Uburyo butamenyerewe Korari Besalel yamuritsemo Alubumu yayo bwakoze benshi ku mitima

Ubusanzwe hari uburyo bwari bumenyerewe na benshi bwakoreshwaga ku makorari n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu gihe babaga bashyira ku mugaragaro Alubumu z’indirimbo zabo, ari bwo kwitangisha abitabiraga ibitaramo byabo mu buryo bwo kugura izo ndirimbo.

Kuri iki cyumweru tariki 11/09/2016 nibwo Korari Besalel ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR I Murambi muri Paruwasi ya Nyanza-Kicukiro yakoze agashya mu buryo butari bumenyerewe, ubwo yashyiraga ku mugaragaro Alubumu yabo ya kane y’indirimbo z’amajwi bise ’’Mu isi si iwacu’’ ifata icyemezo cyo kuzitangira ubuntu aho kuzigurisha nk’uko byari bimenyerewe.

Iki gitaramo cyasozaga ibyakibanjirije byo kuwa 5 no kuwa 6 cyabaye mu buryo butamenyerewe, ibintu byakoze ku mitima ya benshi kandi mu ngeri zitandukanye. Mu gihe benshi bari biteze ibisa nk’aho byabaye akamenyero by’uko Korari yashyize Alubumu ku mugaragaro yihisha ikinjira nyuma ibifashijwemo n’umuyobozi w’igitaramo, siko byagenze kuko Besalel yinjiye mbere yicara mu byicaro byayo inikomereza imirimo nk’uko bisanzwe irimo n’ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibi byaje kugaragara ubwo yahabwaga umwanya wo kuririmba igeze ku ndirimbo yayo ya kane, abayobozi bayo bazana Alubumu ya Korari bayishyira ku mugaragaro bahita bahamagara abantu mu byiciro bitandukanye barimo abapasiteri, bamwe mu nshuti zabo, abayobozi b’amakorari mu matorero atandukanye ndetse n’abandi mu byiciro by’ingeri zose batangaza ko batagurisha ubutumwa bwiza nubwo bakeneye inkunga y’amafaranga mu rwego rwo gukomeza urugendo rwabo rw’ivugabutumwa.

Mu gihe abantu bari bategereje igikurikira batangaje umuntu wifuza kubashyigikira yazabegera abikuye ku mutima igihe cyose yabishakira. Bati ’’ Mu by’ukuri dukeneye inkunga z’uburyo bwinshi ngo dukore uyu murimo kandi turabizi ko usaba amafaranga rimwe na rimwe tutaba tunafite, ariko nanone iyi Alubumu twifuje kuyitanga muri ubu buryo kandi tuziko umuntu udukunda bitamubuza gushyigikira ubutumwa bwiza dukora ngo nuko tutamuhaye umwanya wo kwitangira imbere y’iteraniro.’’

Uretse imbaga y’abitabiriye iki gitaramo bananiwe kwiyumanganya bagatangaza ko batari babimenyereye, ko Korari Besalel ibakoreye agashya kabakoze ku mutima, Pastor Vedaste uyoboye umudugudu wa Murambi yavuze ko akozwe ku mutima n’icyo Besalel ikoze kuko irinze icyo we yise isoko ryo mu rusengero.

Amagambo nk’aya kandi yanashimangiwe na Pastor Uwambaje Emmanuel wari umwigisha muri iki gitaramo wavuze ko iri ari ryo vugabutumwa rikenewe aho kugira ngo abantu bajye baza kwifotoza imbere y’iteraniro kuko hari nubwo bavuga amafaranga menshi kubera isoni bikarangira batayatanze.

Korari Besalel ikoze ibi mu gihe hari amakorari menshi n’abahanzi bagiye batangaza mu bihe byashize ko babangamirwa cyane no gutahana imibare y’amafaranga menshi ariko akarangirira mu mpapuro, kuko kuyahigura biba ikibazo. Ku rundi ruhande ariko nanone hari abavuga ko ibi biterwa n’uko abashyira indirimbo ku mugaragaro kenshi batumira abavugabutumwa babafashwa gutera abantu umwete wo kwitanga, bamwe babone nk’uburyo butuma hari abakora ibyo batatekerejeho neza cyangwa bakavuga amafaranga menshi ngo babone uko bikura imbere y’abantu.