Ubuntu bw’Imana ni iki? – Wonderzone

“Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose” Zaburi 118:1.

Wigeze wakira impano utari ukwiriye? Umenye yuko iyo mpano wayihawe ku bw’urukundo! Imana ni nziza cyane, ku buryo iduha ubuntu bwayo kubera urukundo idufitiye.

Ubuntu ni igihe Imana ikwereka urukundo rwayo n’ubwo waba utarukwiriye. Ntushobora kugira icyo utanga kugira ngo ubone ubuntu bw’Imana! Ntiwari ukwiriye gukizwa ibyaha, ngo uhabwe ubugingo buhoraho. Ariko Imana yerekanye ubuntu bwayo ubwo ubwo yagukizaga igihano cy’ibyaha byawe, umaze kwizera Yesu Kristo nk’Umukiza wawe.

Imana kandi yerekana ubuntu bwayo iguha imbaraga ikanakurinda, ikanakwitaho buri munsi. Imana ku bw’ubuntu bwayo iguha imbaraga zo gukemura ibibazo bikomeye uhura na byo mu buzima bwawe. Mbese ubuntu bw’Imana ntibutangaje?

Niba waramenye Yesu Kristo nk’Umukiza wawe, ushobora gushimira Imana yuko yagukijije ku bw’ubuntu. Bibiliya iravuga ngo “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera…” Abefeso 2:8. Ushobora kandi kwiringira Imana buri munsi, ikaguha ubuntu bwose ukeneye ngo ugendere imbere yayo.

Bitewe n’uko Imana ikwereka ubuntu bwayo, nawe ukwiriye kwereka abandi ubuntu bw’Imana. mbese ujya ushimira Imana ku buntu ikugirira mu buzima bwawe?

Wari ukwiriye gushimira Imana ku buntu bwose ikugirira utabikwiriye, ahubwo ku bw’urukundo rwayo gusa.

Imana iguhe umugisha!

The Christian Post