Ubuhamya: Nyuma y’amasaha icumi ari muri morgue, Imana yaramuzuye

Nitwa ISHIMWE Claude ndi umukristo wo muri ADEPR oaroise ya Gatenga ni naho ntuye

Navutse nkuko abandi bana bose bavuka, gusa sinagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi kuko ntabo nigeze mbona, narerewe mu miryango myinshi y’imfubyi bigeze aho ndererwa mu ngo z’abantu aho umuntu yanyikundiraga akanjyana iwe bwacya kabiri akampinduka ejo nkajya ahandi gutyo gutyo, ndibuka ko nazengurutse intara zitandukanye kubera kurererwa ahantu henshi hatandukanye

Ndibuka igihe kimwe nagiye mu muryango umwe nsanga nubundi ni njyewe mukuru biba ngombwa ko ari njye uzajya ushaka ibyo kurya icyo gihe nari mfite imyaka umunani yonyine, iyo nabaga ntagiye kwiba ibitoki byo kurya ubwo ntitwaryaga, ndashima Imana yankujije ntagira ababyeyi, ubu nambaye inkweto ejo bundi ahangaha kuko nabagaho nta byiringiro byo kubaho, nta cyizere cy’ubuzima nari mfite na gato

Nakomeje kubaho muri ubwo buzima ariko Imana irankuza ingirira neza niga amashuri abanza nyarangiza mu buryo bugoranye, niga ayisumbuye ariko ndibuka ko nangaga Imana kuko nibwiraga ko njye ntari mu mubare w’abo izi bigatuma nyanga urunuka kuko nabonaga itanyitayeho

Igihe kimwe turi mu ishuri, umwana umwe wari ukijijwe cyane arambwira ngo dore igihe wanze gukorera Imana igiye kuzaguha ikiruhuko cy’umwaka umwe n’amezi umunani uryamye, uzabyuka uzi gukorera Imana icyo aricyo, icyo gihe uwo mwana abimbwira naramusetse cyane nibaza ukuntu umuntu yaryama igihe kingana gutyo atarabyuka biranshobera

Umunsi umwe rero nagize impanuka ikomeye ku buryo navuye amaraso mu kanwa, mu matwi no mu mazuru, banjyana mu bitaro marayo amezi icyenda ndi muri koma, Imana irantunga intunga ntagira umurwaza, amezi icyenda ashize ndabyuka ariko nguma mu bitaro andi mezi cumi na kumwe

Ndashima Imana uyu munsi ko ndi muzima, byageze igihe mu bitaro abaganga banzura ko napfuye banjyana muri morgue bantera imiti batera abapfu bakajombagura munda imiti yumisha inyama banshyira muri frigo saa tatu z’umugoroba, mu rugo bategura gushyingura , mu gitondo baza kwamika umurambo, bahagera bazindutse cyane

Bafunguye umuryango wa 7 wa frigo, urumva nari narayemo, baraza bafunguye basanga ururimi rwasohotse hanze ari rurerure, basanga inda yabyimbye cyane, ubundi ndimo gutitira cyane, ndashima Imana yangiriye neza ikanyongerera iminsi yo kubaho, igihe cyaje kugera ndataha ariko ngahora ngira ikibazo meze nk’umurwayi wo mu mutwe najyaga nikubita hasi nkava amaraso mu kanwa, mu matwi no mu mazuru

Ikindi gihe naba ndi kwishuri najya kumva nkumva umutwe urabyimbye cyane, kwiga bikananira nkava imyuna, igihe kimwe rero nza gusaba Imana ko yamfasha ikangirira neza ikankiza burundu

Ndibuka umunsi umwe narindi kwa gitwaza ariko mbere yuko mpura na we nari maze imyaka ine naryama nkabyuka numva wagirango nikoreye ibiro mirongo itatu ku mutwe, ubwo nagiye kureba gitwaza nifuzaga ko yansengera umutwe wanjye ukaba muzima, ubwo gitwaza ataransengera, abwira umukobwa twari kumwe na we wari urwaye ati iri joro saa cyenda Imana irakora operation kuri wowe

Icyo gihe narabyumvise nanjye ndizera ndavuga nti Imana nanjye iri bunsure nta kabuza, uko iri busure uyu mukobwa nanjye abe ari ko insura
Naratashye ndaryama saa munani z’ijoro ndabyuka mbwira Imana nti niteguye ngwino umvure nanjye, ndabyuka njya muri douche ndahagarara mbwira Imana nti aya mazi aturuka hejuru nahinduke amaraso ankize mu izina rya Yesu, nkimara kuyafungura aramanuka akinkoraho gacye mpita ngira agasereri nitura hasi ntangira kuva imyuna myinshi cyanee umwanya munini kuko nageze aho nkumva ndananiwe ibaze aho nagiye gukaraba saa munani bikagera mu ma saa kumi nkiva imyuna

Numvise naniwe cyane ndahaguruka gacye gacye ndagenda ndirambika ariko bigeze saa kumi n’imwe ndabyuka numva umutwe nturemereye numva ndatangaye, mbwira umwana wo mu rugo nti ndumva hari ikintu Imana yakoze ku mutwe wanjye najyaga mbyuka numva naniwe bikabije ariko ndumva ndi muzima, ndashima Imana ko kuva icyo gihe ndi muzima rwose, umutwe wanjye umeze neza sindongera kugira isereri na gato

Ndashima Imana yangiriye neza cyane ikanzura nari mpfuye, ikanyongerera iminsi yo kubaho, ubu ndatuje nezerewe Imana mu mutima wanjye
Ushobora kuba ufite ikibazo nk’icyo nari mfite mbere cyangwa se ufite ibindi bikugoye ndagirango nkubwire ko Yesu yagufasha agahindura ubuzima bwawe ukundi kuko afite ubushobozi bwo kuguhindura ukundi kuntu numwemerera arakugirira neza

Amen!

[email protected]