Ubuhamya bw’uwahoze asengera mu idini ya islam: igice cya kabiri

Ubwo yahise amfata akaboko anjyana ku mushumba w’itorero yasengeragamo, mpageze umushumba ambaza ikibazo mfite ndamwihorera maze wa mugore wamperekeje ansaba gusubiramo ibyo namubwiye turi mu nzira, ubwo nahise musubiza nabi ndamubwira ngo icyo nshaka nuko unjyana kwa wa mugabo witwa Yesu nta kindi, ubwo uwo mugore yahise ampumuriza ambwira ko uwo mushumba ari umukozi wa Yesu kandi ko ari bumungezeho, nuko noneho mutekerereza ibyambayeho ariko mpita nongera ndamubaza nti ese Yesu atuye he?

Umushumba yahise ambwira ko Yesu atuye iwe maze musaba kumumbwirira ko mushaka, ahita ambwira ko Yesu aboneka ku wa kabiri , ku wa kane no ku cyumweru mu gitondo, ubwo nasubuye mu rugo mfata umwanzuro wo kuzagaruka ku wa kabiri, uwo munsi ugeze rero nagiye gusenga maze uwo munsi umuntu wari wigishije avuga ibijyanye n’ubuzima bwanjye bubi gusa, mpita nkeka ko ari wa mugore wabimubwiye cyangwa se Yesu kuko azi aho ntuye, kuva ubwo nahise mfata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye.

Kuva icyo gihe nahise numva umubiri wanjye wose uhindutse, mu maso haracya, numva Yesu yuzuye umutima wanjye nezezwa n’uko ambabariye ibyaha byanjye,kuva ubwo mpita ninjira mu bihe byiza byo gusenga ntangira gusengera umugabo wanjye ngo azagaruke mu rugo kandi na we yakire Yesu, hashize amezi atari macye, umugabo wanjye yagarutse mu rugo gufata bimwe mu byangombwa bye, akigera namwakiriye neza ndamusuhuza ariko ntiyanyikiriza nshaka kumubwira ko ubuzima bwanjye bwahindutse ariko anyima umwanya,

Mu gihe ari gusohoka mu rugo ngo yigendere navugiye mu mugongo we nti mu gihe uteri uhari Yesu yaje kunsura ndamwakira none ubu narakijijwe, yahise ahindukira vuba andeba mu maso maze arambwira ati “subiramo ibyo uvuze” nanjye rwose mbisubiramo nishimye ahita rakara cyane ahita atangira kunkubita ariko mu gihe ari kunkubita nkavuga nti alleluyaaa biramushobera arekera aho kunkubita, nkuye intoki mu maso kuko nari nazishyizemo kugirango adakubita mu maso nsanga ari kundeba ndongera ndavuga nti alleluyaaa, ahita yiyamira ati "Astaghfour’ llah" ahita avuga ati reka nze mu kanyagato tubonane.

Yaragarutse arambaza ati uzi ikingaruye? ndamubwira nti ntago nkizi, yahise atangira kunkubita bundi bushyaarankubita bimwe bikomeye arangijeajya kubwira inshuti n’imiryango ko nabaye umuhakanyi guhera uwo munsi umuryango uranca burundu,Hashize imyaka umunani , Yesu angarukaho mu gihe nahoraga nsengera umugabo wanjye ngo agaruke, nsendra mabukwe wanteranyaga n’umugabo ngo akizwe, nsengera n’umuryango wanjye wanciye, ubwo nyuma y’imyaka umunani mbona umugabo wanjye argarutse agarukanye n’ibye byose maze ndamubwira nti ni karibu aranyikiriza numva sinzi uko mbaye kwiyumanganya birananira ariko ntera alleluia nyinshi ndongera ndiyumanganya.

