Ubuntu bw’Imana buratangaje!

Mbega uko nakunze ukuntu Yesu yagendaga mu nsisiro, azanye ubutumwa bwiza
bw’Imana kuri bose anakiza abo umwanzi yatwazaga igitugu !!!(Ibyakozwe
n’Intumwa 10 :38). Kubona umuntu utaritaye ku munaniro we, ku bukana
bw’izuba, ku bukomere bw’inzira kugirango amenyekanishe urukundo rw’Imana; ni
iby’igikundiro!

Aratangaje, ntiyasubiraga inyuma ku bwo kurushywa n’abantu; kenshi
yagaragaje impuhwe nyinshi kandi urukundo rwe rwinshi rwagaragariye ku buryo
atihimbarizaga kuzana ubutumwa bw’Imana ahubwo ko we yabaye ubwo butumwa. Ubwo
buntu bw’Imana bwahagurutsaga ibimuga, bugahumura impumyi, ibipfamatwi bikumva,
twibuke aho yabwiye wa mubembe ngo ndabishaka kira (Mariko1 :41) byose
byatumye Yesu aza mu isi byaberaga ko Imana yashakaga kandi igishaka gukiza
ibiremwa byayo.

Nka Mefibosheti na none (2 Samweli 9), tugomba kumenya neza ko turi
ibikoresho byera by’Imana, ntituri abanyabyaha ahubwo turi abahungu n’abakobwa
b’Imana nk’uko mu Befeso 2:4-7 havuga ngo ariko kuko Imana ari umutunzi
w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo
twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwadukijije) ni uko
ituzurana nawe, itwicaranya nawe mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo
Yesu kugirango mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje
byose itugirira neza muri Kristo Yesu.

Ubwo buntu bw’Imana
buhamagarira abantu kwihana kugira ngo babone agakiza n’umunezero uzahoraho iteka
(Abaroma 2 :4), by’umwihariko abakiriye ubwo buntu ni bo bagomba kurangwa
no kugendera mu mirimo myiza.

ISUGI Gloriose/agakiza.org