Ubuhamya: Gukizwa kwanjye byasaga nko kuzuka mu bapfuye. Yannis Gautier

Mama amaze kunta mfite imyaka 3, nahise njya kuba mu kigo cy’imfubyi cya DDASS. Nyuma y’igihe kitari gito, Data, niba umutima warakomeje kumucira urubanza, yaraje aramfata anjyana kwa Mireille wari indaya ye bari bafitanye abana babiri.

Data, yari umuntu wakundaga gusohoka, akajya kwinezeza mu masaha y’ijoro kandi akaba n’umuriganya. Yari afite iduka ry’imyenda (prêt- à -porter), ubucuruzi bwari buteye imbere cyane, ariko ntiyabashaga gutandukanya igishoro n’inyungu.

Muri ayo majoro yararaga yuzuyemo za « champagne » ndetse n’amatabi, yararaga atanga za « cheques » zitazigamiye , imyitwarire mibi cyane yagize ingaruka ku muryango.

Amaze kubona ko amadeni amubangamiye, ashakishwa hose n’abamwishyuza, yazinze utwe ahungira mu gihigu cya Côte d’Ivoire, ansiga kwa Mireille. Iki nicyo kimunyibukirizaho ko atari inyangamugayo.

Imyaka yakurikiyeho, yari imyaka y’umubabaro mwinshi kuri jye. Mu ruhande rw’umwuka ndetse no ku mubiri. Mireille washenguwe n’agahinda ndetse akagira n’inzigo urebye icyo nari ndi cyo imbere ye, yafashe akamenyero ko kunkubita.

Yarankubise cyane, ibipfunsi n’amagambo ankomeretsa umutima kugira ngo anyereke ko nta mwanya wanjye uri muri urwo rugo. Kuko ntashoboraga kwisubiza mu kigo cy’imfubyi kuri DDASS, yangize umuretwa we, igikoresho agenza uko ashaka. Icyari kibabaje cyane n’uko mu bwana byanjye jye nabonaga ko ari mama.

Twari dukennye, tudafite ibyangombwa by’ibanze mu rugo : amashanyarazi, ibiryo, imyenda noneho bigatuma abashinzwe imibereho myiza mu gace k’iwacu batwitaho kenshi bakadufasha.

Ku bw’iyo mpamvu kandi twari dutuye muri quartier y’abakene ndetse y’ibirara, yananiranye muri Paris. Birumvikana ko nakuriye ahantu hari ubugizi bwa nabi, haba mu rugo ndetse no hanze.

Uko imyaka yagendaga ihita, nagendaga nigomeka ku buyobozi ubwaribwo bwose, noneho iyo myitwarire mibi y’akavuyo ituma menya gereza mfite imyaka 15. Imyaka yakurikiyeho, noneho yo imbera mibi mera nk’umanuka ajya i kuzimu. Muri iyo myaka nabaye umucuruzi w’ibiyobyabwenge, ndabinywa, ndabyara, ntangira no kwitwaza intwaro. Muri icyo gihe nasimbutse urupfu inshuro ebyiri, umuvandimwe wanjye Frank arapfa, bamwica urupfu rw’agashinyaguro muri « restaurant ». Yari afite imyaka 30.

Nyuma nahuye na Manu, umukobwa w’umukristo wamperekeje mu rugendo rwanjye rwa nyuma rwa kalvariyo nakoreye mu nzu y’imbohe « Bois-d’Arcy » aho nafungiwe incuro ebyiri nzira kwibisha intwaro. Manu yahinduye ubuzima bwanjye.

Mu gihe namaze nganira na Manu, Imana yaransanze iranyiyereka. Aho hantu nari mfungiye habi, hatari habereye kuba, nahaboneye ukuboko kw’Imana kandi Imana yigaragaza mu buzima bwanjye mu buryo butangaje.

Nyuma y’amezi arindwi mfungiye muri gereza, nararekuwe by’agateganyo, kugira ngo kandi nyuma y’amezi 36 nzitabe urukiko ncirwe urubanza.

Igihano nari ngenewe ukurikije ibyaha naregwaga, cyari igifungo cy’imyaka 20. Ariko aho ngaho naho, ubuntu n’imbabazi byayo ntibyambaye kure kuko kubw’igitangaza cy’Imana nasohotse mu rukiko nitwa umwere.

Guhera ubwo, Imana yahinduye byose, abirindura byose mu ubuzima bwanjye,imigambi yanjye yose, impa imbaraga zo kureka ibibi nakoraga kera, naretse ibiyobyabwenge, abo twasangiraga, twagendanaga, ndabareka, byose birahinduka.
Yatumye muri jye hazamo inyota nyinshi yo kuyikorera, no kuvuga ibitangaza yankoreye byose. Ibyo nihutiye kubikora, ndabikora buri munsi kandi cyane nkibanda ku midugudu « Quartier » irimo ibirara.

Nyuma y’imyaka itanu, kubera umuhati nari mfite, nagiye muri ministere y’ivugabutumwa ku neza y’ umufasha wanjye Manu ndetse n’abana bacu bane.
Icyubahiro n’icy’Imana!

Ubu buhamya n’incamake y’igitabo cyitwa : « 52964 des ténèbres à la lumière »

Byavuye ku rubuga : Topchretien.com, bishyizwe mu kinyarwanda na Adda- Darlene.