Uburyo butanu bwafasha umuntu kubabarira abamuhemukiye (igice cya kabiri) Ange Victor

“Hahirwa abanyambabazi kuko aribo bazazigirirwa” (Mat.5:7)

Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho twagerageje gusobanura kubarira icyo bishatse kuvuga mu mvugo ya Bibiliya; ariko tunakomoza ku ntambwe ya mbere ishobora kudufasha kubabarira, aho twasanze ko ari ngombwa gusonukirwa ko umuntu ari gatoza ku cyaha cyangwa ikosa rye, gusa nubwo bimeze gutyo hari igihe ingaruka z’icyaha zo zitaba gatozi ( zikagera no kubafite aho bahurira n’uwahemutse) , mu gice cya kabiri cy’iyi nyigisho turarebera hamwe izindi ntambwe enye:

2. KURENZA AMASO ABANTU TUKABONA SATANI

“Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” (Ef.6:12)

Ubwo Yesu yabwiraga Petero ati, “Subira inyuma yanjye Satani” (Mat. 16:23), si uko Petero yari ahindutse Satani, ahubwo Yesu yarengeje amaso ibigaragara abona Satani wari urimo kongorera intekerezo za Petero, nk’uko yabigenje kuri Eva, Dawidi na Yuda Isikaryota (1 Ngoma 21:1; Yoh.13:27; 2 Kor.11:3). Nubwo twokojwe kamere y’icyaha na Adamu ( Rom. 5:12-14), nta muntu uvuka ari umurozi, umwicanyi, indaya, umujuru n’ibindi … Ibyo byose arabitozwa, abyigira ku bandi.

Kandi iyo agiriwe ubuntu akihana agaha ikaze Yesu Kristo mu buzima bwe, arahinduka akaba mwiza. Kimwe nuko ashobora kuba adakijijwe, ariko yararerewe mu muryango wa ba ngeso nziza.

Naherutse kunyura ahantu bubaka, mpabona kimwe mu bikoresho, nibuka ko ari kimwe mu byakoreshejwe mu marorerwa yo mu 1994. Nsanga rero ikibazo ni ababikoresha si ibikoresho ubwabyo. Abantu bameze nk’ibikoresho mu maboko y’ibinyabubasha bibiri: Imana na Satani. Iyo Imana ikoresha umuntu akora ibyiza, iyo umuntu ari maboko ya Sekibi arangiza gusa. Urugero intumwa Pawulo atarahura na Yesu Kristo, yahagarikiye abishe Sitefano, yakurubanaga abanyetorero abajyana muri gereza, ndetse akabahatira gutuka izina rya Yesu (Ibyak.7:60, 8:3, 26:9-11), ariko amaze gukizwa yabaye umuntu w’umumaro , akaba afatwa nka nimero ya mbere mu bantu bazanye impinduka mu Bukristo.

Ikibazo rero si uwo muturanyi wawe cyangwa uwo mukorana, ikibazo ni imbaraga ziri kumukoresha. Gandhi wo mu Buhindi yigeze agira ati, “Tugomba gutandukanya umuntu n’ibikorwa bye” Umuntu agirwa mubi cyangwa mwiza n’ibikorwa bye, niyo mpamvu yakomeje yemeza ko ari ngombwa kurwanya ibikorwa by’umuntu niba ari bibi aho kurwanya umuntu.

3. KWEREKA IMANA INTEGE NKE ZAWE

“Kuko aho intege ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” (2 Kor.12:9)
“Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” (Fil.4:13)

Hari ibintu tutapfa kugeraho turi mu mbaraga z’umubiri gusa, bityo ni ngombwa ko twisunga imbaraga z’Imana Ishoborabyose. Mu buryo bw’abantu, Mariya ntiyashoboraga kubyara adahuye n’umugabo, ari nayo mpamvu yari afite amatsiko ubwo Malayika Gaburiyeli yamubwiraga ko azabyara Yesu kandi yari akiri isugi. Maze Gaburiyeli aramubwira ati, “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza.” (Luka 1:35).

Abisirayeli bava mu bunyage I Babuloni, bahuye n’urugamba rukomeye ubwo bongeraga kubaka urusengero, abanzi babo barabarwanya bikomeye, ku buryo Zerubabeli wari umuyobozi wabo yabonaga uwo mushinga umeze nk’umusozi muremure utabasha gushyigurwa, maze Imana imutumaho Zekariya muri aya magambo: “si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye… Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya.” (Zek.4:6-7).

I Getsemani, Yesu yasenganaga umubabaro bisa naho yari ari kureba filime y’ibigiye kumubaho, maze kuko yari yambaye umubiri atangira gusenga agira ati, “Data, niba bishoboka iki Gikombe (Kubambwa ku musaraba) kindenge” (Mat.26:39, ubusobanuro bw’umwanditsi).

Nyamara mu mutima we yari azi neza ko nta yandi mahitamo afite kugira ngo asohoze gushaka kw’Imana, nicyo cyatumye yongera akavuga ati, “ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” (Mat.26:39) Bityo kuko yisunze Imana mu isengesho, malayika uvuye mu ijuru amwongeramo imbaraga (Luka 22:43) aranesha.

