Ubuhamya bw’uwahoze ari umutinganyi, umusambanyi, umurozi n’umujura

Nitwa NGENDAHIMANA Japhet iwacu ni mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza ariko ndashima Imana yankuye kure burya koko nta kure habaho Imana itakura umuntu nta na kure habaho Imana itageza umuntu, ndashima Imana yankuye ahakomeye njyewe umwana w’umuntu ntari kwikura niyo mpamvu nejejwe no kubasangiza ubu buhamya kugirango bugire aho bubakura n’aho bubageza

Njyewe rero ubusanzwe nkomoka mu muryango w’abana 12, muri abo bose icumi barapfuye hasigara abana babiri ari bo njyewe na mukuru wanjye umwe tubana gusa mbere yaho gato mama yaje gupfa ariko apfa akijijwe rwose, icyo gihe rero papa byaramukomereye aza kuva mu idini ry’abarokore yigira muri islam agezeyo rero nibwo byatangiye gukomera atangira kunyigisha kwiba inkoko nkoresheje indobani aho nafataga ikigore nkakishyiraho umugozi ubundi inkoko yarya ikigori ikamirana n’umugozi ngahita nkikurura nkinjiza mu nzu

Nkomeza kuba muri ubwo buzima nigishwa na papa kugeza aho najyaga ninjira mu mazu y’abandi nkiba ubundi nkasohoka, nari maze kugira ubunararibonye mu bujura kuko ninjye muntu wari ruharwa mu karere ka rusizi, ibyo narabikubitiwendetse ndanabifungirwa inshuro ntabara, igihe cyaje kugera rero papa ambwira ko maze kuba mukuru arambwira ati rero ubu ugiye guhindura akazi ati ndashaka ko utangira gusambana kandi ukabifatanya no kuroga

Ibyo yabimbwiraga kuko na we ubwe yararogaga kuko yari afite uburozi yakuye muri Tanzania, yajyaga aroga abantu abahuhereye, ubundi akabatega mu nzira, ubundi agacuragura, ubundi akabyohereza ku mabati, yajyaga agendera ku gataro, mbese yari umuhanga mu kuroga akoresheje uburyo bwose kuko ndibuka ko iwacu twari dukize ariko nta wabashaga kutwiba kuko uwajyaga kuza yasangaga inzu yacu iri mu mazi kandi mu byukuri atari ko bimeze

Ubwo yatangiye kunyigisha uko baroga n’uko basambana, andasaga imiti myinshi ambwira ko ngomba kujya nsambana unaniye nkamuha uburozi akanyemera kandi uwo nasambanaga na we wese yahitaga ahinduka indaya ku gasozi, nahise ntangira gusambana nkajya mu rugo rw’umugore n’umugabo ngatwara umugore tugasambana kandi umugabo ntamenye ko namutwaye

Gusambana no kuroga byaje kuba akamenyero, nkohererez abagore batwite ubucurama inda zikavamo cyangwa bose bagapfa, bimaze kuba akamenyero urumva ko njyewe nari nk’igikoresho cya papa kuko icyo yantegekaga gukora naragikoraga, natumwe mu nsengero nyishi abakobwa beza benshi ndabagusha turasambana kandi bagakomeza kuririrmba no gusenga n’ibindi

Ndibuka rimwe hari umukobwa umwe waririmbaga muri korari aririmba neza cyane ariko njya kumugusha sinakoresheje imbaraga zikomeye kuko naje gusanga Atari akijijwe na gato nubwo yaririmbaga neza

Ubwo papa amaze kubona ko ndi kabuhariwe mu gusambana no kuroga yampinduriye imirimo amnbwira ko agiye gupfa kandi ko azapfa njyewe ntahari ambuza kuzamuhamba nanjye sinamubaza impamvu arangije anyigisha gukora icyaha cy’ubutinganyi ambwira ko ari njyewe uzamusimbura mu mugambi afite yo kurimbura isi ku buryo bwihuse, amaze kumbwira gutyo

Arambwira ngo nimpfa uzahita ujya I Kigali gukomerezayo akazi ariko mbere yuko ujyayo ngiye kukohereza muri gereza nkuru ya rusizi ubanze wigisha abantu nk’ijana gutingana, ubwo iccyo gihe nagiye kwiba njyanye njyanye na mukuru wanjye kandi papa yari yarambujije kujyana n’undi muntu, icyo gihe rero kuko nari narenze ku itegeko yahise ambwira ko ngombakujya muri gereza ubusanzwe baramfungaga nkifungura ariko icyo gihe naragiye mperamo

Ngeze muri gereza rero ntangazwa nuko ubutinganyi ngiye kubigisha nasanze babuzi kundusha, nabaye muri gereza imyaka itanu ndatingana birtinda abatabizi ndabigisha barafata papa aza gupfa ntahari baramuhamba noneho nsigarana n’umuzimu we ni we wanyoboraga ibyo nkora, nyuma y’imyaka itanu naje gufungurwa ndataha ngeze mu rugo papa aza mu ishusho y’umuzimu arambwira ngo singushaka I rusizi njeneye ko ujya I Kigali

Nahise nza Kicukiro kwa mubyara wanjye abonye imyitwarire yanjye aranyirikana nsnga abasore bagenzi banjye I nyamirambo ndahaba, ndahava njya ahantu henshi hatandukanye nkora icyaha cy’ubutinganyi ndetse n’ubusambanyi ariko bene data ndababwiza ukuri nimusenge Imana mugifite uburyo kuko satani afite imigambi myinshi ku bana b’Imana kandi mukomeze icyo mufite hatazagira ubwtwara ikamba ryanyu

Satani uyu tuvuga afite imbaraga ku bantu batibitseho imbaraga z’Imana, akoresha amanyanga menshi atandukanye akica abakozi b’Imna buhoro buhoro ukazasanga barapfuye bahagaze

Ndashima Imana yangiriye neza ikampa imbaraga zo kwihana, icyo gihe papa yarambwiye ati ndashaka ko ujya kureba umukobwa uririmba muri korari muri ADEPR, arambwira ati numuzana ndaguhemba, yambwiye gutyo kuko ubundi iyo nakoraga ibihabanye n’ibyo yantumye nabaga nandikiwe inkoni 200

Ubwo nagiye muri ADEPR mu kagarama ngezeyo nsanga habaye igiterane ndatungurwa kuko ntari mbizi, nasanze umu pastor umwe ari kubwira abantu ngo ahari yu munsi waba ari wo wawe, iryo jambo ryonyinye nryantuye hasi bahita banjyana ku ruhimbi baransengera natura ibyaha byose nakoraga abantu baratangara barumirwa kubera ibyo byaha bikomeye nakoraga

Ndashima Imana ko kuva uwo munsi nahise nkizwa burundu nkizwa nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndwaye nta SIDA ndwaye, Imana ishimwe yo yankuye ahakomeye

Birashoboka ku uyu munsi usomye ubu buhamya ukumva bugukoze ku mutima, uyu ni wo mwanya mwiza wari ubonye ngo wihane ibyaha wakire Yesu nk’umwami n’umukiza wawe, Yesu ateze amaboko ngo akuruhure kandi ni wowe ashaka numwakira arakubera ubuhungiro ube amahoro masa

Amen!

[email protected]