Uburyo 4 bwo gukunda! (Igice cya 4) Pastor Desire

Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.(Yohana 15:13)

Muri iyi nyigisho turarebera hamwe uburyo 4 bwo gukunda, Urukundo rwa kane ni ugukunda abandi kugeza ubwo ushobora kubapfira.

Uru rukundo rugira abantu bake kuko hari izindi ntambwe z’Urukundo ugomba gutera mbere, gukunda Imana,gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, gukunda abanzi wawe ukagera ubwo wakwemera gupfira abandi.

Intumwa za Yesu bari bafite uru rukundo, bapfuye impfu zibabaje,baratemwe turashibuka, amaraso yabo yahindutse ifumbire y’Ubutumwa bwiza bituma natwe butugeraho.

 ...Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza. (Abaheburayo 11:35)

Ese ko itorero rya Kristo mu Rwanda rifite intege nke, nta karengane gahari, turamutse tunyuze nk’aho Intumwa zaciye twabishobora?

Dufite Agakiza koroshye kagushwa n’amagambo, dupfa Intebe, amafaranga, icyubahiro, niba turi kuri uru rwego twakwibaza niba dukunda Imana koko, dukunda bagenzi bacu, dushobora gukunda abanzi bacu.

Ubutumwa bwiza ntibwakwira isi yose hatabonetse abantu biyanga bagahara amagara yabo, bakavuga Ubutumwa bwiza birengagije akarengane bazahura nako. 

Dusenge: Mana duhe ububyutse kugira ngo tubashe kubwiriza isi yose Ubutumwa bwiza, kandi uturinde kamere yo kwikunda. Kangura amatorero ya gikristo amenye umuhamagaro wabo mu izina rya Yesu, Amen.
 
Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]