Ubuhamya : Uko Kristo yankijije kwikinisha

Uwo twise X kuko atashimyeko amazina ye atangazwa yaduhaye ubuhamya uko Imana yamukijije icyaha cyo kwikinisha kurikira ubuhamya.

Uko natangiye kwikinisha.

Mu mwaka wa 2011 niga mu mwaka wa gatanu wisumbuye narebaga amashusho y’urukozasoni cyane. Narinsanzwe nyareba ariko byarushijeho icyo gihe. Uko narebaga ayo mashusho yatumaga ngira irari ry’ubusambanyi ryinshi muri jye. Maze ndagenda nonekara mu mutwe cyane maze ibyo ntekereza byose nkabitekerereza mu irari ry’ubusambanyi. Nareberaga umukobwa wese mu irari ry’ubusambanyi. Naje kwibuka umuhungu twiganye muri tronc commun wikinishaga dore ko twararanaga kandi yabikoraga mureba, ntakindi natangiye kwigana uko yabigenzaga. Ntangira ubwo kwikinisha niga mu mwaka wa gatanu ndinda ndangiza amashuri yisumbuye. Narimaze kubatwa nabyo kuko nkinishaga inshuro zitari munsi y’eshatu ku munsi.
Nikinishaga aho ngeze hose, munzira ngenda iyo nabaga numvise binjemo najyaga mu gihuru cyangwa nkajya muri toilet, nikishaga ngiye kuryama cyangwa nicuye nijoro cyangwa mbyutse mu gitondo.Ubwo natangiye kumva kwikinisha ari ikibazo ntangira kugerageza kubireka ariko biranga.

Naje kujya kwiga kaminuza mu mwaka w’amashuri 2013-2014 nkomeza muri jye kumva nabireka ariko bikanga. Aho kugirango mbireke byaje kwiyongera kuko najyaga kuri internet dore ko twabaga dukoresha wireless ya kaminuza, nijoro abantu bamara kugabanuka cyangwa nkaba nagiye ahantu hatari abantu benshi ubwo nkangira kwirebera pornography,nkikinisha inshuro zitabarika ijoro ryose nkataha bwenda gucya cyangwa bukankeraho cyane cyane iyo twabaga tutari bwige cyangwa ari muri weekend. mbibutse ko ibyo byose nakoraga najyaga gusenga kucyumweru nubwo bitari cyane ariko najyagayo. Kuva umunsi natangiriyeho kwikinisha mu mutima wange nahoranaga intimba nagahinda, numvaga narihebye ntabyiringiro mfite ndababwiza ukuri numvaga nakiyahura ariko nkibuka ko kwiyahura ari icyaha kitababarirwa.

Numvaga ntakintu ntinya murijye,umujinya warambase noneho byiyongeragaho ingorane zindi nahuraga nazo mubuzima noneho nkumva kubaho ntacyo bimariye,ubwo nkajya kuri internet kwisomera inkuru z’ubusambanyi. Kwikinisha byari nkikiyobyabwenge kuri jye.

UKO KRISTO YANKIJIJE.

Mu kwezi kwa gatanu 2014 natangiye kureka aho nasengeraga, ntangira kujya aho abanyeshuri babapantikoti biga muri kaminuza(CEP) basengeraga kuko ariho hari hafi. Umunsi umwe umuvugabutumwa arigisha, amaze kwigisha asaba abashaka ko babasengera bakihana. Ubwo ndahaguruka kubera ukuntu numvaga ndemerewe n’ibyaha. baradusengera ndihana ,ubwo ntangira urugamba rwo kubireka. Natangiye kubireka icyo gihe hari mukwezi kwagatanu. Ubwo mukwagatandatu tujya mubiruhuko.

Nageze mubiruhuko ingeso irabyuka nongera kujya nikinisha ariko kukigereranyo gito atari nka mbere. Tugarutse ku ishuri mu kwezi kwa cyenda ntangira bushya kongera kubireka hagati aho nigaga inyigisho zumubatizo. Twaje gukora amasengesho y’iminsi 2 haza umwigisha ku isomo ryo gusana inkike zasenyutse kubera ibyaha. Ubwo navuye aho numva sinigeze nkizwa kandi byari byo koko. Narebye umuntu twasengana ari umubwiriza butumwa musaba ko twaganira aremera. Twaraganiriye mubwira icyo cyaha cyari cyarabaye karande muri jye hari nibindi ntari narihannye aransengera numva noneho ndakeye ku mutima. Iyo watuye ibyaha ntaburyarya kandi wumva ushaka kureka ibyo byaha Imana ikwambika imbaraga zo kunesha ibyo ni ukuri kose. Mu kwezi kwa kabiri kuri 14 /2015 narabatijwe ubu ndi umukristo ushima Imana.

