Uburyo 4 bwo gukunda! (Igice cya 1) Pastor Desire

Muri iyi nyigisho tuzarebera hamwe uburyo 4 bwo gukunda, Urukundo rwa mbere ni ugukunda Imana.

Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Luka 10:27)

Yesu yigishije abigishwa be amategeko: irya mbere riba gukundisha Imana umutima wose, ubwenge bwose, imbaraga zose.

Ese koko imitima yacu ikunda Imana yose? Abantu benshi bafite ibyumba batigeze bakingurira Imana ngo yinjiremo. Ibyo byumba by’umwijima hari ubwo usanga umuntu afite ikirenze kimwe atigera akingura.

Ibyumba by’uburyarya, irari, kubeshya, kwangana, gusambana, umujinya, kwirema ibice, kwikunda n’ibindi.

Iyo urebye ubuzima bwacu bwa Gikristo usanga tubeshya Imana ko tuyikunda ariko hari ibindi dukunda kuruta uko dukunda Imana. Urugero nk’umupira, gushaka ubuzima, film, whatsapp, facebook,kandi icyo uha umwanya wawe kuruta uwo uha Imana ni ikigirwamana.

Ku bantu bagize abakunzi ubwo byashoboka ko umara icyumweru utavugishije inshuti yawe ukumva urishimye? Ese umukunzi wawe yakwandikira message ukarara utarangije kuyisoma bitewe n’umunaniro? ese niba dukunda Imana duha umwanya ungana gute ijambo ryayo (Bibiliya)

Inama: Twige gukundisha Imana umutima wose kuko uduce tutahaye Imana tuzatubuza kubona Imana, kandi turi no mu isi bizatuma tugira ubuhamya bubi ariko iyo utera intambwe nziza zo guhinduka ushimisha Imana n’abantu.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]