Uburyo 7 Satani akoresha ngo asenye Itorero - Ron Edmondson

Sindi umupasoteri uhora yitegereza Satani waneshejwe ngo ndebe ibitagenda neza, ahubwo nitegereza Yesu kandi nkashishikariza abandi kumukurikira. Ariko nzi rwose ko Satani akunda gusenya... itorero cyangwa akagerageza. Ikigaragara ni uko Satani adashobora byose, kandi itorero ry’Imana rirarinzwe. amarembo y’ikuzimu ntazarishobora, ariko Satani akunda rwose gusenya umurimo itorero ry’Imana rikora.

Dore uburyo 7 Satani agerageza gukoresha ngo asenye itorero:

1. Amakimbirane mu itorero

Satani akunda gushwanisha Abakristo binyuze mu Manama, cyangwa bahurira hanze bakaryana. Akunda kubona Abakristo bapfa ibintu bidafite umumaro nk’amabara ya decoration mu rusengero, kongera umubare w’amateraniro n’ibindi. Ibyo nta cyo biba bimubwiye, apfa kubona aho yinjirira gusa agahita akongeza umuriro.

2. Kwishyira hejuru

Satani akunda gukongeza umuntu witanga mu rusengero, umuyobozi cyangwa pasiteri akamuteza ubwibone. Akora ku buryo yumvisha uwo muntu ko atagikenewe, ko nta we uha agaciro ibyo akora, ko atura menshi… Satani aba ageze ku ntego ye.

3. Ibihuha

Satani ni isoko y’ibihuha. Akunda kubiba imbuto nto y’inkuru ishyushye, akavuga umuntu umwe mu itorero cyangwa hafi aho, rimwe na rimwe akaba ari pasiteri cyangwa umuyobozi... kandi akabikunda cyane iyo inyo nkuru yamamaye hose mu itorero cyangwa mu muryango mugari. Ibyo kandi birakura bigakabya kurusha ukuri kwabyo. satani akunda ibyo cyane!

4. Agahuge

Satani akunda guhuza Abakristo ngo batajya gusenga, akabaremera akazi kenshi k’imburamumaro mu bwami bw’Imana!

5. Ibinyoma

Satani agerageza kubiba ibyo twakwita ukuri gucagase, akicara hariya akogeza umubiri wa Kristo utangiye kwicamo ibice kubera icyo kinyoma yabibye. birumvikana, twese tuzi ikinyoma icyo ari cyo ariko Satani ni inyaryenge cyane ku buryo abigisha b’ibinyoma bakorera mu ibanga no mu mayoberane!

6. Gukoza isoni

Satani akunda ibinyamakuru birimo inkuru nziza, ziryoshye kandi zinenga. Akunda kandi gusenya itorero no kurigabanyamo ibice akoresheje bene izi nkuru. Bene iyi nkuru iramutse isenye umuhamagaro w’umuntu cyangwa umurimo akorera Imana, Satani na byo arabikunda cyane.

7. Gusenya ingo n’imiryango

Satani akunda gusenya ubusabane bwose, ariko na none akinjira mu ngo z’abayobozi b’imena ndetse akagera no mu rwa Pasiteri. akunda guhindura abana ibirara, agakora ku buryo imiryango irwanira mu itorero ndetse amatorero agahangana. Satani azi yuko aramutse asenye umuryango umwe aba yototera itorero ryose!

Ariko Imana ishimwe, haracyariho inkuru nziza!

“Bana bato, muri ab’Imana kandi mwarabanesheje kuko Uri muri mwe aruta uri mu b’isi” 1 Yohana 4:4