Amagambo Yesu yabwiye bamwe mu bigishwa be, “Umutima niwo ukunze , ariko umubiri ufite intege nke,” (Mat.26:41)atugaragariza neza ko umuntu ashobora kuba azi icyo ijambo ry’Imana rivuga , urugero nk’ibijyanye no kubabarira umwanzi wawe; ariko akananirwa kubikora ku bw’intege nke za kimuntu (z’umubiri), aha rero niho hagaragarira umurimo w’Umwuka Wera, “KUDUSHOBOZA IBYO TUTASHOBORA MU MBARAGA ZA MUNTU” Aho kwishushanya nk’umuntu watanze imbabazi imbere y’abantu, nyamara mu mutima urimo ushengurwa no gusharirirwa, jya imbere y’Imana uyibwire ukuri kuri mu mutima, ntuyihishe ibyiyumviro byawe, urugero nk’uburyo wiyumva iyo uhuye n’uwaguhemukiye. Ni ukuri nusenga ubikuye ku mutima, ijuru rizagushoboza, kabone nubwo abantu baba babona bikomeye.

4. KUBAKIRA KU MAHAME Y’IJAMBO RY’IMANA

Ijambo ry’Imana ridusaba gufata iya mbere mu kubabarira

Ubwo naganiraga n’umuntu umwe, yarambwiye ati, “Ange, niteguye kubabarira ariko uwampemukiye naze abanze ansabe imbabazi.” Bibiliya ntitubwira ko Yesu yategereje abamushinyaguriraga n’abamubambye ku musaraba ko babanza kumusaba imbabazi, ahubwo akiri mu buribwe bukabije bw’imisumari, ibiboko, inzara n’inyota yateruye amagambo ati, “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” (Luka 23:34) Sitefano ntabwo yategerje ko abamuteraga amabuye babanza kumusaba imbabazi (erega no gusaba imbabazi biva ku mutima bitarimo kwishushanya ni ingabire y’Umwuka), ahubwo yarasenze ati, “Mwami ntubabareho iki icyaha.” (Ibyak.7:60)

Nk’uko Imana itategereje ko abari mu isi bayisaba imbabazi z’ibyaha byabo; ahubwo igafata iya mbere, igatera intambwe yo kutubabarira ubwo yoherezaga umwana wayo w’ikinege mu isi ngo aducungure, niko natwe dusabwa gufata iya mbere mu gikorwa cyo gutanga imbabazi. Tutabanje kurindira ko abaduhemukiye baza kuzidusaba. None se nibatabikora, ntabwo tuzababarira! Nitutabababarira na Data wo mu ijuru ntazatubabarira, ubwo amaherezo yaba ayahe? None se ubwo twe ntituba turi kwigirira nabi.

5. GUTINDA KU CYIZA KURUTA IKIBI

“Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?” (2 Sam.9:1)

Kubera gutsikamirwa n’imbaraga z’icyaha, usanga abantu batinda ku kibi kuruta icyiza. Nubwo Sawuli yatoteje Dawidi agerageza no kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, Dawidi yubakiye ku neza ya Yonatani maze agirira neza Mefibosheti. Gutinda ku byiza umuntu waba umuziho (niba bihari), bijya byoroshya ubukana bushobora kunaniza umuntu gutanga imbabazi.

Umugabo yasanze umuvugabutumwa, amubwira amakosa y’umugore we ku buryo bari bamaze gufata icyemezo cyo gutandukana. Undi aramubwira ati, “ reka dukore imbonerahamwe y’ibyiza n’ibibi umugore wawe yakoze mbere yuko nkugira inama.” Uyu mugabo avuga ibibi yibuka ku mugore we, ngo ntibyarenze bitatu, ageze ku rutonde w’ibintu umugore yaba yarigeze akora bikamushimisha ngo yarabaze nibura agera kuri cumi na bitandatu. Umuvugabutumwa aherako aramubwira ati, “ Ngaho nawe gereranya izi mpande zombi wifatire umwanzuro ukwiye. ” Yahise afata icyemezo cyo gusubirana n’umugore we, kuko yasanze ibyiza biruta kure ibyo yitaga bibi.

Akenshi tunanizwa kubabarira nuko dutinda cyane turebera abantu mu ndorerwamu y’ibibi, ntitugire icyiza twibuka naho cyaba ari kimwe ngo nacyo tugihe agaciro. Ariko buriya Imana ihoza amaso ku makosa ya muntu gusa byagenda gute?

Kubarira bishobora kuba igikorwa cy’ako kanya, kimwe nuko bishobora kuba urugendo rw’iminsi itari mike umuntu atarashyikira neza kumva abohotse mu mutima, bitewe n’ubukana bw’ibyamubayeho. Ni nayo mpamvu dukwiriye kwirinda kwihutira guca imanza mu gihe tubonye mwene data utorohewe no kubabarira uwamuhemukiye. Inkuru nziza nuko tutari twenyine, Umwami Yesu Kristo yiteguye kutwambika imbaraga, za zindi Pawulo yakomojeho ubwo yagiraga ati, “Memenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye,” ( Ef.1:19).

Mu ijwi rituje Yesu aragira ati, “Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.” ( Ibyah. 3:20). Emerera Yesu yinjire mu buzima bwawe, mu bibazo byawe, mu mateka yawe, bityo akurememo undi mutima ukubashisha gukora ugushaka kw’Imana.

Ange Victor UWIMANA
(+250)788552883/ (+250)725151463
Uwimana.ange@gmail.com