Ubuhungiro bwawe mu bihe bigoye.

Kuko abakene n’abatindi, bagiraga ibyago, wababereye igihome, ukababera
ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu (Yesaya 25:4).

Umwami Imana yacu ni we buhungiro n’umunara ukomeye wacu. Ni we mbaraga
z’umukene kandi aha ushonje ibyo kurya. Ni we wenyine ubasha kuguha umunezero wose, ubufasha, umutekano no kurindwa kose ukeneye.

Ntibitangaje ko mu Migani 3:5 hagira hati “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.“ Zaburi 20:7 yo iragira iti “Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu“

Imana yacu nibwo buhungiro bwacu mu bihe by’amakuba. Iturinda ibyanduza by’iyi si ya none. Niba waravutse bwa kabiri, ntukwiriye guhangayitswa n’ibibazo by’ubukungu bwaguye, kuzamuka kw’ibiciro cyangwa se ikindi kibazo icyo ari cyo cyose cy’ubukungu cyangwa cya politike kuko ubwami ukomokamo bugendera ku mahame yo mu Ijuru. Bibiliya iravuga iti:

“Kwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye … “(Abaheburayo 11:7).

Abantu bose bo mu bihe bya Nowa, tudasize n’inyamaswa, bararimbutse ubwo Imana
yarimbuzaga isi umwuzure. Ariko inkuge ya Nowa yo yakomeje kurerembera mu mutekano hejuru y’ayo mazi yarimbuye abanyabyaha. Ukwiriye gusobanukirwa rero ko ikibi, ubuzima bugoye, ibibazo by’ubukungu bikomeye mu isi atari wowe bigenewe; ntugomba gutsikamirwa kandi uri umwana w’Imana. Hagati mu bibazo by’ubukungu bugwa, Imana yo yategetse ubutunzi bwawe. Yamaze kugena ko uzatunganirwa muri ubu buzima.

Nk’uko inkuge yari ubuhungiro kuri Nowa n’umuryango we, Umwami Yesu ni we
buhungiro bw’imiraba: “Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo agakomera“(Imigani 18:10). Buri wese mu nkuge ya Nowa yatunzwe iminsi ijana na mirongo itanu, ariko iyo uje muri Kristo binyuze mu kwimika Umwami Yesu mu buzima bwawe, we arakurinda akagutunga iteka ryose. Kubw’ibyo wange kugira ubwoba kuko Umwami azaguheka akagushyira hejuru y’ibihe bikomeye byose.

Ijambo ryo Kwatura Ngendana n’Umwami mu rwego rw’ubwiza, aho ntunganirwa kandi ibyo nkeneye byose bikaba bihari. Ndi kumva umwuzuro w’umunezero uyu munsi kandi n’iminsi yose y’ubuzima bwanjye kuko Umwami Imana yanjye ari we buhungiro
bwanjye, imbaraga zanjye n’umunara wanjye. Andinda ibingirira nabi n’ibitekerezo bihumanya byo mu isi ya none. Amen.

Pastor Chris