Ubuhamya: Imana yankoreye imirimo itangaje TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney (Coach):

Haleluya! Mbere y’uko mbagezaho ubuhamya bwanjye, reka mbanze mbabwire iri jambo: “Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’intoki zawe. Nkuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira inyota, nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.” (Zaburi 143.5-6)

Ngiye kubaha ubu buhamya, aho ndi bubabwire ubuzima bukomeye naciyemo, ndetse ndaza no kugaruka ku mirimo itangaje Uwiteka yakoze.

Nitwa: TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney (Coach). Mfite imyaka 30. Umufasha wanjye yitwa NIYONZIZA Joyeuse.

Mfite abana 2 b’abakobwa b’impanga aribo:
1. URIHO Elohi Perla
2. UBUNTU Elam Paula

Nkorera muri Rutsiro Tea Factory nka Teamaker and quality control officer.

UKO NAVUTSE:

Navukiye mu byahoze ari segiteri ya Mata, komine Rwamiko, perefegitura ya Gikongoro. Ubu ni mu murenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru, intara y’amajyepfo.

Mvuka mu muryango w’abana 2, umuhungu n’umukobwa. Nabayeho mu bazima butoroshye ariko icyo nize mu buzima ari nacyo nifuza kuza kugarukaho cyane ni iki: ibitubaho byose n’iyo byatubabaza gute? Imana iba ibizi kandi niyo izi n’uburyo bwiza bwo kudukiza none rero byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza.

Navutse le9-12-1985, nk’uko rero bimenyerewe mu muco iyo umwana avutse inshuti n’abavandimwe, bishimira kwakira uwo muziranenge n’impundu nyinshi, hari rero abatakirizwa impundu bakakirizwa induru, muri abo niho nanjye mbarizwa, abo ni abavuka batagira ba se maze bakitwa IBINYENDARO, mama wanjye yajyanywe i Burundi no gushaka imibereho maze umugabo w’umukire w’aho aba amuteye inda kandi yifitiye undi mugore mukuru ndetse n’abandi bana. Ubwo rero, atangira kumufasha gake gake, ifaranga riraza mama aracuruza, navutse ahagaze neza ku ifaranga. Maze yumvikana na data babigira ibanga kuko yari umuyobozi ukomeye mu gisirakari afite ipeti rya Cornel, kubyarana rero n’incakarafu bikamenyakana byari ipfunwe kuri we maze mama ibanga ararimira rimenywa na murumuna we umwe na mushiki we bonyine.

Njya kuvuka rero, mama yambyariye mu Rwanda kuko nyogokuru yari akiriho kugira ngo amwiteho maze nyuma y’amezi make ansubirana i Bujumbura kuko yari yarafunze akabari ngezeyo ndarwara bimwe byo gupfa abaganga babura indwara baza kwemeza ko ari ikirere cy’aho cyananiye (climate), maze mama yumvikana na data ko nagaruka i Rwanda ng’uko uko nahakuriye. Ubuzima bwa mbere ya 1994 bwari bwiza kuko mama yari afite ifaranga. Imana yandokoye amakuba yagwiririye u Rwanda mu buryo bw’igitangaza kuko twe twahunze genocide iri gututumba nkimara kwinjira mu Burundi, genocide itangira ubwo. Twaje kugaruka nyuma mu Rwanda duhungutse nyuma ya genocide. Twagarutse atwite inda ya mushiki waje kuvuka muri Gicurasi 1995.

Kuva twakwinjira mu Rwanda, mama yahise atangira kurwara kandi afite n’akana gato gashiki kanjye arwara umutima agahora yivuza maze turakena weeeeee!

