Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 1) Pastor Desire

Mbere y’uko Imana irema umuntu yabanje kumutegurira byose bizamutunga imushyira mu ngobyi ya Edeni , imubwira ko azabitegeka ariko hashize iminsi mike umuntu yica amabwiriza yahawe, bituma umuntu akurwa muri ya ngobyi ashyirwa inyuma yayo, ubukene buba buratangiye kuko Imana yamubwiye ko isi izamera ibitovu n’amahwa, Itangiriro 3:17.

Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira.

1.Twibukeko umuntu wese avuka hari ibyo akeneye bigize ubuzima bwa buri munsi. Umwana wese avuka akeneye kurya nubwo atangira yonka, akenera kunywa, kwambara, no kugira aho aba. Birabonekako abana benshi batabihawe ku rugero rumwe.

Bamwe ntibonse, abandi basanze iwabo ari abakene. Ababyeyi bamwe babitewe n’ubujiji cyangwa ubugome bakajya banywera amafaranga yose abana bakicwa n’inzara. Mu miryango imwe ababyeyi nibo barya neza bonyine. ‘Urugero:’ Umuntu utarashatse kuvuga izina yatubwiyeko nyina atamwonkeje kuko yahise atwara indaya murumuna we, bahita bamujyana kwa nyirakuru yiberaga mu gihugu hagati babaho ubuzima bubi cyane, uwo mwana kenshi yajyaga guhinga akajya atungwa n’ibijumba.
Uwo mwana yaje kurwara bwaki batangira kumuha amafuku n’amahenehene (amata y’impene). Amaze kugaruka iwabo, yabonaga bahashye inyama, abana bakaziryaho rimwe, izisigaye zose zikaribwa na se. Si uyu wenyine, abana benshi ntibahawe ibyo umubiri wari ukeneye bibatera ibikomere mu mitima.

Imana yita kubikenerwa by’imibiri. Yageneye Adamu na Eva ibyo kurya muri Edeni (Itang 2:9) , yagaburiye Abisirayeli mu butayu, ibaha manu n’amazi, rimwe yabahaye n’inyama. Imana yatunze Eliya ahunga kukagezi ka Keriti (I Abami 17;3-4).
Ibitangaza Umwami Yesu yakoze ari mw’isi bifitanye isano n’umubiri birimo: gukiza abarwayi, kugaburira abashonje no kuzura abapfuye.

Amatorero menshi agereranywa n’intumwa za Yesu, uko zasabye Yesu ngo asezerere abantu amaze kubigisha. We yabashubijeko agomba no kubagaburira (Marik 6:36-44).

Amatorero menshi aho kwigisha abantu uko bava mu bukene ahubwo bavuga nk’abigishwa ngo: ‘Basezerere bagende’. Niba Imana yita ku mibiri yacu, ntasoni biteye gusengera ibyo kurya byacu by’uyu munsi (Mat 6:11). Amatorero akwiriye kureka kwihisha mu by’Umwuka akigisha abantu gukora, agashyiraho udushinga tuzanira abantu imibereho. Imana ni umubyeyi wuzuye urukundo(Yako1:27).

Ubutaha tuzarebera hamwe inkomoko y’ ubukene ntimuzacikwe!!!!