Nyuma yo kutagira imiyoborantanga naje gusama

Nyuma y’imyaka icyenda umugabo wanjye agarutse mu rugo, Imana yaje kunkorera igitangaza gusa umugabo ntiyambuzaga gukizwa ariko yambuzaga kubikora mu gihe ahari, ubwo mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa cyenda umugabo agarutse,nagiye mu cyumba maze ndasenga ngiye kumva numva ijwi rirambwiye ngo “ mwana wanjye ishime unezerwe kuko ugiye kuzashyira umwana ku ibere ryawe alleluyaaaaaa, ubwo narishimye ntangira guhimbaza Imana aho mu cyumba nkajya nshaka uko nabimubwira ariko nkabibura bigeze aho mubwira ko mfite ibimenyetso binyereka ko nshobora kuba narasamye ahita anyohereza kwa muganga kureba ko ari byo koko ariko yari amaze kumbwira ko nibasanga ntwite Imana yanjye izaba Imana ye.

Ubwo twagiye kwa muganga tugezeyo umugabo abwira umwe mu baganga bari aho ko ngo ndi umukozi we kandi nkaba namubeshye ko ntwite , barampima ibisubizo bije muganga avuga ko asanze ntwite ubwo umugabo wanjye ahita amusimbukira arasakuza cyane n’ibyishimo byinshi cyane yibaza ukuntu ntwite kandi nta miyoborantanga ngira ariko benedata ntago yari azi ko urwandiko rwandegaga Yesu yari yararuciye maze akishyura imyenda yanjye alleluyaaaaaaa.

Ubwo umugabo wanjye ahita abwira abari aho bose ko ntari umukozi we ahubwo ndi umugore we maze mu gutaha, umugabo utarashakaga ko ngenda iruhande rwe atangira kumbira ngo ngende buhoro ntaza kubangamira akana kari mu nda, ahita ntegera taxi voiture tugeze mu rugo ambwira ko ashaka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we arangije afata za mpapuro zo kwa muganga azijyana mu miryango yacu agenda abawira inkuru nziza yuko ntwite maze ya miryango itangira kungarukira
Ikiganza nicyo cyari gifite umwana mu nda.

Ubwo twaje gusubira kwa muganga kubaza uko umwana ameze mu nda kandi nta miyoborantanga ngira maze batangira kunsuzuma ariko bareba bakabona mu nda harimo ikiganza giteruye umwana, abaganga baribaza birabayobera neza neza ariko ndababwira nti iki kiganza ni icya Yesu, ubwo igihe cyarageze Imana imbwira ko nzabyara ku wa kane umugabo na we ahita yaka uruhushya kugirango agumane nanjye, kuri uwo wa kane nko mu ma saa tatu z’ijoro nibwo nabyaye umugabo wanjye yibonera umwana amanuka n’amaso ye maze ku bw’amahirwe asanga barasa ahita agira ibyishimo bitavugwa.

Ahita atangira kubibwira abantu bose ko nabyaye maze mama wanjye abyumvise aza kureba abonye aho ndyamye ndi kumwe n’umwana iruhande rwanjye ahita asakuza cyane ati mwana wanjye Imana yawe niyo izaba Imana yanjye alleluyaaaa, ubwo twahise tuba abantu batatu bakijijwe mu muryango wanjye , umuhungu wacu a mbere tumwita Kwizera kuko umuntu azabeshwaho no kwizera, nyuma y’uwo mwana wa mbere twatwaye uwa kabiri, hanyuma ku nda ya gatatu Imana imbwira ko ntwite abana batatu ndakomeza ndabyara kugeza ubwo nabyaye abana 15 kuko mu mwak wa2007 umwana wanjye wa 15 yari afite imyaka 15.

Nyuma y’igihe gito umwana wanjye wa 13 yari afite imyaka 9 yaje kurwara bikomeye ariko arwara dufite ivugabutumwa ry’ibyumweru bitatu ahantu kure abantu bashaka kumbuza ariko mbabwira ko Atari njyew ukiza ko ahubwo ari Imana, ubwo naragiye hashize ibyumweru bibiri bambwira ko yapfuye ndababwira nti hoya sibyo ahubwo arasinziriye, ariko bamara amatsiko rwose bambwira ko ari no muri morgue ubwo mpita njya kureba uko bimeze ngezeyo nsanga…........................................

Liliane [email protected]