Kuva uwo munsi hashize umwaka urenga. ubu nacitse ku kwikinisha kandi mpora nsenga cyane ngo Imana ikomeze kundengera kuva uwo munsi Imana yankuye mu bubata bwo kwikinisha Imana impa imbaraga kuburyo ubu nabikize neza kandi Imana yampaye imbaraga rwose. Nkuko imodoka iyo ihuye nindi itabasha guhindukira ngo irebe iyo bibisikanye ibyo itwaye,niko nange ntagomba guhindukira ndeba umukobwa duhuye, ngo ndareba uko yambaye cyangwa ibindi.

INAMA KU MUNTU WABASWE NO KWIKINISHA

Kwikinisha ni icyaha kibi cyane kandi kigira ingaruka nyinshi. Kandi iyo wabiretse ukagira integenke ho gato ushobora kubisubiramo,bigusaba kuba maso. Niba warabaye imbata yo kwikinisha kugirango ubireke, izi
nama zagufasha kubireka.

1. Kumva ko kwikinisha ari icyaha kandi ko Imana yanga icyaha.

Ijambo ry’Imana muri Yesaya 1:5-6” niki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome ? umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye, uhereye mu bworo by’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima,ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka,bitigeze gukandwa cyangwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta” havuga neza ukuntu Imana ibona abanyabyaha. Iyo utarumva ko ikintu ari cyaha kandi kigira ingaruka,ntago wagira ishyaka ryo kukireka.

2. Kwihana ugasaba imbaraga Imana.

Kwemera ko uri umunyabyaha imbere y’Imana ukabyatura, bituma Imana ikubabarira kandi ikakwambika imbaraga kuko uba umennye amabanga ya satani kandi ntamabanga tugomba kubikira satani kuko sinshuti yacu kandi ntanicyo dupfana ibye ni ukudushuka ngo tuzarimbukane nawe. Ijambo ry’Imana muri Ezekiyeri 36:25-27 rigira riti:nzabanyanyigizamo amazi meza,maze muzatungana,mbakureho imyanda yanyu yose n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n’umutima mushya, nzabakuremo umutima ukomeye nk’ibuye,mbashyiremo umutima woroshye.
Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye,mugakomeza n’amategeko yanjye, mukayasohoza.

3. Kwirinda inzira zagukururira irari rw’ubusambanyi.

Ugomba gusenga ubudasiba kandi ukurinda ibyagusubiza kwikinisha. Niba wasomaga inkuru z’ubusambanyi ukazireka cyangwa amashusho warebaga ajyenye nubusambanyi ukayareka kandi ukayahungira kure. Ijambo ry’Imana muri Yakobo 1:15 rivuga riti nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha nabyo bimaze gukura bikabyara urupfu.

4. Gusoma ijambo ry’Imana.

Igihe uri wenyine ntacyo ukora soma ijambo ry’imana kuko iyo uri wenyine nibwo satani agushuka. Iyo usomye ijambo ry’Imana bikongerera imbaraga mu gakiza. Igihe uri kuri internet washaka ubuhamya bw’ukuntu abantu bamwe bamwe bakijijwe cyangwa ukumva ibyisho by’ijambo ry’Imana.

Ibi byose byaramfashije cyane mukureka kwikinisha. Ikindi muri wowe ugomba guhora utekereza ko iyo waretse ikintu nyuma ukagisubiramo biba ari nk’imbwa isubiye mubirutsi byayo 2Petero 2:20-22 havuga hati”niba kumenya neza Yesu Kristo umwami wacu n’umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyiziringamo bikabanesha ibyanyuma byabo biba birushije ibyambere kuba bibi.

Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze bamenya inzira yo gukiranuka,biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe. Ibyasohoyeho niby’uyu mugani w’ukuri ngo mbwa yasubiye kubirutsi byayo kandi ngo ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mubyondo.” Ikindi nabonye nuko iyo watuye intege nke zawe ku Mana ntaburyarya ukajya uhora ubisengera Imana iguha kunesha. Nguko uko nakize kwikinisha kubw’ubuntu Imana yangiriye.