Murabyumva, nta n’akazi uko biba bimeze byaje guhumira ku mirari ubwo marume wari umusirikare yasezererwaga akaza atugana tubana mu nzu nyuma y’iminsi mike atangira kujya asinda agahondagura mama kugeza ubwo amukuye amenyo aranamumugaza yamurega ngo arebe ko yajya kwibana akamugura maze bakavuga ko aba yitatsa, ubwo kandi yahise amwambura n;isambu. Nyuma yo kumugara rero, abona ko ashobora no kuzapfa kandi ntawe ubyitayeho, turamuhunga, tugenda tutazi iyo tujya. Nari ngeze mu mwaka wa gatandatu primaire, njye nsigara mba i Huye, hanyuma abandi bajya mu nshuti i Kigali, nyuma, rero, Imana yaradutabaye uwo musinzi aragenda, tugaruka mu rugo. Amashuri yisumbuye nayize muri Groupe scolaire officiel de Butare kuva 2001-2007 muri iyo myaka nari umwana w’umukene wiyakiriye navaga iwacu muri Nyaruguru n’amaguru nkagera i Huye ku munsi w’itangira. Amafaranga 1,000Rwf yabaga ampagije mu kugura ibikoresho by’ishuri, canteen yo mu kigo yo nayijyagamo gake cyane, kuko iyo najyagayo nka kabiri mu mwaka nabaga ntako ntagize. Icyakora ngeze mu wa kane nakoraga akazi k’ubuyede (aide-maçon) nkigurira agakweto n’ibindi nifuza. Gusa n’ubwo byari bimeze bityo data yari akiriho, afite n’amafaranga ariko ubukene twari dufite ntibwari gutuma tubona na ticket yo kugera aho ari. We yari azi ko twe tutakiri mu isi y’abazima, ubwo rero nihanganye niga secondaire ngo ndangize mpite nkira weee! Maze sijye warose ndangiza kwiga amashuri yisumbuye ubwo, dushakisha ibyangombwa na ticket yo kugenda gusa, twiringiye ko data azaduha itugarura. Maze dusanga arakora muri company y’ubwishingizi ikomeye yitwa BUCOR, maze atwakirana urugwiro koko. Ku mutima nti umunsi ni uyu mama shenge. Icyo hari muri December 2007.

Mu gihe, nkiri kubyinira ku rukoma nsezera iminsi mibi, mama aba atangiye ibyo ku mubwira ati rero mwana wanjye ndabona ndimo ngenda nsigaye ndwara cyane none bimwe byari ibanga ndumva byahagarara maze umugabo ahinduka ndeba, aba yibutse ko abari bazi iby’iryo banga bapfuye bose maze arabigarama turumirwa nibaza niba umuntu yabyara umwana ari uwe akagira imyaka 8 amwemera anamurera we ubwe yaramweretse umuryango we wa bugufi, ndumirwa, nyoberwa niba imyaka ihindura amaraso, ubwo rero twari twaturutse mu Rwanda dufite tickets z’urugendo rumwe nayo twayagujije tuzi ko duhita twishyura, kugaruka rero biba ikibazo. Turamwinginga ngo aduhe ticket yo kugaruka ati ejo muzaze nyibahe, nk’ejo tugezeyo ati ejo, buracya tujyayo ati ntayo nzabaha sinigeze mbatumaho. Kugira ngo tuzabashe kuva i Burundi tugaruke mu Rwanda byaratugoye, nyuma nibwo bamwe mu banyarwanda babagayo baduteranirije amafaranga, tubasha kubona ticket itugarura. Ngayo ng’uko bimwe mu bihe byambaje cyane!

IMIKURIRE:

Nakuriye kwa nyogokuru nezerewe cyane kubera amafaranga mama yari afite ninjye mwana wambaraga neza muri komini yose, nari mfite inkweto zitabarika nziza, natangiye ishuri ntazi ko bitemewe kutigana inkweto maze nteza akavuyo abana bari kuzigera. Muti wamenye ute se ko ari wowe wambaraga neza muri komini? Nabimenyeraga mu misa kuko abakire n’abana babo babaga bandangariye bikomeye kuko imyenda nambaraga nta wundi wayigiraga. Ubwo rero disi, sinari nzi ko bizahinduka!

Mbere ya genocide yo muri 1994 byari byiza cyane ni kenshi nakoraga ingendo zijya Bujumbura nkagaruka, nyuma ya 1994 nk’abandi banyarwanda bose mama yavuye i Burundi bya burundu maze imibereho mibi itangira ubwo durakena, nta n’isambu tugira, imibereho irahinduka bikomeye nsigara nta kenda ngira, inkweto zo sinazitekerezaga nakundaga kwibaza nti ubu iyo umuntu yambaye urukweto aba ameze ate?

Amateka y’ubuzima busanzwe munyemerere anyinjize mu kindi gice cy’AGAKIZA N’UMUMARO WAKO MU BUZIMA BUSANZWE.

