Ubuhinde: Imodoka yari itwaye abakirisitu yakoze impanuka 16 bahasiga ubuzima 50 barakomereka

Abakirisitu mu Buhinde bari mu kiriyo cya bagenzi babo baguye mu mpanuka y’imodoka nini yari itwaye abakirisitu, 16 bahasiga ubuzima abarenga 50 barakomereka.

Imodoka nini itwara abagenzi yakoze impanuka yari itwaye itsinda ry’abakirisitu mu masaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba berekeje mu burasirazuba bwa Khasi mu karere ka Meghalaya mu majyaruguru y’ubuhinde nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BosnewsLife.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’amashyirahamwe ya gikirisitu mu Buhinde Vijayesh Lal yavuze ko iyi modoka nini yari itwaye abakirisitu yakoze impanuka ubwo umushoferi yaburaga feri arangije ashaka uburyo yayihagarika biranga ikora impanuka bamwe bahita bapfa abandi barakomereka.

Iyi mpanuka ikimara kuba abantu 12 bahise bapfa abandi 4 bapfa nyuma yo kugezwa kwa muganga. Icyenda mu bapfuye bari abagore harimo n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13. Abandi 50 bakomeretse harimo n’umushoferi wari utwaye iyi modoka, polisi yahise itangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Iyi modoka yari itwaye iri tsinda mu rugendo rwo gusura itorero ry’abaperespterienne ryo mu gace ka Khasi Jaintia.

Ishyirahamwe ry’imiryango ya gikirisitu mu Buhinde yihanganishije imiryango y’abakirisitu yaburiye abavandimwe n’inshuti muri iyi mpanuka. Avuga ko bazakora ubushoboka kugirango abantu bakomeretse babashe kubona ubufasha bw’ubuvuzi ndetse asaba abantu ubufasha bw’amasengesho kugirango basengere imiryango y’ababuze ababo babashe gukira ibikomere batewe n’iyi mpanuka.

Christian today.com
Tuyishime [email protected]