Uburanga bwuzuye agasuzuguro nibyo byamukuye amata ku munwa

Nyuma y’uko umwami Ahasuwerusi
wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi
ukageza Etiyopiya, yizihiwe mu gitaramo cyaberaga ahitwa mu murwa w’i
Shushani, akifuza kuratira bagenzi be uburanga bw’umwamikazi Vashiti
wari mwiza bihebuje, yatunguwe no gusuzugurirwa n’uwo mwamikazi imbere
y’imbaga y’abantu ubwo yangaga kumwitaba ( Esiteri 1:10-12).

Nk’uko bisanzwe umwami aho ava akagera aba yubahwa cyane bitewe
n’ubudahangarwa aba abafite, Noneho rero iyo ari umwami w’abami byo biba
ari agahebuzo kuko we aba arusha abami bandi ayobora icyubahiro, Bikaba
ari nako byari bimeze kuri uyu mwami Ahasuwerusi kuko nk’uko bibiliya
ibivuga ngo yategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, gusa
n’ubwo yubahwaga ntabwo byigeze bibuza umwamikazi Vashiti gusuzugurira
umwami wari umutumyeho ngo aze mu gitaramo ,imbere y’abandi bami
yayoboraga.

Mu by’ukuri aka kabaye agahinda gakomeye ku mwami ndetse no ku
batware b’ibihugu imwami yayoboraga, iki gikorwa kigayitse kikaba
cyarakongereje umwami uburakari bukomeye ari nabwo bwaje gutuma hacibwa
iteka ry’uko Vashiti atazongera kuba umwamikazi ukundi, atazongera
kugera imbere y’umwami ndetse ko hagomba gushakwa undi wo kumusimbura
ufite imico myiza kurusha iye, aribwo baje gutoranya uwitwa Esiteri aba
umwamikazi atyo ( Esiteri 2:1-23 ).

Agasusuguro nk’aka ntabwo kagarukiye kuri Vashiti gusa kuko no mu
minsi ya none bibiliya yita iy’imperuka karacyagaragara yaba ari mu
bakomeye cyangwa aboroheje, yaba ari abafite uburanga bwiza cyane
cyangwa abaringaniye dore ko bibiliya yo ivugango muri iyo minsi bamwe
bazagwa bave mu byizerwa,bite ku myuka iyobya n’inyigisho
z’abadayimoni.... . (1Timoteyo 4:1) bazaba kandi ari abibone, batumvira
ababyeyi babo, indashima, bazaba bikakaza, ari ibyigenge, ...(2Timoteyo
3:1-5).

Ntawareka kuvuga ko ubwenge nk’ubwo Vashiti yakoresheje bwo
gusuzugura umwami bukomoka ku badayimoni cyangwa kuri Satani
w’umushukanyi, kuko byakagombye kuba ishema rye ko umwami agiye
kumuratira abandi batware, ariko kubwo gusuzugura kwe aba yikuye
inkongoro y’amata ku munwa !

Bikwiriye ko buri wese agira umutima uciye bugufi mu buzima bwe bwa
buri munsi bitari ibyo, agasuzuguro no kutubaha byatuma benshi bikura mu
migisha Imana yabahaye bagakorwa n’isoni bitari ngombwa, cyangwa se
bagakururina n’abandi akaga gakomeye, cyane ko no mu bwami bw’Imana bene
abo nta mugabane babikiwe yo, kuko Imana yacu ni iyera kandi izabana
n’abera.

Ernest Rutagungira