ICYO KWAKIRA YESU BYAMFASHIJE MU BUZIMA BWANJYE:

Navukiye mu muryango w’abagatolika kandi nanjye nari we. Mama yari yarasomye amateka ya padiri Jean Marie Vianney arayakunda asezeranira Imana ko nabyara umuhungu azitwa atyo akazaba padiri, rero nakuze nzi ko nzaba padiri niga mu mwaka wa mbere primaire nibwo natangiye gusoma Bibiliya niyigishije ibihekane byose kubera kuyikunda narayisomaga bigahita biza. Nakuze nanga abarokore cyane, nakundaga inzoga cyane kuko umuryango wacu harimo abasinzi benshi, ngeze mu mwaka wa 2 primaire ubwo nari ndi mu nzira ngiye mfite igicuma ngiye kugura inzoga bantumye nibwo ijwi ryo mu mutima ryampase kureka inzoga rindusha imbaraga niyemeza kuzireka. Ngeze mu mwaka wa 3 primaire nagiye mu giterane cy’abarokore (ADEPR) mpita mfatwa. Numvaga ijambo ry’Imana nkaryumva nk’umuntu mukuru kandi ndi umwana. Nashaka kwigira umubatizo bakanyangira kuko nari nkiri muto mfite n’igara rito cyane. Nageze mu mwaka wa 4 primaire, babonye ko mbarembeje barandeka niga umubatizo nari mfite imyaka 13. Nabatijwe le1/8/1999. Mbonera inyungu nyinshi mu murimo w’Imana.

Igitangaje cyane ni uko nubwo mu rugo twari dukennye tutagira n’umurima Imana yaradutangaga mu buryo butangaje ku buryo iwacu mu cyaro byari bizwi ko ari twe turya neza kurenza abantu bose kandi byari ukuri, Imana yaradutangaga kandi neza rwose, nta nzara twigeze kumenya. Twari dufite inzu yakubiswe n’umutingito kandi nta bushobozi bwo kuyisana dufite, twarazengurutse imishinga myinshi dushaka abadufasha ngo isanwe bakatwemerera ariko ntibabikore. Umunsi umwe ndi gusenga, Imana imbwira ko izangirira neza mpita manuka umusozi nizeye ko inzu igiye guhita isanwa, hashize iminsi mike hahita haza umushinga utunguranye w’abazungu uje kubaka amashuri yisumbuye maze mu buryo batazi, umukozi wabo umwe yifuza kudusanira inzu, ba boss ntibabyanga bahita baza basenya inzu batuzamurira inzu nziza nshyashya, abahatuye barumirwa, Maze kuko Imana iyo itanze umugisha irawagura, umuyobozi w’intara araza ayiheraho asabira n’abandi maze umuzungu akora umushinga wo kubaka amazu yose, uremerwa abazungu benshi barawushygikira maze amazu menshu ubu ni umudugudu wa Nyamyumba, ni umudugudu mwiza cyane bikomeye! Icyo gihe nigaga mu mwaka wa 4 secondaire. Nk’uko nabivuze nabayeho mu buzima bwo gukena ariko Imana yari yarampaye umutima wo kunyurwa no kwakira ibyo mpuye nabyo byose.

Ngeze mu mwaka wa 6 secondaire; Imana yanzaniye abanyakenya ngo bamfashe ari Umwuka w’Imana ubazanye kuko mu biruhuko narigaga sinakoraga ka kazi, abo banyakenya rero bamfashije mu buryo butandukanye: kumpa ibikoresho byose nkenera bakanansura ku ishuri mbese bakanyitaho mu buryo bwuzuye.

Maze kurangiza amashuri yisumbuye nkajya kureba data bikanga nagarutse mu Rwanda, ubuzima burakomeza, nyuma y’amezi 2, ubwo nari ndi gutembera ku mugoroba mba mpuye n’umukobwa w’umuzungukazi waje muri wa mushinga navuze haruguru anganiriza nk’iminota 10, ubundi Umwuka w’Imana aramusanga ngo abona ndi umuntu udasanzwe, aho muhace akarongo.

