nidusenga dufite ibihe byiza tujye tumenya ko hashobora no kuza ibihe bibi, ariko imbaraga zacu tuzikura mu gusenga Imana. Tujye dusenga twizera ko Imana ishoborabyose, ko iba hose, dusenge dutegereza ibisubizo byayo, kandi dusenge twiteguye kumvira Imana.

Nitwegera Imana izatwegera iduhishurire n’ibiri imbere, itubwire ibyo tuzi nibyo tutazi. Nidusenga izatuyobora idukize iminsi mibi, izajya idukiza amajya n’amaza ntidukuke umutima iri mu ruhande rwacu. Tujye twegera Imana mu bihe byiza no mu bihe bibi, ijya idutabara bitewe nuko twabanye nayo. Biragatsindwa ko twakwibagirwa Imana tugeze mu bihe byiza.

Twitoze gusenga Imana turi twenyine, iyo tuje gusengana n’abandi nabyo ni byiza ni ukwenyegezanya, ariko tugire umwihariko wa buri muntu ku giti cye, wo kwegerana n’Imana, izaduhishurira amabanga menshi, kuko iyo ivuganye natwe bituma twizera ko ari Imana ishobora byose mu bihe byose. Turwanya Satani nawe azaduhunga.

Twite kubyo Imana yavuze tudatembanwa tukabivamo. Twe kwitiranya Imana tuyikorere dutinya, kuko Imana irakomeye, ishyira ikuzimu ikanakurayo, irera, ntiyitiranya ibintu, ntibangama ngo yite ikiza ikibi, ntihakagire abadushuka ngo badushore mu bibi ntitukabemerere, kuko abantu barashira ariko Imana yo ihoraho igihe cyose ; tuyisenge tuziko ikiranuka, igenzura imirimo yacu yose kandi ko izitura umuntu wese ibihwanye nibyo yakoze byose, bishobora kuzagira ingaruka nziza n’ingaruka mbi.

Tujye dufata umwanya wo gusengera Itorero, Igihugu n’abayobozi kuko mu mahoro y’igihugu natwe tubasha kuba mu mahoro tutabona ibyago, kandi tujye dusengera abayobozi bacu tubakunze kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo umuyobozi ntatwarira inkota ubusa. Umuyobozi ashobora kuvuga ijambo ryiza rikatugiraho ingaruka nziza twese, ariko ashobora no kuvuga ijambo ribi rikagira ingaruka mbi ku gihugu cyose.

Dusenge ntiducogore kuko umwanzi wacu Satani aba ashaka uwo aconshomera. Ntiyifuza iterambere ryacu, twisengere, dusengere imirimo yacu ya buri munsi, dusenge mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga Imana.

Imana ibahe umugisha.
Pasitori Uwimana Daniel