Uburyo Imana irenze cyane imitekerereze y’abantu

‘’Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.’’Abefeso 3:20

Imana ifite imbaraga zirenze cyane uko abantu bazibwira n’uko bazitekereza.
Iyaba abantu bajyaga guha Imana ibyifuzo byabo bakagendera kububasha bwayo n’ubushobozi ifite, byaba ari byiza cyane. Abubwo iyo umuntu asaba Imana akenshi ntayisaba akurikije ubushobozi ifite ahubwo akurikiza kwizera kwe cyangwa se ibyo akeneye muri ako kanya.

Abandi iyo basaba Imana bagendera kubuzima bwabo, amateka babayemo n’ibindi byinshi ariko byose bifitanye isano n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi niyo mpamvu niyo Imana igiriye umuntu icyizere ikamuha isezerano ry’ibyo izamukorera bimurenga agatangira kwiyumvisha ko bitazakunda, cyangwa akibwira aho bizaca.

Umuntu ushonje asaba Imana ibiryo, umushomeri wize asaba bitandukanye n’ushaka akazi ariko atarize. Ibi kandi nanone bishobora gutera umuntu gusaba Imana ayiha n’umurongo.

Imana yakubwira ko izaguha akazi ugatangira kubara abo muziranye yabinyuzaho, rimwe na rimwe ukibagirwa ko ifite inzira zirenga ibihumbi yacishamo ibisubizo byayo.

Ijambo twasomye rivuga ko Imana ibasha gukora ibiruta ndetse cyane ibyo dusaba n’ibyo dutekereza. Imana ntabwo iduha ibyo dusaba gusa. Ni gake umuntu ashobora gusengera umwuka ahumeka, n’ibindi byinshi duhura nabyo ariko Imana ikabana natwe.

Hari igihe Imana ikora ikintu ukumva umutima wawe uratangaye bikarenga ibitekerezo byawe kubera ko irabishoboye kandi nticirwa inzira.

Iramutse iduhaye ibyo dusaba gusa ntitwanabaho kuko nigake tumenya ibyo dukeneye, ariko Imana kuko ibishoboye irabikora.

Ikidukwiye ni uguhoza ibyiringiro byacu kuri yo, tukamenya ko ubushobozi bwayo buhebuje uko tubutekereza. Imana ishimwe cyane!!!