Ubunini bw’ Imana bungana n’ umubano ufitanye nayo

Umwana w’umuhungu yabajije se ati: "Papa, Imana ni nini bingana bite?"
Se arararama areba mu bicu abona indege abaza umwana ati: "Iriya ndege ni nini bingana iki?"

Umwana arasubiza: "Ni gatoya Papa, biranagoye kukabona neza."

Noneho umubyeyi ajyana umwana ku kibuga cy’indege. Bahagaze bitegeye indege, Papa abaza umwana: "Iriya ndege ni nini bingana iki?"
Umuhungu ati: "Oh, Papa, iyi ndege ni nini biteye ubwoba!"

Noneho Papa abwira umwana ati: "N’Imana nayo ni uko bimeze. UBUNINI BW’IMANA BUTERWA N’INTERA IRI HAGATI YAWE NAYO. UKO UMUBANO WAWE NAYO URI NIKO INGANO YAYO IRI."

Source: social Media