Uburiganya bwa satani

Abantu benshi uburyo bazi satani siko ameze, satani ni umubeshyi cyane kandi ni umuriganya ntabwo ajya aza rimwe. Iyo umutsinze uyu munsi agutegera ku kindi gihe, we ntabwo ajya arambwirwa, aragukurikira kugeza akugushije mu cyaha iyo utabaye maso. Muribuka ko n’ig ihe ategera Yesu mu butayu yabonye amutsinze amutega ikindi gihe. Satani ntaryama, ntasinzira, ntaruhuka, iyo umucitse uyu munis ahita ategura undi mutego wo kukugushamo kuburyo yabona uko ahitana ubugingo bwawe, niyo mpamvu uba ukwye guhora wiyteguranye intwaro zose z’Imana.

Paulo yandikiye Abafeso 6:11 ‘’Mwambare intwaro Zose z’Imana,kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.’’
Hano Ijambo ry’Imana riradusaba kwambara intwaro zose atabuze nimwe kugira ngo tubashe guhagarara tudatsindwa n’uburiganya bwa Satan, iyo wibagiwe imwe gusa aho niho Satani anyura.

Satani ni umushukanyi cyane, afite amayeri menshi cyane nibishuko byinshi bitandukanye niyo mpamvu dukwiriye kwambara intwaro zose hatabuze n’imwe.
Itangiriro 3:1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose,Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ‘’Ni ukuri koko Imana yaravuze iti Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’’

Umwami Imana yaremye ibintu byose isanga ari byiza iza no kurema Adamu na Eva ibashyira mu ngobyi, Adamu na Eva bari mu buzima bwiza nta mvura, nta zuba, nta nzara nta guhangayika, nta kwibaza ejo bizagenda gute, byagera ni mugoroba Umwami Uwiteka akaza kubasura akabaganiriza bakagubwa neza bafite amahoro yose ntakibazo bafite.

Rimwe umwanzi Satani abona ko bari mu mahoro n’umunezero nawe ashaka uburyo yabavana muri ayo mahoro ashaka uburyo bwose yatuma bahangayika, nuko kunyura kuri Eva amubaza ikintu azi. Ni ukuri koko Imana yaravuze ngo ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi? Iyo ukomeje gusoma kuri iki gice byarageze aho barakirya mu kanya gato basanga bambaye ubusa, Umwami Imana ibona ko bamaze kumenya icyiza n’ikibi ihita ibirukana muri iriya ngobyi.

Aho niho batangiye guhangayika batangira kurya ari uko babize ibyuya, wa munezero urabura, ya mahoro arashira, kwa gusabana n’Umwami Imana bivaho batangira kwiganyira.

Bene data Satani afite amayeri menshi niyo mpamvu Ijambo ry’Imana ridusaba kuba maso no gutwara intwaro zose z’Imana hatabuze n’imwe. Iyo satani akubuze kuri kimwe agushakira ku kindi yakubura ku kazi, akajya mu rugo yakubura akajya mu baturanyi yakubura akajya mu bavandimwe, kugeza no ku mwana wawe wibyariye cyangwa uwo mwubakanye urugo kandi we ntabwo ajya arambwirwa, niyo mpamvu usabwe guhora witeguye wambaye intwaro zose z’Imana kugira ngo udatsindwa n’uburiganya bwa satani.

Iyi niyo mpamvu bidusaba kuba maso kugira ngo tudatsindwa n’uburiganya bwa Satani, Dawidi yanze kwica Sawuli, satani amukurikirana buhoro buhoro kugeza aho yaje kwica Uriya amuziza umugore we Batisheba, mwibuke uburyo Dawidi yari abanye neza n’Imana ariko kuva akimara gukora icyaha nibwo yatangiye kwiganyira abura amahoro ntiyongera kubona umunezero.

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo umwanzi ntakindi cyamuzanye ni ukwiba, kwica no kurimbura.
Biradusaba Kuba maso kugirango Satani atadutwara umunezero w’Agakiza tugahoro dukizwa buri munsi, icyakora ihumure rihari ni uko icyazanye Yesu ari ukuduha ubugingo.

Umwami Yesu abahe imigisha mwese musoma ijambo ry’Imana.