Ubuhinde: Igiterane cyiswe The Grobal Christian Mission Conference cyaranzwe no guhembuka mu bugingo

IGITERANE CYISWE ‘’THE GLOBAL CHRISTIAN MISSION CONFERENCE ‘’

Igiterane IMBARAGA Z’UBUTUMWA BWIZA Cyateguwe n`abanyeshuri baba mu itsinda Trichy African Fellowship biga mu majyepfo y`Ubuhinde muri ntara ya Tamilnadu cyashojwe kuri uyu wagatandatu taliki 26/02/2016 cyashojwe kikaba cyararanzwe no guhembuka mu bugingo.

Twengereye umuyobozi wiryo tsindana Bwana Twizeyimana Patrick ngo agire icyo yatubwira kuri iki giterane cyateguwe na abanyeshuri b’ Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye bya African?

Umuyobozi wa trichy African fellowship yasubije muri aya magambo: Bwaribwo bwa mbere duteguye igiterane gihuza abanyeshuri biga mu majyepfo y’ubuhinde twafashe umwanya munini wo kugitegura kuko twatangiye mu mwaka wa 2015 dutumira aba Pastor Habyarimana Desire na Pastor Karayega Jean Jacques ndetse na Mr Dominic Ashimwe baturuka mu Rwanda.

Byageze kuwa gatatu ibintu byose bimeze neza aba Pastor nabo bari mu nzira baza usibye ko twaje gutungurwa no kumva ko muri Immigration ya Chennai banze ko basohoka icyo cyatubereye ikibazo gikomeye cyane kuko abatumirwa bari baturutse ma States atandukanye agize Ubuhinde bari bamaze kuhagera twakomeje gusenga no kwizera gukora kw’Imana mu buryo butangaje abantu benshi bibazaga uburyo igiterane kiri bugende nta mwigisha muri iryo joro Imana yahagurikije umuvugabutumwa usanzwe avuga ubutumwa hano muri Trichy mu gihe twari tumaze kumenya ko aba Pastors babashubije mu Rwanda

Iki giterane cyari kitabiriwe n’ abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye Kolhapur bakoresheje amasaha 16 kugira ngo bagere aho icyo giterane cyabereye aba Bangalore bakoresheje amasaha 8 abandi Salem kindambarm namakhal, Coimbator Pondicherry. Abahinde bari baje kumva imbaraga z’ubutumwa bwiza nabo bari benshi iki giterane umunsi wa mbere cyaranzwe no gusenga cyane no kuramya Imana no kuyihimbaza

Igiterane cyamaze iminsi ibiri:

Umunsi wa mbere twigiye hamwe imbaraga z’ubutumwa bwiza aho Evangelist wigishaga mu cyongereza bagasemura mu kirimi gikoreshwa muriyo leta ya Tamilnadu 2 Ingoma 4:8-37 yatwigishije kuri uno mugore w’umushenemukazi wumvaga anyuzwe n’ubuzima yari abayemo avuga ko ibintu byose ari byiza bigatuma areba hafi atabasha kureba kure ngo amenye ikigenzi akeneye turaririmba tugasenga tukaba mu bakristo gusa tukumva ko ibyo bihagije ariko twari dukwiriye kuba mubushake bw’Imana

Umunsi wa kabiri

Wari umunsi udasanzwe aho amatsinda y’abaririmbyi yavuze ubutumwa mu ndirimbo ku buryo abantu bumva icyo giterane kitarangira mu mwanya w’ijambo umwigisha yatwigishije uburyo twanga kwemera gukoresha n’Imana tugakoreshwa uburetwa ni ibindi bintu twarebeye hamwe umugani w’umwami w’ibiti twashoje buri wese yumva akwiriye kwemerera Imana ikamukoresha ntitwange kuyobora ubwoko bwayo ndetse no kuyobora abantu kuri Kristo nyuma basengeye Komite nshya igiye gukomeza kuyobora iryo tsinda.

Twashoje turamya Imana mu ijyana za kinyafurika zarimo ibyino z’Abakongomani ndetse n’Inyarwanda ndetse Abarundi nabo baje kuramya Imana mu muco wabo abitabiriye igiterane bumvaga kitarangira bitewe n’ ibihe byiza byari bihari.

Mu gusoza umuyobozi wa Trichy African Fellowship yashimiye Itorero ryadufashije mu myiteguro rikadutera inkunga tukabasha kugera ku bikorwa bitangaje.

Amwe mu mafoto:







Ntakirutimana Francois/agakiza.org India