Ubuhamya bwa GAKUMBA Augustin ufite ubumuga bwo kutabona(igice cya kabiri)

Maze kugira imyaka 24 naje kwinjira mu cyumba cy’amasengesho nsanga hari imbaraga z’Imana kuko nari umunywi w’itabi. Ndi umunywi w’inzoga, naribaga ndibuka ko igihe kimwe papa yansanze mu giti cy’amacunga ndi ku kumwiba agiye kuntera icumu asanga namanutse, ubwo nagiye muri icyo cyumba baransengera ariko nanga gukizwa ndataha, umunsi umwe mama antumye inzoga nibwo numvise ijwi rimbwira ko biteye isoni kunywa inzoga ngeze mu rugo mbabwira ko ntazongera kunywa no kujya kugura inzoga

Nza gusubira muri cya cyumba ndatura ndihana ntangira urugendo rwo gukizwa ninjira mu gusenga Imana cyane, ndayishaka n’umwete wose nkumva nkunze bibiliya cyane ariko nkagira ikibazo cyo kutamenya ibyanditsemo, nshaka Imana nkajya nsenga amasengesho y’uburyo bwose nsaba Imana ngo izandukure amagambo ya bibiliya iyandike mu mutwe wanjye kuko nari nziko ishobora byose

Igihe kigeze nza kumva umuntu antumweho ko Imana imubwiye ko igiye kunyigisha bibiliya, ariko ubwo mu rugo intambara zari nyinshi cyane kuko nari narakijijwe, navaga gusenga nkabura unyakira ngategereza ko bangaburira ngaheba, mbese byari bikomeye ariko Imana ibana nanjye, ndibuka ijoro rimwe bari barantesheje agaciro ndaye munzu njyenyine numva ijwi rirambwiye ngo haguruka, ndahaguruka ntangira gusenga ngendagenda mu nzu hose ngeze mu muryango nkandagira ikintu nkagirango ni umwenda bataye hasi

Urumva sinarebaga, ubwo nashakaga kumanura ikiganza ngo nkoreho nkumva intoki zihinze umushyitsi nkabyihorera ngeze aho numva ijwi rimbwira ngo erega iyo ni inzoka wakandagiye, ubwo nahise nsubira ku kariri nari ngiye kuryamaho mfite ubwoba bwinshi ndasenga cyane ariko nsengana ubwoba bukabije ntekereza ko iri bunsange aho ndi ariko hashize umwnya ndi gusenga numva mpawe imbaraga ntangira gusenga ntegeka ya nzoka ngo ntive aho iri irindire bayice, ubwoba burashira ndasohoka nyinyuraho njya gukomangira abandi aho bari bari, papa aranyitaba ndamubwira nti muze mwice inzoka iri hano papa aranseka cyaneeee ariyamira ati ruhuma warasaze, ati umuntu utabona ubwiwe n’iki ko hari inzoka?

Nakomeje kumuhamiriza ko ihari yanga gukingura ngo aze ayice, iminota ishira ari15 yanze kuza yumvise murembeje arabyuka acana itara araza ati ngaho yinyereke, ndamubwira nti sunika urugi urayibona iruhande rw’igikuta, asunitse urugi atangazwa no kuyibona ntaho yagiye, arayikubita arayica arayisohora ayitwikirira ahantu bukeye abyuka atanga ubuhamya avuga ukuntu Yesu ari mu rugo rwacu yicuza inkoni zose yankubise, ibiryo banyimye ahita ampa uruhushya rwo kujya gusenga ntangira umubano wanjye n’Imana noneho nta bwoba mfite hashize igihe kinini ariko Imana iza kunkura ku izina rya ruhuma, amazina yanjye barayamenya

Imana itangira kuntuma imbwira kujya I Kigali kubwiriza umuntu witwa kazimiri wari umusinzi akora mu kabari gakomeye Imana irantuma njyayo ndanamubona, bukeye umuturanyi anjyana mu isoko ngo njye gusabiriza ariko ngezeyo ntangira kuvuga ubutumwa aho mu isoko, ndababaza nti ariko ko numva muvuga imyambaro n’ibyo kurya, nta Yesu uba muri iri soko? Batangira kumbaza ibibazo byinshi nkabasubiza mu ijambo ry’Imana nkababwira ama pages basomamo ijambo ry’Imana bagasanga nibyo, ndabwiriza cyane abantu barakizwa

Nkomeza kujya ahantu henshi cyane hatandukanye, nza kugaruka I Kigali kwa kazimiri ndamubwiriza arakizwa, umugore we arihana n’umukozi, umurimo w’Imana uraguka muri Kigali ariko nari nararwaye umwingo munini nyuma Imana iza kuwunkiza, umurimo w’Imana uraguka cyane, nkorera Imana nivuye inyuma, nza guhabwa isezerano ryo gutura i Kigali igihe kigeze nza gutura I Kigali mu nzu yanjye bwite nahawe n’umuntu nkakorera Imana ntari butahe ngo ndye, ndashima Imana ko ntigeze nsabiriza na rimwe mu mujyi wa Kigali

Ndashima Imana yagiye indenza imfu nyinshi zitandukanye zirimo gukubitwa, kugwa mu mwobo wa metero zirindwi, kwicwa n’inka n’ibindi byinshi
Igihe cyaje kugera rero Imana integeka gushaka umugore ariko nkayibwira ko ntacyo kumutungisha mfite ariko ikomeza kubimpata imbwira ko uwo nzakunda nzamuboneraho umugisha, ubwo naje gukunda umwe mu bakobwa twakoranaga umurimo w’Imana ndamukunda ndetse ndanabimubwira mubwira ubuzima bwanjye bwose bubi, ndamwibwira wese ndangije mubwira ukuntu niyemera kunkunda azahura n’ibibazo bikomeye

Hashize icyumweru kimwe aragaruka arambwira ati bya bindi nabyemeye, mpita ntangira urugamba bwo gutangiza umushinga w’ubukwe ndibuka ko nkimara kwiyerekana mu rusengero nta n’umuntu wigeze aza kunkora mu ntoki kuko ntangije umushinga mwiza gusa twateguye ubukwe nkumva ndashaka ko ku musozi w’iwacu ariho habera ubukwe abantu bakihana

Ndibuka ko nakoze ubukwe bwiza cyane, byari bimeze nk’igiterane abantu barihana gusa nkimara gukora ubukwe genocide yahise iba abo mu rugo bose barashira nsigarana n’umudamu wanjye I Kigali twabyaranye abana barindwi ariko umwe yaratashye Imana iradushyigikira cyane ntacyo twari tubaye abana basigaye bariga neza nta kibazo gusa mu minsi yashize Imana yemeye ko umudamu wanjye nkunda cyane ataha ariko byose birushaho kutuzanira ibyiza kandi ijambo ry’Imana riravuga ngo mu bibaho byose duhore dushima

[email protected]