Ahita ahamagara iwabo kuko yari yaraje kwirebera u Rwanda, arababwira ati mbonye umuntu udasanzwe bibaza icyo bakorera umuntu udasanzwe basanga ni ukumufasha, ubwo ntangira guhembwa ntakora namwe mumbwire 100,000Rwf bya buri kwezi.
Icyatumye amfasha agafasha n’abandi benshi ni uko yumvise ko data yadutereranye hari igihe rero ibibazo by’uyu munsi bizana ibisubizo bya kera ndetse bigafasha benshi
Nyuma y’igihe gito batangiye kumfasha, umuyobozi w’uyu mushinga w’umuzungu yaramapamageje turaganira ngo amenye amateka yanjye tuganiriye tugera ku ngingo ivuga ko data yatwihakanye maze agahinda karamwica cyane ahita ambwira ko nawe ariko byamugendekeye ngo sinsanzwe. Ahita ankunda bikabije arambwira ati nzagufasha cyane ako kanya dutangira umushinga wo gufasha abanyeshuri biga kaminuza nize kaminuza mpabwa 50,000Rwf zihoraho ndetse nzana n’abandi benshi cyane gusa ampa amabwirizwa yo gufasha abaturuka mu ako gace k’iwacu, narabazanaga rero bagafata ku mafaranga y’inkunga, byari umuryango (association) munini hari n’abandi batabashije kubona scholarship maze bagahabwa ayo mafaranga bakabasha kwiga, ndi muri KIST (ubu ni UR-CAVM) ninjye wafataga ayo mafaranga kuko yabaga ari menshi bitewe n’umubare munini. Nayateranyaga na scholarship ngafasha umuryango wanjye cyane cyane mama wanjye wari urwaye. Uwo muzungu yaramfashije cyane kuko hari amafaranga menshi yagiye ampa mu bihe bitandukanye ntamenya umubare atari ariya yagenwe ya buri kwezi. Ariko burya koko abana b’Imana ntibasanzwe. Umunsi umwe ndi mu iteraniro haje umushyitsi twari twatumiye, uwo mushyitsi ampanurira avuga ko ngiye kubona akazi nitwa “Chef” sinabitindaho kuko iyo title sinajyaga mpfa kuyumva. Navuye muri KIST (UR-CAVM), mukwa 9 kwa 2012, mpita mbona akazi mu kwa cumi ntawakansabiye kuko nta muntu ukomeye tuziranye, nkora amezi 3 y’igeragezwa ndi assitant teamaker, nyuma y’ayo mezi, isezerano rihita risohora nitwa CHIEF TEA MAKER. Ubundi ntibijya bishoboka mu nganda z’icyayi ko umuntu mushya abona uwo mwanya ariko ku Mana ho birashoboka. Nahise mpura n’intambara zikomeye ubwo nyuma y’amezi 3 bantwaraga wa mwanya wa Chef ahubwo mpagararira aba assistants, ariko nyuma y’igihe birarangira ndongera nsubizwa uwo mwanya mwiza Imana yari yaransezeranije. Undi munsi umuntu twakoranaga arangambanira bikavugwa ko yagurishije umwanya wanjye kuko yari yazamuwe mu ntera (yahawe promotion) maze araza ambwira amagambo mabi bukeye uwari wamuzamuye ahita ategekwa kumwirukana mu buryo butunguranye. Imana yarandwaniriye cyane. Nanone icyo ntabura kubabwira nuko mu buzima bwanjye nababaye birenze urugero umunsi mama yitabye Imana hari le8-4-2011 nigaga muri KIST (UR-CAVM) mu mwaka wa 3.

GUSHAKA UMUFASHA:

Jye rero n’ubwo najyaga ntoza abasore babaga bagiye kurambagiza (mu yandi magambo banyitaga “coach”); hari ikintu nari narayobyeho, numvaga ko ubwo dufite ubwenge buhagije kubukoresha ukikundira nawe yagukunda mugasenga ubundi nyine gahunda igakomeza.

Nabikoze gutyo nyine, ariko nakundana n’umukobwa hashira igihe akanyanga nta kintu kibi namukoreye, nakundanye n’abakobwa 3 bose, bigenda gutyo, icyakora ndi kurangiza muri KIST (ubu ni UR-CAVM) nibwo nafashe umwanya ndasenga cyane nyuma yo gusenga nibwo natembereye mpura n’umukobwa w’uburanga bwinshi, ufite amaso meza kandi uteye neza cyane, tuganiriye nsanga n’umwana mwiza no ku mutima ari uko, naratashye ngeze aho twabanaga n’abandi basore (Ghetto) ndababwira nti uyu mukobwa agomba kuba umufasha wanjye tu, narongeye ndasenga cyane mwereka Imana ngo ibimfashemo niba biyiturutseho.

Sinari naraterese abakobwa benshi ariko nari mfite ubumenyi kuri iyi ngingo ku buryo ubwo bumenyi bwamfashaga gufasha benshi nitwaga “COACH” (nabivuze hejuru). Ari uwo nigeze guherekeza yagiye muri iyo gahunda, si nawe gusa hari n’abandi benshi nagiye mbifashamo kandi uyu munsi barubatse ingo nziza. Umusore ugira ubwoba iyo tubiganiriyeho hari uwo yumva akunda mugira inama nk’umurokore agatangiza umushinga kandi bigacamo neza kubera Imana.

