Ubuhamya bwa Bishop GACURA wamugaye akiri muto

Nitwa GACURA Canisius ndi umushumba w’itorero nyabugingo worship center, nishimiye kubagezaho ubuhamya bwanjye uyu munsi

Navutse mu mwaka w’1978 mvukira mu gihugu cya Uganda , mu byukuri umuryango navukiyemo wari umuryango utajya ujya mu rusengero ahubwo benshi muri bo bakoraga ya mihango ya gakondo irimo kubandwa, kuraguza n’ibindi, kuko ubu nabonye abapfumu baragura, narabibonye byose

Ubu tuvugana ngendera mu kagare nubwo ndi pastor, umurimo w’Imana nywukora nicaye kuko nagize uburwayi ari nabwo bwaje kumviramo ubumuga ubu sinjya mpaguruka, uko byagenze rero ndibuka ko hari mu mwaka w’1985 ubwo mu gihugu cya Uganda hari harimo intambara bigatuma abantu batinya kunyura mu muhanda bakinyurira mu bihuru

Icyo gihe rero nanjye nari mfite imyaka irindwi nari ndagiye inka ndi kumwe na data wacu , noneho ebyiri muri za nka zirabyara data wacu arambwira ngo nihute njye kubwira mu rugo ko inka zabyaye ndagenda, icyo gihe twari mu birometero bitanu uvuye mu rugo, ubwo naragiye ngeze mu nzira ndibwa n’inzoka y’impiri ako kanya umubiri wanjye wose uhita uhinduka icyo gihe byari ibintu bigoye cyane kugirango ngere mu rugo kuko kugenda sinabishoboraga ndataka cyane ariko sinari mfite uwantabara kuko ari mu rugo bari bazi ko ndi kumwe na data wacu kandi na we yari aziko nageze mu rugo,

Nabuze uko ngenda ndikurura biranga ariko ubwo nendaga kugera mu rugo nza gutaka cyane mvuza induru papa aza kuntabara aranterura anjyana mu rugo namaze ibyumweru bitatu ntajya kwa muganga ahubwo bampa imiti y’ibyatsi ngo barebe ko nakira ariko ubumara bw’inzoka buragenda bwuzura umubiri wanjye kuko muri ibyo byumweru bwari bumaze kugera mu gituza

Mu byukuri nabonye inyo zijoga mu mubiri wanjye nkabona amagufwa arimo aratakara nyareba kuko hari mu gihe cy’intambara nta n’aho wabona ujya kwivuriza, numa yahoo papa amaze kubona ko ikirenge kigiye gucika anjyana kwa muganga hashize amezi abiri ndi kwa muganga ndakira neza ndongera ndagenda.
Mu mwaka w’1986 rero nibwo naje kurwara indwara yaje no kumugaza, ndibuka ko nafashwe n’iyo ndwara saa kumi n’imwe za nimugoroba ndibwa mu ngingo zose ku buryo byagiye kugera saa mbiri z’ijoro ntabasha kwiyegura, bishatse kuvuga ko mu masaha ane yonyine nari maze kubona ubuzima bwanjye bujya mu kaga kuko sinabashaga no kubyuka ngo nicare, ubwo muri icyo gihe baramvuje birananirana, bavuga ko ndwaye imbasa ariko kumvura biranga

Benedata ndagirango mbabwire ko nagize ububabare bukabije cyane ku buryo ujoro rimwe naribonagamo umwaka wose kubera kuribwa ahantu hose nkataka ariko singire untabara kuko no mu rugo bari barabuze icyo bankorera igihe cyaje kugera rero ndamugara kuko nabaga ntabasha no gukandagira ariko bakomeza kunjyana mu bavuzi ba gakondo ari nabo bankoreraga ibya mfurambi

Aba bavuzi bampagarikaga ku ngufu ntabishoboye, nahagarara imbaraga zikabura nkagwa ubundi bakampagurukisha inkoni, mwa bantu mwe narakubiswe nkubitwa ntazi icyo nzira mu rugo nab o babibona bakibwira ko ari bwo buryo bwo kumvura ndakubitwa inkoni nyinshi bashaka ko mpagarara kandi ntakibishoboye, narakubiswe wakongeraho n’ububabare nabaga mfite nsanga ndi mu mubabaro uhoraho, ndataka ariko sinagiraga uwo kuntabara

Igihe cyarageze kumvura bankubita birabananira uwamvuraga abwira papa kuncyura bagategereza igihe nzapfira, ubwo nageze mu rugo mba aho, umunsi umwe umuturanyi aza kubwira nyogokuru ati ariko uyu mwana ko akomeza kubarushya cyane mwamuhaye umuti agapfa ntakomeze kubarushya ko atazabaho? Ndashima Imana itaratumye mpfa uwo munsi

Nyuma y’umwaka rero naje kwiga kwicara, niga kuva aho ndi nkagera ku muryango ariko ngahorana agahinda kenshi cyane, najyaga ndara mvuza induru nibaza impamvu Imana yangize ityo, ubwo rero naje kwiyakira uburwayi bw’imbasa bunsigira ubumuga ubu simbasha kugenda

Ariko ubu ndashima Imana yo yangize gutya ikemera ko mera gutya byari gushoboka ko nicwa na ya nzoka ariko ntibyakunze, byari gushoboka ko nicwa n’inkoni nakubitwaga ariko sinapfuye, byari gushoboka ko nicwa n’iseru cyangwa imbasa ariko sinapfuye Imana ihabwe icyubahiro yo yandinze

Igihe kimwe nigeze kwicara nibaza ubuzima bwanjye uko buzagenda, ndeba ukuntu ntigeze niga ndeba ukuntu ntabasha kugenda, nkabona utwana duto turavuka tugahita twiruka nkibaza amaherezo y’ubuzima bwanjye nkayabura, ndavuga nti ese ubu nzaba umugabo? Mbese nzashaka umugore? Nimushaka se nzabasha kubyara abana? Nimbabyara se nzabasha kubarera bakure? Namaze kubona ko nta gisubizo nkuye muri ibyo bibazo byose mpita nyoboka itabi urumva ko nari maze kuba umusore kandi ntabasha guhaguruka, najyaga ntuma abana itabi nkarinywa ngo ndebe ko nasinzira bikanga ngeze aho ntekereza kwiyahura ndetse ndagenda ndabigerageza ngeze ku ruzi…….

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko GACURA yaje guhura n’Imana

[email protected]