Ubuhamya bwa MUKAMANA Rehema wamaze imyaka 22 arwaye umutwe udakira

Nitwa MUKAMANA Rehema ndi umubyeyi mfite umwana umwe, ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu narwaye indwara nyimarana imyaka 22

Kubera ko muri Genocige yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 nahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye ntagiye kwinjiramo uyu munsi, naje kugira ikibazo ndwara umutwe udakira ari na wo naje kumarana iyo myaka yose

Umutwe narawurwaye burundu ku buryo kwiga kwanjye byari ikibazo ariko nza kugira amahirwe ndangiza amashuri yisumbuye ku buryo bukomeye ngiye muri kaminuza birananirana kubera umutwe, ishuri ndarireka, umutwe noneho uba umutwe neza neza, mu rugo bakoresha uko bashoboye baramvura biranga ahubwo ngeze aho mba ikiragi, kuvuga birananira, icyo kibazo nkimarana amezi atandatu nzenguruka ibitaro bitandukanye biranga pe, Byaje kuba ngombwa ko ikigega Farg kindihira iti ke njya kwivuriza mu buhinde, ngezeyo baragerageza ububabare bw’umutwe bwanga gukira ariko ndongera ndavuga, ariko nkababara umutwe ku buryo bukomeye

Bimwe mu byo nibuka iyi ndwara yanteye harimo kwiyanga ndetse no kwanga abandi kubera ububabare bwinshi nabaga mfite, kugeza ubwo natekereje no kwiyahura inshuro zirenga enye ariko Imana impagararaho, nahoranaga umushiha mwinshi numvaga ntifuza kuvugana n’umuntu numwe, nkumva sinshaka kurya, mbese numvaga ntari umuntu

Ikindi kintu gikomeye nuko numvaga mu buzima bwanjye nshaka guhora ku rwibutso rwa genocide ngo nsuhuze mama, papa na bakuru banjye bishe muri genocide, n’iyo nararaga ntageze ku rwibutso narababaraga kuko numvaga kuryama ntabasuhuje ari ikosa rikomeye, urumva ko mu byukuri nubwo ntirukaga ku musozi ngo mvuze induru cyangwa niyambike ubusa ariko mu bigaragara nari narasaze

Maze kubona ko nta handi ntegereje amakiriro, nayobotse amatorero atandukanye nzenguruka ahantu henshi ariko rimwe ngiye guhaguruka ngo bansengere numva ibintu bimbuza guhaguruka ndwana nabyo umwanya munini biranga neza, nkomeza kugerageza ariko ngiye kumva numva izindi mbaraga zirampagurukije ndagenda baransengera

Icyo gihe narahagurutse ndagenda ariko mu gihe ntegereje ko bangeraho ngo bansengere numvaga ndi gushya umubiri wose, umukozi w’Imana andambitseho ikiganza numva ikintu kiremereye cyane kimvuye ku mutwe, iryo joro ndataha ndasinzira kandi ubusanzwe ntarajyaga nsinzira, n’iyo nasinziraga ho gato cyane niroteraga iby’abapfuye gusa akaba ari byo mporamo ubuzima bwanjye bwose cyangwa se nkanywa ibinini bisinziriza

Uyu munsi ndashima Imana yo mu ijuru ko nakize burundu indwara y’umutwe udakira nari maranye imyaka 22, ubu ndanezerewe, ndaryama nkasinzira neza cyane, sinkirota iby’abapfuye cyangwa ngo numve nifuje kujya gusura amagufwa yabo ku rwibutso

Numva ngiye gukorera Imana nk’umuntu uzapfa ejo kugirango mbyaze umusaruro igihe namaze ndi mu mwijima w’uburwayi satani yari yaranteje, uyu munsi nanjye numva ndi umuntu nk’abandi bose maze ukwezi kose ndi muzima Imana ishimwe yarankijije inkura muri karande z’umuryango n’amoko yari yarambase
Amen!

[email protected] .org