Jye rero sinatinyaga inkumi. Ni byinshi sinabivamo, gusa, muri twe dufite ubutunzi bukomeye abantu batazi, Iyo tubumenya twakora ibikomeye. Uwo mukobwa twakomeje kujya tuvugana kuri telephone, umunsi umwe musaba ko twazahura aranyemerera turahura turibwirana. Nyuma y’amezi abiri namusabye ko yambera umukunzi tugatangira umushinga w’urugo antera utwatsi sinacika intege Nakoresheje imbaraga nyinshi ndamwinginga nyuma y’icyumweru kimwe gusa anyemerera ko aza mu kigo aho nigaga. Ubwo yahazaga, yasanze namwiteguye cyane; nari mfite guitar ntaranamenya kuyicuranga neza, numvikana n’inshuti yanjye iyimbikira ahantu, ndetse muha n’igikapu kirimo Fanta. Uwo mukobwa yaraje, mujyana ahantu mu igorofa (etage) inyuma aho twajyaga dukunda gusubiriramo amasomo (etudes). Mbwira mugenzi wanjye ampa ya guitar ndayimucurangira mu buswa bwinshi, twinywera fanta, ndamwinginga kuko nari narabisengeye cyane anyemerera urukundo dutangira gukundana gutyo. Birangiye, ndamuherekeza mugeza kuri taxi zijya iwabo, nyuma nanjye ndataha, nsubira aho twabaga. Mbabwije ukuri, sinamenye uko nahageze nashidutse mbona nageze ku ishuri (Ubanza nari meze nk’uri kurota).

Twakundanye imyaka 2 dukora ubukwe. Ubu tubanye neza cyane! Nta ntambara nahuye nazo kuko yari akijijwe neza n’iwabo bakijijwe gusa yigaga muri ULK, yakundwaga n’abasore biyubashye najyaga kumusura nkahasanga abasore baparitse nanjye nategesheje 200Rwf ya taxi, hari abantu bagerageje kumubwira ngo nabivemo ngo kuko nari umukene ariko ababyeyi bo Imana ibibabwira kare bari banyishimiye cyane!

Dore igitangaza Imana yankoreye njya gukora ubukwe:

Reka nsoreze kuri iki, nagiye gukora ubukwe narabitse 1,500,000Rwf. Nashakaga guzaheraho, maze umuntu arayampombya nsigaje ukwezi n’igice ngo nkore ubukwe, ubutumire (invitations) bwari bwarasohotse mbura icyo nkora ngo mbwimure maze ndasenga Imana irongera iranezeza; ubwo yagendaga ikabuza abazungu amahoro ngo wa muntu udasanzwe agiye gukora ubukwe maze baraza bagera ku icyenda harimo n’abenshi batari barigeze bakandagira muri Afurika, maze bampa ku madorari ndetse n’inshuti zanjye n’abandi barantwerera arenga kure ayo nari nahombejwe. Ibi ariko byo ntibyanshimishije gusa byaranyigishije binyibutsa ko abo turibo tudakorwaho nubwo twicisha bugufi. Turashima Imana, gahunda y’ubukwe yabaye ku itariki yari iteganijweho le 12/7/2014.

Maze gukora ubukwe, twahuye n’ibibazo bikomeye by’abarozi, kugeza ubwo mpagarara gutya nkumva ikintu kitaboneka kiraje kinkubita mu ijosi, dutererezwa amahembe, itsinda ry’abarozi bishyira hamwe ngo baduhitane nyamara bose barananirwa. Iyo bambonaga barahungaga, Imana impa imbaraga zidasanzwe maze umbonye wo muri bo, agahita areka icyo yari agiye gukora, uje guhaha agahita ataha, abandi banyoherereza ibintu bisakuza mu majwi ateye ubwoba tugasenga bigasubirayo.

Uyu munsi rero, dufite abana 2 b’impanga, aribo: URIHO Elohi Perla na UBUNTU Elam Paula. Turacyakundana bikomeye, turabishimira Imana. Mushiki wanjye muto aracyariho, ubu turabana iwanjye, umugore wanjye amubereye nyina ndetse akamubera na muramukazi we.

Uyu munsi rero, narimutse mu kazi (nk’uko nabivuze hejuru), singikorera aho nakoreraga, mbere nari muri Mata Tea Company Ltd ubu ndi Rutsiro Tea Factory, nkora akazi kamwe ubu nta bibazo mfite nk’ibya mbere, ndatuje meze neza nubwo intambara zitabura ariko Uwiteka adukiza muri byose.

Reka nsoreze kuri iri jambo rigira riti: “Kuko Umwami Imana izantabara nicyo gituma ntamwara, ni cyo itumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi y’uko ntazakorwa n’isoni.” (Yesaya 50.7)

Murakoze, Imana ibahe umugisha!

TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney (Coach)