Ubuhamya bwa Zamda wakuriye mu idini ya islam

Nitwa KAMPIRE Zamda, ndi umubyeyi mfite abana batandatu, ubu nkora umurimo w’Imana ku Mudugudu wa Mubuga, Paroisse Gatare, Kicukiro, navutse mu mwaka w’1973 mvukira mu cyahoze ari Komini Butamwa I Mageragere, nshaka I Gahanga, mu cyahoze ari Komini Kanombe, nakuze nsanga umuryango wanjye wose usengera mu idini ya Islam, nkurira muri iryo dini ndetse ntozwa ibyaryo ku buryo bwimbitse, nakuze bantoza ko umuntu wese udasengera mu idini yacu ari umukafiri bivuze umuhakanyi

Maze kugira imyaka 12 ndangije amashuri abanza, numvise nshatse kumenya biruseho amahame y’idini ya islam, niga ibitabo bitari bike bivuga ku idini yacu, ku myaka 16 byose nari mbirangije noneho mba umusilamu wuzuye mbona burse yo kujya kwiga idini muri Palestine ariko umusore twakundanaga icyo gihe arambuza nanjye ndamwumvira nanga kumubabaza mpita `ntangira gushyingira abakobwa mu muco wa ki islam kuko nari narabyize.

Bimwe mu byaha byari byarambase nkiri muri iyo myaka harimo ubwibone bukabije kuko mu idini ya islam abakobwa bemerewe kwisiga ibintu bishoboka byose kugirango umusore ababenguke, ubwo rero narabyisigaga koko nkasigara meze nk’akavurivundi ariko nkibwira ko aribwo nsa neza, nisigaga ibirungo by’amoko yose ubundi nkambara amaherena ane ku gutwi kumwe n’irindi rimwe ku zuru

Nanywaga itabi ku buryo bukabije nkagenda mu nzira ndi umukobwa w’inkumi nkaritumura nta kibazo, sinigeze ngira icyaha cy’ubusambanyi kuko nashyingiraga abakobwa noneho bashwana n’abagabo babo nkajya kubunga, rero mu byukuri narinzi uko bubaka urugo

Igihe cyarageze mfata ikaye n’ikaramo nshyiraho amabwiriza agenga umusore tuzabana uko azaba ameze, ibi rero byatumye mbenga abasore benshi bagera kuri 35 kubera ko ibyo nabifuzagaho bitakunze

Ubwo naje gushaka umugabo mfite imyaka 19 nshaka umugabo wari wujuje ibyo nifuzaga, nkigera mu rugo rwanjye rero njye n’umugabo twagiye gusura databukwe, tugezeyo arambaza ati so yakwise nde ubundi? Ndamubwira nti nitwa kampire, ahita ambaza ati ese natwe uzaduhira? Nti yego, ati ese uyu mugabo wawe yakubwiye ko namwise nde?

Nti yitwa Gumyusenge, arambwira ati nashatse nyokobukwe nsenga, mbyara aba bana harimo n’umugabo wawe nsenga, mbarera nsenga, ati none amasengesho yanjye nyasoreje aha ubwo nukomeze usengere umugabo wawe ari we muhungu wanjye

Mabukwe nawe yambwiye amagambo make ati uyu muhungu wanjye ubona ntiyigeze yahira ubwatsi bw’inka, ntiyavomye, ntiyazanye udukwi ati cyakora yahoraga asimbuka urugo atashye mu gicuku bagashaka kumurasa ati yatahaga ijoro none Imana ishimwe abonye umugore ati rero mukazana wanjye ugende wubake neza ati ariko uyu mugabo wawe nabona amafaranga ujye umugendera kure kuko yaka adakongejwe umuriro

Twaratashye mubaza igisobanuro cy’ibyo bambwiye ariko aranyihorera, ubwo twakomeje kubana ariko nkagenda mbona atanyitayeho hashize amezi atatu ambaza niba narasamye ndamubwira nti birashoboka, tujya kwa muganga dusanga narasamye ahita qanyohereza mu rugo arambwira ati uteke kare ndashaka ko uyu munsi tuganira, ndataha ndateka ntegura ameza araza turarya

Tumaze kurya arambwira ti mbabajwe n’uko utwite umwana wanjye kandi mu buzima bwanjye sinigeze nifuza kuzabana n’umuntu umeze nkawe, ambwira umugore yifuzaga kuzabana na we nsanga koko nta na kimwe mfite mu byo yashakaga, ubwo arambwira ati narambuye amaso nkubona hano ariko sinzi uko byagenze, ati none rero unyihanganire ntukamfate n’umugabo wawe, ugume aha kuko untwitiye umwana, ariko si ndi umugabo wawe

Yamaze kumbwira ayo magambo numva nsa n’uwikoreye isi, numva ndiyanze burundu, nitakariza icyizere burundu, nibaza uwo ndi we biranyobera, nibaza impamvu nkiriho, ndashoberwa burundu ndagenda ndananuka burundu npfa mpagaze mabukwe akabaza umuhungu we impamvu yampindanyije akamubwira impamvu, yubana muri ubwo buzima umwana wa mbere avuka muri ubwo buryo

Mu byukuri twararaga mu gitanda kimwe ariko dusa n’abatandukanye gusa mu gihe gitunguranye nkumva nongeye guhabwa poromosiyo nkasabwa kuba umugore bikaba rimwe mu mezi menshi ariko muri ako gahe gato nabonaga nahitaga nsama, umwana wa kabiri avuka ari uko bimeze mbyara uwa gatatu ariko bimeze, tumara imyaka itandatu ari uko bimeze

Umugabo arandushya, arananiza mu buryo bwose, antegeka guhinga ariko sinkasarure, ngeze aho numva naniwe neza nkamuhendahenda nkamusaba imbabazi nti wambabariye rwose niba hari icyaha nakoze ko ntazongera ariko bikaba iby’ubusa, ubuzima buragenda bumbana bubi nkajya guhinga nkahingurana amazi ku mutwe, umwana mu mugongo

Igihe kiza kugera nsurwa n’umugore w’inshuti yanjye mubwira ibibazo mfite mu rugo arangije aboneraho noneho ahita antwarira umugabo ku mugaragaro bakabana hanze, noneho bya bindi namubwiye akagenda akabibwira umugabo, yataha akankubita bikabije, nanjye ndagenda mba umuntu mubi cyane, kuko sinari nkifuza ko papa rukman abaho numvaga naramwishe burundu

Ikindi ni uko ntari ngifitwe urukundo rukunda abana banjye ariko byagera ku w’imfura witwa rukman nkamwanga urunuka kuko yasaga na se fotocopie ku buryo iyo yakoraga ikosa namukubitaga nta cyo nitayeho, nkamutuka cyane nkamutoteza kandi ari imfura yanjye ariko byose bigaterwa n’uko se yari yarampemukiye cyane

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Zamda yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we……

Liliane [email protected]