Uburyo bw’Imana burenze cyane uko twabutekereza.

“ Uburyo bw’Uwiteka bubera abatunganye igihome, ariko ku nkozi z’ibibi ni ukurimbuka” Imigani 10:29
“The way of the Lord is a stronghold to those with integrity, but it destroys the wicked”

Aya magambo y’Imana umuntu yarayatubwirije aramfasha cyane , Ndimo ndatekereza ku buryo bw’Imana, nkumva simbasha kubushyikira, ariko birumvikana, kuko inzira z’Imana zirenze kure uko tubitekereza. Dieu a sa façon de faire.
Ku bantu iyo birangiye, uburyo bw’Imana buba butangiye, uburyo bwayo buratangaje

Kuri nyina wa Mose “ Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi. Mushiki we aramwitarura ngo amenye ikiri bumubeho” Kuva 2: 3-4

Iki cyari igihe kigoye ku bisirayeli, hariho itegeko ko umwana wese w’umuhungu w’umuheburayo uzajya avuka azajya ahita yicwa, icyo kwicwa bavuka kinaniranye, bategeka ko abo bana bazajya bajugunwa mu ruzi. Nyina wa Mose rero ngo aramubyara , amuhisha amezi atatu, agezaho yumva arananiwe.

Mu gihe abantu bananiwe, niho uburyo bw’Imana butangira, kugirango yerekane ko yitwa Imana Ishoborabyose. Bamaze kumujugunya mu ruzi, Imana yakoze igitangaza, umukobwa wa Farawo aza aje kwoga muri urwo ruzi, naho kumbe ni inzira Imana yateguye. Amubonye, yamenye ko ari umuheburayo ariko ntibyamubuza kumugirira impuhwe, yiyemeza kumurera.

Ahavuye itegeko ryo kwica abo bana, ninaho havuye ubutabazi bwo kurengera Mose kubw’umugambi ukomeye Imana yari ifite ku buzima bwe. Imana ishimwe Abisirayeli bambuka inyanja ninde wakwiyumvisha ko inyanja yatandukanamo kabiri Abisirayeli bakayambuka nko ku butaka! Ariko uburyo bw’Imana buratangaje.

Aburahamu na Sara ninde wakwiyumvisha ko kumyaka nk’iya Sara yabyara. Ngo yari yaracuze ageze igihe abanyabwenge bavuga ko umuntu aba atagishoboye kubyara, ariko uburyo bw’Imana ngo bubereye abatunganye igihome. Igihe cy’Imana kigeze Sara yaratwise abyara Isaka.

Yeriko isenyuka ninde wakwiyumvisha ukuntu inkuta z’I Yeriko zariturwa no kuzizenguruka karindwi, Atari no kuzihingagura n’ibimashini bya rutura, Atari no kuziteraho ibisasu biremereye. Uburyo bw’Imana buritura ibihome bose babireba, nta mbaraga zidasanzwe zikoreshejwe. Imana ishimwe

Gideoni atsinda abamidiyani “ Nuko abo bagabo uko ari magana atatu, abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera n’ikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri” Abacamanza 7: 16
Ninde wakwiyumvisha ukuntu amakondera n’ibibindi birimo imuri bikoreshwa ku rugamba abanzi bagatatana. Ni uburyo bw’Imana gusa gusa.

Mu Mana haracyarimo uburyo kandi burakomeje mu buzima bwawe
Ibyaburiwe izina , mu Mana bibona izina, ibitashobokaga mu buryo bw’Imana birashoboka nukuri. Imana ishimwe. Ngo ihamagara ubusa mu muyaga bukitaba!!!

Tegereza Imana, mu buryo bwayo ifite uko izabigenza, wikwirushya uyishakira inzira cyangwa wibeshyako byarangiye. Oya, yitegereze, mu buryo bwayo igitambo kizaboneka.
Ibihe byiza

Alice Rugerindinda